Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Gisa Fausta barushinze
Umukinnyi w’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi, n’umunyamakuru w’imikino wa Lemigo Gisa Fausta, kuri uyu wa gatandatu tariki 7/2/2015 bemereye imbere y’Imana n’abantu ko bagiye kubana ubuzima bwabo bwose.
Migi na Fausta bari bamaze iminsi bakundana aho batahwemaga kubigaragariza abakunzi ba ruhago nyarwanda, bari bategereje uyu munsi wo kugeza inzozi zabo ku iherezo.
Inshuti yawe igushyigikira buri hamwe... Gisa Fausta yakomezaga guha umurindi Migi haba ubwo yabaga ahagarariye ikipe y’igihugu cyangwa APR FC
Ubukwe bwo kuri uyu wa gatandatu bwabimburiwe no kujya gusaba no gukwa byabereye ku Kicukiro, mbereyo kwerekeza imbere y’Imana mu kiriziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo, aho aba bageni bombi banaheruka kubatirizwa.
Nyuma yo kwemerera imbere y’Imana ko bazabana akaramata, Migi na Gisa bakaba bakiriye abitabiriye ubukwe muri Lemigo Hotel inafite televiziyo ya Lemigo Gisa Fausta asanzwe akoraho.
Dore muri make amafoto yaranze ubukwe bwo kuri uyu wa gatandatu(Photo Makuruki)
migi mwifurije kugira urugo rw"imigisha.
Migi ,Urugo ruhire! Kdi ntuzibagirwe kwibuka Imana kuko niyo byose
Imana ibahe umugisha kuntambwe bat eye kdi izabakomereze murukundo bayigaragatije
nimumbarize migi ubu abafana be yarabatumiye bose nabyemera mumumbarize ko yambonye kandi mwemera naranamukubitiwe ndikumwemeza abatamushaka arabeshya nzamutumira nimbo uwo tuzabana akaramata ok urungo ruhire muzabyare hugu nakobwa kandi imana izabahe umugisha ame
IMANA IBAHE URUGO RUHRE
RUZABE URUGENDWA
RUZATEMBE AMATA N’UBUKI.
ndamushyigikiye kuko ababiri baruta umwe murakoze
Congrats Migi & F
urugo ruhire kwa migi kdi imana ibubakire urugo rw’amahoro
Mbifurije Urugo Ruhire Kndi Ibyo Bifuza Byoc Bazabigereho Bafashijwe N’imana Migi N’umukinnyi W’intangarugero Mugihugu Cyacu Afite Dicipline,akunda Imana Mbec N’umu Idole Abandi Bakinnyi Bagakurikije
Mbifurije Urugo Ruhire Kndi Ibyo Bifuza Byoc Bazabigereho Bafashijwe N’imana Migi N’umukinnyi W’intangarugero Mugihugu Cyacu Afite Dicipline,akunda Imana Mbec N’umu Idole Abandi Bakinnyi Bagakurikije
Tubifuje urugo ruhire kandi insinzi nayo izakomeza kuboneka kugirango amakuru y"imikino arusheho gushyuha.