Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Gisa Fausta barushinze
Umukinnyi w’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi, n’umunyamakuru w’imikino wa Lemigo Gisa Fausta, kuri uyu wa gatandatu tariki 7/2/2015 bemereye imbere y’Imana n’abantu ko bagiye kubana ubuzima bwabo bwose.
Migi na Fausta bari bamaze iminsi bakundana aho batahwemaga kubigaragariza abakunzi ba ruhago nyarwanda, bari bategereje uyu munsi wo kugeza inzozi zabo ku iherezo.
Inshuti yawe igushyigikira buri hamwe... Gisa Fausta yakomezaga guha umurindi Migi haba ubwo yabaga ahagarariye ikipe y’igihugu cyangwa APR FC
Ubukwe bwo kuri uyu wa gatandatu bwabimburiwe no kujya gusaba no gukwa byabereye ku Kicukiro, mbereyo kwerekeza imbere y’Imana mu kiriziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo, aho aba bageni bombi banaheruka kubatirizwa.
Nyuma yo kwemerera imbere y’Imana ko bazabana akaramata, Migi na Gisa bakaba bakiriye abitabiriye ubukwe muri Lemigo Hotel inafite televiziyo ya Lemigo Gisa Fausta asanzwe akoraho.
Dore muri make amafoto yaranze ubukwe bwo kuri uyu wa gatandatu(Photo Makuruki)
Congz Migi,Imana izabahe urugo ruhire,ariko kandi ndabona umunyamakuru ashobora kuba yibeshye,uriya wamuherekeje ntabwo ari Hegman ahubwo ni umufasha wa Nyinawumuntu Grace Utoza AS Kigali y’abagore
uwashaka,ko,twamuririmbira,mubukwe,namafra,30000,gusa,ngirango,nomubukwe,bwa,miggy,mwarabibonye?nitwe,twabushoje,murakoze,kubindi,bisobanuro,wahamagara,0727113404
Nukuri muzasengere urugo rwanyu,kandi inkingi z’urukundo rwanyu ndizizashyingwe k’umusenyi ahubwo k’urutare rurimo na beto.
Imana ibahe imigisha murugo rwanyu migi natwe tukurinyuma ninsinzi twayibonye
Imana ibahe imigisha murugo rwanyu migi natwe tukurinyuma ninsinzi twayibonye
mbegabyiza migi imana izagufashe wowe nurubavurwawe nukuri tukwifurije urugo ruhire natwe ingabo ziri muri Darfour tukuri nyuma turagukunda
mbifurije urugo ruhire bazabyare hungu na kobwa.
urugo ruhire
Bazabane neza, urugo rw’abo ntiruzagere ikirenge mu z’abandi biyita aba star. Mwe muzabe sirious.
Congz Migi,Imana izabahe urugo ruhire,ariko kandi ndabona umunyamakuru ashobora kuba yibeshye,uriya wamuherekeje ntabwo ari Hegman ahubwo ni umufasha wa Nyinawumuntu Grace Utoza AS Kigali y’abagore
Migi arasa na gisa wagirango ni sister we bafitanye isano
MIGI AGIRURUGO RUHIRE.NDAMUKUNDACYANE.NTAZIBAGIRWE.EKIPEYE.APER EFC
nff,foundation,natwe,migi,turamushyigikiye,muzahorane,amata,kuruhimbi,migi,nawe,gisa