Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Amavubi”, ikomeje kuzamuka ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), aho urwasohotse kuri uyu wa kane tariki ya 27/11/2014 ruyisize ku mwanya wa 90 ku isi.
Umukino wahuzaga amakipe abiri yo muri Mombasa mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa kabiri, wahagaritswe utarangiye nyuma yaho abafana bashinjije bagenzi babo gukoresha amarozi ngo batsinde.
Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Olivier Karekezi yaraye abonye impamyabumenyi mu butoza yo ku rwego rwa mbere “Licence A” muri UEFA nyuma yo kumara umwaka abyigira.
Umukino wari guhuza ikipe ya Espoir Fc na Gicumbi kuwa 23/11/2014 waburijwemo kandi abakinnyi bari bageze mu kibuga kubera ko ikipe ya Espoir FC itujuje ibyangombwa byose basabwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Mu Rwanda (FERWAFA).
Ikipe ya Rayon Sports ivuye inyuma inshuro ebyiri ishobora kunganya na Kiyovu Sports ibitego 2-2 mu mukino aba bakeba b’ibihe byose bahuriragamo kuri uyu wa gatandatu, ku munsi wa munani wa shampiyona.
Umutoza w’ikipe ya Mukura VS yizeye ko abakinnyi afite bazamuha umusaruro ashaka mu mikino iri imbere mu ikipe nshya, imikino izahera ku wa APR FC kuri icyi cyumweru tariki 23/11/2014.
Mu rwego rwo kumenya neza abafana b’ikipe ya Rayon Sport, Rwanda Promoters Company iri mu gikorwa cyo kubarura aba bafana ariko ikifashisha abajyanama b’ubuzima bari mu midugudu.
Abaturage bo mu gihugu cya Autriche bavuga ko bagiye kubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu gihe kitarenze umwaka mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.
Uwahoze atoza ikipe ya Mukura VS, Kayiranga Baptiste yatangaje ko kuri we abona yarakinwe agakino n’ikipe yatozaga kugira ngo ayishakire abakinnyi maze ihite imusezerera atabatoje.
Uwahoze atoza ikipe ya APR FC Andy Mfutila ari bukoreshe imyitozo ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa mbere tariki 17/11/2014 nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe y’i Nyanza.
Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Tubane James ashobora kumara andi mezi abiri atagaragara mu kibuga nyuma yo kugira ikibazo cy’amaso gitumye kugeza ubu atari yaboneka mu mukino wa shampiyona w’ikipe ye.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi ishoboye kunganya n’ikipe ya kabiri ya Marooc mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade ya Complexe Sportif de FES, i Marrakech.
Umukinnyi w’inyuma w’ikipe ya Espoir, Ndikumana Hamad Katauti ndetse n’umufasha we Oprah, batangaza ko bameranye neza mu rukundo aho kuva kuri uyu wa kane bari kumwe i Rusizi aho ikipe uyu mukinnyi akinira iherereye.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) ryarangije kwemeza ko igihugu cya Guinée Équatoriale ari cyo kizakira igikombe cya Afurika cya 2015.
Ikipe ya AS Muhanga yo mu cyiciro cya kabiri ikomeje imyiteguro ya shampiyona y’iki cyiciro aho intego ari ukwifashisha abakinnyi bakomoka muri karere ka Muhanga yizera ko bazayifasha guhita izamuka.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC butangaza ko butazigera bwima amahirwe yo kujya mu kibuga rutahizamu wabo Jimmy Mbaraga, uherutse kugaruka mu Rwanda nyuma yo kuva muri iyi kipe atayibwiye.
Ikipe ya Musanze FC itangaza ko yarangije kwemeza ko uwari umutoza wungirije Nyandwi Idrissa ari we ugiye kuba atoza iyi kipe nk’umutoza mukuru nyuma y’igenda ry’uwari umutoza wayo Okoko Godfroid werekeje muri Mukura FC.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine yarangije gushyira hanze abakinnyi 21 ari buhagurukane na bo kuri uyu wa gatatu berekeza muri Maroc gukina umukino wa gicuti n’iki gihugu kuri uyu wa gatanu.
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo yakoresheje urubuga rwe rwa Facebook mu guhakana amakuru yavugaga ko akoresha igitutsi gikomeye iyo ashaka kuvuga umukinnyi bahora bahanganye Lionel Messi.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) butangaza ko nta kindi bwafasha ikipe ya Rayon Sports ku kibazo yagiranye na Police FC kubera umukinnyi Sina Jérôme, kirenze kubahuriza mu kanama gashinzwe imyitwarire kakabagira inama kuko impande zombi zakoze amakosa.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine yatangaje ko imyiteguro y’irushanwa nyafurika rikinwa n’abakinnyi b’imbere mu gihugu (CHAN) itari kugenda nk’uko yabyifuje kubera ubuke bw’imikino ya gicuti ari gukina.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butangaza ko ibibazo by’ibyangombwa ari byo bitumye abakinnyi bayo bane batari bagaragara ku mukino uwo ari wo wose wa shampiyona y’uyu mwaka wa 2014.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC buratangaza ko butiteguye guhita burekura umutoza wayo Okoko Godefroid ngo ajye mu ikipe ya Mukura kuko amasezerano bafitanye avuga ko byibura agomba kubateguza mbere y’ukwezi ngo agende.
Umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda usize ikipe ya APR FC na Rayon Sports zirushanwa inota rimwe nyuma yaho zombi zashoboye kwegukana intsinzi ya 2-0 kuri uyu wa gatandatu.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) yarangije gushyira hanze abakinnyi bazatoranywamo uwahize abandi ku mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2014.
Imikino ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) ntigikinwe muri uyu mwaka, nyuma yaho habuze igihugu cyiyakira.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi umwongeleza Stephen Constantine, yarangije gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 26 azifashisha ku mukino wa gicuti iyi kipe ifitanye na Marooc tariki 14/11/2014, ariko ntihagaragaraho abakinnyi nka Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike basanzwe bamenyerewe cyane muri iyi kipe.
Ubuyobozi bwa Fan Club y’ikipe y’igihugu Amavubi buratangaza ko kugeza n’ubu butari bwamenya irengero ry’amafaranga ibihumbi 200 bivugwa ko yanyerejwe na bamwe mu bayobozi mu gihe ibihano bwari bwasabiye bamwe mu bafana bayo bitubahirijwe.
Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika yo hagati n’iyiburasirazuba (CECAFA) burifuza ko igihugu cya Sudani cyaba ari cyo cyakira amarushanwa ya CECAFA y’ibihugu ateganyijwe mu mpera z’uku kwezi.
Ikipe ya Mukura VS yatanganje ko yasezereye uwari umutoza wayo Kayiranga Baptiste kandi ko uzamusimbura agomba kugeza iyi kipe ku ntego yatangiranye shampiyona.