Umutoza wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, Julien Mette, yavuze ko ashingiye ku bakinnyi ikipe ifite, badafite ubunararibonye mu gukina agahamya ko bafite byinshi byo kwiga usibye Kapiteni Kevin Muhire.
Mu marushanwa Umurenge Kagame Cup 2024 amaze amezi ane akinwa mu mupira w’amaguru, umukino wa nyuma uzahuza ikipe y’Umurenge wa Kimonyi ihagarariye Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru, n’ikipe y’Umurenge wa Rubengera ihagarariye Akarere ka Karongi n’Intara y’Iburengerazuba.
Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Dream Team Football, ku bufatanye na Pro Football Impact Management Company, bateguye igikorwa kizatoranyirizwamo abafite impano mu mupira w’amaguru, zizoherezwa ku mugabane w’i Burayi.
Ikipe ya Rayon Sports FC yatsinze Bugesera FC 2-1, ishimangira inzira yo ku manuka kwa Bugesera FC mu cyiciro cya kabiri.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-2024 itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, kikaba icya gatanu itwaye yikurikiranya.
Mu ijoro ku wa 17 Mata 2024 hakinwe imikino ibiri yo kwishyura muri 1/4 cya UEFA Champions League yasize Bayern Munich na Real Madrid zigeze muri 1/2.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na Bugesera FC igitego 1-0 kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024.
Ikipe ya Paris Saint-Germain yaraye igeze muri 1/2 cya UEFA Champions League itsinze FC Barcelona ibitego 4-1 mu mukino wa 1/4 wo kwishyura wabereye muri Espagne, Dortmund isezerera Atletico Madrid.
Ikipe ya Gasogi United yatsindiye Police FC mu rugo kuri Kigali Pelé Stadium 1-0, mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro 2023-2024 itera intambwe igana ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya APR FC yatangiye ibiganiro na rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah ukinira Bugesera FC.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya APR FC yatakaje amahirwe yo kurara itwaye igikombe cya 22 cya shampiyona nyuma yo kunganya na AS Kigali 2-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 26.
Ikipe ya Bayern Leverkusen yo mu gihugu cy’u Budage, yegukanye Igikombe cya mbere cya Shampiyona mu gihugu ihagarika Bayern Munich, yari imaze imyaka cumi n’umwe igitwara yikurikiranya.
Ku wa 11 Mata 2024 ni bwo hasohotse amakuru yavugaga ko ikipe ya APR FC yifuje Umunya-Burkina Faso Stéphane Aziz Ki ukinira Young Africans muri Tanzania ariko icibwa akayabo.
Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali bamaze iminsi itanu baranze gukora imyitozo kubera kudahembwa ukwezi kwa Mutarama, Gashyantare na Werurwe 2024 mu gihe bitegura gucakirana na APR FC kuri uyu wa Mbere.
Kuri uyu wa Gatanu, Umunya-Tunisia Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi uheruka kwitaba Imana ku wa 2 Mata 2024 yasezeweho bwa nyuma ku Kimihurura mbere y’uko ajya gushyingurwa iwabo.
Ikipe ya Etincelles FC itsinze Rayon Sports ibitego 3-1 mu minota itanu, biyongerera amahirwe yo kutamanuka mu kiciro cya kabiri.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Kiyovu Sports yanyagiriye Sunrise FC kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, i Nyagatare hakomeza kwikanga icyiciro cya kabiri.
Police FC itsinze Amagaju FC 2-0 kuri Kigali Pelé Stadium, na ho Gorilla FC itsinda Etoile de L’Est 1-0 biyongerera amahirwe yo kutamanuka mu kiciro cya kabiri, imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 02 Mata 2024.
Umutoza wa APR FC wongereraga ingufu abakinnyi Dr Adel Zrane, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri aguye iwe mu rugo. Umunya-Tunisia Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba APR FC yitabye Imana aguye mu rugo iwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024.
Mu gihe bimenyerewe ko andi makipe akorera umwiherero muri hoteli n’ahandi habugenewe, Ikipe ya Sunrise FC yo abakinnyi barara muri stade batagira ibitanda, imifariso ikarambikwa hasi mu gihe bitegura imikino bavuga ko biteye isoni n’agahinda.
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ikipe ya Bayern Munich, Arsenal ndetse na Paris Saint-Germain zimaze kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga binyuze ku bufatanye bw’impande zombi muri gahunda ya Visit Rwanda.
Ku wa Mbere tariki 01 Mata 2024, Perezida Paul Kagame yavuze ko hazashyirwa imbaraga mu gukurikirana uko abana bafite impano zitandukanye cyane cyane muri siporo batoranywa, dore ko havugwamo ibisa n’uburiganya bishobora gutuma amahirwe yahabwa abatayakwiriye.
Nyuma yo guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugeza umwaka w’imikino wa 2023-2024 urangiye adakina,kuri uyu wa Mbere kapiteni w’iyi kipe Niyonzima Olivier Seif yanditse ibaruwa asaba kubabarirwa agakomeza gukina.
Kuri iki Cyumweru kuri stade ya Bugesera FC, iyi kipe iri mu murongo umanuka bigoranye yahanganyirije na Etincelles FC nayo irwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri ibitego 2-2.
Ikipe ya APR FC inganyije na Muhazi United i Nyamirambo, na ho AS Kigali istinda Sunrise iyisanze i Nyagatare, biyishira mu makipe ashobora kumanuka.
Abakinnyi batatu b’ikipe ya AS Kigali barimo ba myugariro babiri barwaye mu buryo bw’amayobera mbere yo guhura na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona uteganyijwe kuri iki Cyumweru hikangwa amarozi.
Kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe ya Rayon Sports yasuye Mukura VS iyitsindira igitego 1-0 kuri stade Mpuzamahanga ya Huye ikomeza kuba mukeba APR FC guhabwa igikombe yashoboraga gutwara muri izi mpera z’icyumweru.
Kuri uyu wa Gatandatu,Ikipe ya Mukura VS yasinye amasezerano y’ubufatanye na Hoteli Light House izajya iyiha miliyoni 35 Frw ku mwaka ndetse n’ibindi bitandukanye.
Ku wa 28 Werurwe 2024, ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yerekanye aho izajya ikorera hashya i Nyamirambo ahazwi nka Maison Tresor ndetse inashyiraho umukozi uhoraho wo gucunga ubuzima bwa buri munsi.
Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Kane, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yagarutse i Kigali ivuye mu mikino ya gicuti ibiri yabereye muri Madagascar.