Amafoto y’umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mutoza Ntagwabira Jean Marie
Kuri uyu wa kane tariki 5/2/2015 ni bwo uwari umutoza mu makipe atandukanye mu Rwanda Capt.Rtd Jean Marie Ntagwabira yashyingurwaga mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe.
Jean Marie Ntagwabira wabaye umukinnyi wa APR FC ndetse akayitoza igihe kitari gito, yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 5/2/2015 aho abaganga bo mu bitaro bya Kanombe yari arwariyemo batangaje ko yazize indwara y’umwijima.
Uretse APR FC, Jean Marie yanatoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Atraco, Kiyovu Sports, Rayon Sports na Sunrise yari abereye diregiteri tekinike. Uyu mutoza yanabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi yajyiye mu gikombe cya Afurika mu mwaka wa 2004.
Ntagwabira Jean Marie yavukiye mu gihugu cy’u Burundi tariki 11/7/1974 ari naho yakuriye. Mu Burundi yakiniye Vital’O mbere y’uko ajya mu ngabo zahoze ari iza APR zabohoye u Rwanda.
Nyakwigendera cpt ltd JMV Ntagwabira ntazigera atuva mu mutima wacu .
Imana imuhe iruhuka ridashyira
R.i.p narakwemeraga
Niyibizi Kelly Ismail nshimishijwe cyane na comments yawe kuko icyo wibukira kuri Coach Jean Marie kinteye emotions nyinshi kandi ndagusabye ngo uzahore uzirikana iyo geste yagukoreye izaguhe imbaraga zo kugera aho yageze no kuharenga. Nubwo mwari benshi uwo munsi ni wowe wagize amahirwe yo gusoma kuri ayo mazi uwo munsi. RIP dear bro.
Imana imwibukire kumirimo myiza.gusa twaritukimukeneye.njye ndamwibukira kuribyinshi.twifatanije nabanyarwa bose
J.Marie Twagukundaga Ariko IMANA Ishimwe Kuko Yagukunze Cyane Tutarakumenya None Igihe Kirageze Irakwisubije.Igendere Ugiye Nkumugabo Ugiye Nkumukristo
J.Marie Twagukundaga Ariko IMANA Ishimwe Kuko Yagukunze Cyane Tutarakumenya None Igihe Kirageze Irakwisubije.Igendere Ugiye Nkumugabo Ugiye Nkumukristo
ntiduteze kuzamwibagirwa mumitima yacu J.Marie nubwo wigendeye udusigiye Ifoto yikitegererezo mumitima yacu Imana ikwakire mubayo
ntiduteze kuzamwibagirwa mumitima yacu J.Marie nubwo wigendeye udusigiye Ifoto yikitegererezo mumitima yacu Imana ikwakire mubayo
duhombye umugabo muri football yacu Imana imwakire
Sinzibagirwa ibihe byiza A.P.R yagize ndetse n’ikipe y’igihugu zibigejejweho na J.M Ntagwabira cyane cyane 2003-2004.Buri gihe nahoraga nifuza ko Ntagwabira yagaruka muri APR.Gusa imana yamukunze kundusha.aruhukire mu mahoro.
Twamukundaga yari uwigikundiro Imana imwakire mubayo!!!!!
You will be missed dear Capt.RIP