Amafoto y’umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mutoza Ntagwabira Jean Marie
Kuri uyu wa kane tariki 5/2/2015 ni bwo uwari umutoza mu makipe atandukanye mu Rwanda Capt.Rtd Jean Marie Ntagwabira yashyingurwaga mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe.
Jean Marie Ntagwabira wabaye umukinnyi wa APR FC ndetse akayitoza igihe kitari gito, yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 5/2/2015 aho abaganga bo mu bitaro bya Kanombe yari arwariyemo batangaje ko yazize indwara y’umwijima.
Uretse APR FC, Jean Marie yanatoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Atraco, Kiyovu Sports, Rayon Sports na Sunrise yari abereye diregiteri tekinike. Uyu mutoza yanabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi yajyiye mu gikombe cya Afurika mu mwaka wa 2004.
Ntagwabira Jean Marie yavukiye mu gihugu cy’u Burundi tariki 11/7/1974 ari naho yakuriye. Mu Burundi yakiniye Vital’O mbere y’uko ajya mu ngabo zahoze ari iza APR zabohoye u Rwanda.
Imana imuhe iruhuko ridashira
sinteze nzibagirwa ko yampaye amazi yarimo aranywa adusanze kuri tapie muri entrainnement ya academie ya A.P.R.ntageze azava mumitima yacu byumwihariko njye.
R.I.P J.M.V Ntagwabira.
sinteze nzibagirwa ko yampaye amazi yarimo aranywa adusanze kuri tapie muri entrainnement ya academie ya A.P.R.ntageze azava mumitima yacu byumwihariko njye.
R.I.P J.M.V Ntagwabira.