Ubushakashatsi bwakozwe kuri Lionnel Messi umukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi mu mupira w’amaguru, bwagagaje byinshi birimo ko adakunda ko hagira umukingiriza mu byo akora byose.
Umutoza w’igipe y’igihugu, Micho, aratangaza ko umukino wo kuri iki cyumweru uzamuhuza na Tuniziya uzamufasha kuzamura icyizere kandi ngo icyo kizere kiraboneka uko bagenda bakina imikino mpuzamahanga.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira ku isi (FIFA), Sepp Blatter yatangaje ko umupira w’amaguru uta umwimerere iyo umukino urangiye bagaterae penaliti. Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 25/5/2012 mu nama ihuje abanyamuryango ba FIFA iri kubera muri Roumania.
Umutoza w’Amavubi wungirije, Eric Nshimiyimana, avuga ko kuba Amavubi yaratsinzwe na Libya mu mikino wa gicuti bakiniye muri Tuniziya, byabahaye isomo ryo gukomeza kwitegura neza Algeria, kuko Libya ikina kimwe nabo.
Ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami muri Espagne tariki 25/05/2012, Abafana ba Atletico Bilbao na FC Barcelona batangaje ko ubwo hazaba haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu bazavuza induru mu rwego rwo kongera gusaba ubwigenge bakomeje gusaba.
Umukino wo kwishyura uzahura u Rwanda na Nigeria tariki 17/06/2012 uzasifurwa na Desire Doue Noumandiez w’imyaka 42 akaba yaratangiye kuyobora imikino mpuzamahanga muri 2004.
U Rwanda rwatsinzwe umukino wa gicuti na Libya ibitego bibiri ku busa. Ngo uyu mukino wabaye tariki 23/05/2012 usigiye abatoza isomo rikomeye mu kwitegura umukino wa Algeria no kubona ubushobozi bwa buri mukinnyi; nk’uko byatangajwe n’umutoza wungirije w’Amavubi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tunisia, Sami Trabelsi, yatangaje ko abakinnyi yahamagaye mu mukino wa gicuti uzabahuza n’u Rwanda bakeneye imyiteguro ikarishye no kubashyira ku murongo umwe kuko bamwe bari no mu biruhuko.
Imyitozo Rayon Sport yagombaga gutangira kuwa mbere tariki 21/05/2012 yahagaritswe n’ibiganiro hagati y’iyo kipe n’umuterankunga SORAS biri gutera intambwe ishimishije aho kuba ibirarane by’imyishahara; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa Rayon Sport, Gakwaya Olivier.
Penaliti y’intsinzi yateye ku mukino wa nyuma wa Champions League ishobora kuba inshuro ya nyuma Didier Drogba akinnye yambaye imyenda y’ubururu ya Chelsea; nk’uko yabitangarije bagenzi be kuri iki cyumweru.
Nyuma yo kujya gukorera imyitozo muri Tunisia, kuri uyu wa gatatu tariki 23/05/2012, Amavubi arakina umukino wa gicuti na Libya mu rwego rwo kwitegura umukino w’amajonjora y’igikombe cy’isi uzahuza Algeria n’u Rwanda tariki 02/06/2012.
Didier Drogba niwe wabaye intwari ku gikombe cya UEFA Champions League 2012 kuko yatsinze igitego cyo kunganya ndetse na penaliti y’intsinzi kandi avuga ko uwo mukino ari bimwe mu bihe bikomeye mu mupira w’amaguru yari ategereje.
Uwahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Ndikumana Hamad (Katauti), n’umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc (Bakame) ntabwo batoranyijwe n’umutoza Milutin Micho mu bakinnyi yajyanye nabo muri Tuniziya kwitegura umukino uzahuza u Rwanda na Algeria tariki 02/06/2012.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, yasabye abakinnyi b’ikipe y’igihugu kuzaharanira ishema ry’u Rwanda mu mukino bafitanye na Algeria mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Bwa mbere mu mateka yayo, Chelsea FC yegukanye igikombe gihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’Uburayi (Champions League) nyuma yo gutsinda Bayern Munich penaliti 4 kuri 3, mu mukino wabereye i Munich mu Budage tariki 19/5/2012.
Umunyamabanga w’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Gasingwa Michel, avuga ko buryo bubiri bwo kumenya niba igitego cyinjiye mu izamu buzakoreshwa buzagabanya ibibazo biri kugaragara mu mupira.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buratangaza ko bugifitiye icyizere umutoza Ernie Brandts kandi ko azakomeza gutoza iyi kipe nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, n’ubwo hari bamwe mu bafana bakomeje kunenga ubushobozi bwe.
Mafisango Patrick wakiniraga ikipe y’igihugu (Amavubi) na Simba yo muri Tanzaniya yitabye Imana Imana azize impanuka kuri uyu wa kane tariki 17/05/2012 saa kumi za mu gitondo mu mujyi wa Dar Es Salaam.
Amagaju yarangije shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru itsinze Kiyovu Sport igitegokimwe ku busa mu mukino wabereye i Nyagisenyi tariki 15/05/2012. Igitego cyahesheje Amagaju intsinzi cyatsinzwe na Bangamwabo Karim ku munota wa 70.
Igitego cya Sebanani Emmanuel “Crespo” wahoze ari umukinnyi wa APR FC nicyo cyahaye APR FC igikombe cya 13 ubwo Mukura yansindaga Police FC igitego kimwe ku busa tariki 15/05/2012 mu mukino wabereye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze kwemeza ko mu mwaka w’imikino utaha amakipe azava kuri 12 nk’uko byari bisanzwe akagera kuri 14.
Ndikumana Hamad (Katauti) na Patrick Mutesa Mafisango bahamagawe mu ikipe y’abakinnyi 32 bazakina imikino wa Algeria na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2014 naho Kalisa Mao ntiyahamagawe kubera imyitozo mike.
Iminota 5 y’inyongera yongewe ku mukino wahuzaga Manchester City na Queens Park Rangers (QPR) tariki 13/05/2012, yatumye Manchester City ibona ibitego 2 byatumye itwara igikombe, nyuma y’aho Manchester United zarwaniraha igikombe yizeraga kugitwara kuko yo yari yatsinze Sunderland igitego kimwe ku busa.
Mu rwego rwo gukomeza gutegura imikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014, u Rwanda rurateganya gukina umukino wa gicuti na Irak, uwo mukino ukazabera mu gihugu cya Turukiya.
Umunsi wa 24 wa shampiyona wasigiye APR FC icyizere cyo gutwara igikombe nyuma y’uko Police FC itsindiwe kuri stade Umuganda na Marines FC 1-0 nubwo iyi igifite imikino ibiri.
Umukino wa 24 wa shampiyona wagombaga guhuza Kiyovu Sport na Mukura VS tariki 12/05/2012 ntiwabaye kuko Kiyovu itabonetse ku kibuga cya Kamena kandi nta mpamvu zatumye Kiyovu itaboneka ku kibuga zamenyekanye.
Musanze FC na AS Muhanga zizakina shampiyona y’icyiro cya mbere mu mwaka w’imikino utaha, nyuma yo gutsinda amakipe zari zihanganye muri ½ cy’irangiza mu mikino yo mu cyiciro cya kabiri yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 12/5/2012.
Sudani y’Amajyepfo yemerewe kuba umunyamuryango wa CECAFA, ikaba nayo igiye gutangira kwitwabira amarushwanwa atandukanye aba buri mwaka nk’igikombe cy’abatarengeje imyaka 17, igikombe cya CECAFA cy’abakuru ndetse na CECAFA Kagame Cup.
Mu gihe amakipe menshi yo muri shampiyona y’u Rwanda asigaje gukina imikino ibiri, APR FC yo isigaje gukina umukino umwe izakina na Nyanza FC kuri uyu wa gatandatu tariki 12/05/2012 kuri Stade Mumena ariko ntabwo irizera gutwara igikombe.
Nubwo ari ibihugu bitandukanye cyane ku iterambere ry’umupira w’amaguru, birashoboka ko impera za shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda byamera nk’ibyabaye muri shampiyona ya Espagne (La Liga) muri uyu mwaka.