Isonga FC, ikinisha abakinnyi 10 gusa, yatunguye APR FC iyitsinda ibitego 2 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera tariki 07/03/2012.
Police FC yatsinzwe na Nyanza FC ibitego 2 ku busa i Nyanza kuwa gatatu tariki 07/03/2012, bituma inganya amanota na Mukura yari iyikurikiye ku rutonde rwa shampiyona.
André Gasambongo yabonye amanota atatu ye ya mbere kuva yatangira gutoza AS Kigali muri Mutarama uyu mwaka. Yabigezeho atsinze Marine FC igitego 1 ku busa mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa kabiri tariki ya 6 Werurwe.
Uwatozaga Chelsea, Andre Villas Boas, yasezerewe ku kazi ke nyuma y’amezi umunani yari amaze atoza iyo kipe ariko akagaragaza umusaruro mubi ndetse no gushwana na bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba b’iyo kipe.
Urugendo rwa Kiyovu Sport mu mukino mpuzamahanga rwarangiye itarenze umutaru, ubwo yatsindwaga na Simba yo muri Tanzania ibitego 2 kuri 1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania ku cyumeru tariki ya 4 Werurwe.
Ishoti riremereye umusore w’i Burundi, Pappy Faty, yateye mu izamu ku munota wa 62, niryo ryahesheje APR FC gukomeza mu mikino ya Champions League, ubwo yasezereraga Tusker yo muri Kenya iyitsinze igitego kimwe ku busa kuri stade Amahoro ku cyumweru tariki 04/03/2012.
Jean Marie Ntagwabira wari umaze umwaka atoza Rayon Sport yahagaritse kuyitoza kubera ko ubuyobozi bw’ikipe bwanze kumuhemba we n’abakinnyi b’iyo kipe.
Amanota atatu Police FC yegukanye mu mukino wayihuje n’Amagaju tariki 03/03/2012 i Nyamagabe yatumye Police irara ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubukuwe kuri uwo munsi.
Ubwo amakipe yatangiraga gukina imikino ya shampiyona yo kwishyura (phase retour), tariki 03/03/2012, Rayon Sport yaraye ku mwanya wa kabiri nyuma yo kunyagira AS Kigali ibitego 4 kuri 1 kuri Stade ya Kigali ariko umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, ashobora kwegura.
APR FC na Kiyovu Sport ntiziza kuba zorohewe kuri iki Cyumweru, ubwo aya makipe yombi ahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga azaba akina imikino yo kwishyura mu marushanwa ya Champions League na Confederation Cup.
Mu gihe ikipe y’Amagaju yiteguye gucakirana na Polisi FC kuri uyu wa gatandatu tariki 03/03/2012 mu mukino wa shampiyona, umutoza w’ikipe y’Amagaju aratangaza ko iyi kipe “nta mufana igira”.
Nyuma y’aho Rayon Sport itandukaniye n’uwari umufatanyabikorwa wayo, Albert Rudatsimburwa, kubera ko yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere yari yaremeye kuzakorera iyo kipe, itsinda ‘Imena’ riyobora Rayon Sport ryongeye kwiyambaza abafana ngo bafashe ikipe yabo.
Kutamenya kuboneza imipira mu izamu ni imwe mu mbogamizi ikomeye yatumye u Rwanda runganya ubusa ku busa na Nigeria mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika muri 2013.
Umutoza wa Nigeria, Stephen Keshi, yishimiye kunganya n’u Rwanda ubusa ku busa kandi ngo n’abakinnyi be baritanze mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki 29/02/2012.
Kuri uyu wa kane taiki 01/03/2012, ikipe ya Kiyovu Sport yaheze ku kibuga cy’indege i Kanombe nyuma y’aho indege ya Rwandair yagombaga kubajyana i Dar Es Salaam muri Tanzania yabasize.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles, ku itariki ya 29/02/2012 yahuriye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo. Ni mu mukino ubanza w’imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2013. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Abaturage ba Nigeria n’abakunzi b’ikipe “Super Eagles” batari ku kibuga cyangwa ngo barebe televiziyo y’u Rwanda ntibashobora kureba umukino urimo guhuza ikipe y’igihugu ya Nigeria n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, yatangaje abakinnyi 18 aza gukoresha mu mukino Amavubi aza gukina na Nigeria kuri uyu wa gatatu tariki 29/02/2012 saa cyenda n’igice kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ubwo Nigeria iza kuba ikina n’u Rwanda kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigaki i Nyamirambo, iraba yambaye imyenda mishya yakorewe na “Adidas”, sosiyete ikora imyenda ya siporo ikanatera inkunga ikipe y’igihugu ya Nigeria (Super Eagles).
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, yatngaje ko intego ye ari ugutsinda kandi akirinda gutsindwa igitego na kimwe mu mukino uzahuza Amavubi na Nigeria tariki 29/02/2012 kuri stade ya Kigali.
Abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi, bizeye kuzatsindira ikipe ya Nigeria i Kigali mu mukino uzabahuza kuwa Gatatu, bagendeye ku mateka ikipe y’igihugu ya Zambia yanditse ubwo yatsindaga Cote d’Ivoire ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika (CAN).
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) rirasaba ko umukino uzahuza Amavubi na Nigeria tariki 29/02/2012 mu rwego rwo gushaka itike yo guhatanira gikombe cy’Afurika utabera kuri stade Ragional ya Kigali.
FERWAFA yateye mpaga Isonga FC nyuma y’ikirego cyatanzwe na AS Kigali ishinja Isonga ko yakinishije Nirisarike Salomon kandi atemerewe gukina muri shampiyona mu mukino wahuje aya makipe yombi tariki 15/02/2012.
Uwari umuyobozi akaba n’umufatanyabikorwa wa Rayon Sport, Albert Rudatsimburwa, yambuwe iyo kipe isubizwa abafana bakuru kubera ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yumvikanye nabo ubwo yayihabwaga.
Isonga FC yashoje imikino ibanza muri shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa munani nyuma yo gutsinda La Jeunesse igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 22/02/2012.
Umutoza wa Chelsea Andre Villas Boas ari mu minsi ye ya nyuma mu ikipe ya Chelsea kuko amaze iminsi yihanizwa n’umuherwe wayo, Roman Abramovic, kubera umusaruro mubi, none kuri uyu wa kabiri ibintu byakomeje kujya irudubi ubwo yatsindwaga na Napoli ibitego 3 kuri 1 mu mukino ubanza wa 1/8 cya Champions League.
Mu gihe habura iminsi itandatu ngo u Rwanda rukine na Nigeria umukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, Sadou Boubakary na Uzamukunda Elias ‘Baby’ ntibari bemeza ko bazitabira ubutumire bahawe n’umutoza w’Amavubi, Milutin Micho.
FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bari mu biganiro by’ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), mu rwego guteza imbere umupira w’abagore hanagamijwe kubaka ikipe y’igihugu yo mu minsi iri imbere.
Umutoza w’Amavubi atarengeje imyaka 20, Richard Tardy, yashyize ahagaragara abakinnyi 19 azifashisha mu mukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Uganda tariki 28/02/2012 kuri Stade Amahoro i Kigali.
Itsinda ry’Abanyarwandakazi bakora akazi ko gusifura umupira w’amaguru batoranyijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), bazambikwa ibirango bya FIFA bibahesha uburenganzira bwo gusifura imikino mpuzamahanga ku mugaragaro tariki 24/02/2012.