Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yatsinze iy’Umurenge wa Niboye igitego 1 – 0 tariki 21 Mutarama 2024, kuri Sitade ya IPRC Kicukiro, iyi kipe ya Masaka ikaba ari imwe mu zizakomeza mu marushanwa akurikiraho.
Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ikomeza gusiga amakipe abikurikiye.
Uwahoze ari umukinyi wo hagati muri Nijeriya Austin ‘Jay Jay’ Okocha yatangaje amakipe ashobora gutwara igikombe cya Afurika kiri gukinirwa muri Côte d’Ivoire.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya AS Kigali yatsindiye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, Musanze FC itsindira Bugesera 2-0 iwayo.
Umutoza w’ikipe ya APR FC,Thierry Froger, yagaragaje ko hari ibyemezo bifatwa atabigizemo uruhare, avuga ko byose bikorwa n’ubuyobozi. Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo AS Kigali 1-0 tariki 17 Mutarama 2024 aho yavuze ko nk’icyemezo cyo kwambura igitambaro (…)
Umutoza mushya wa Rayon Sports wageze mu Rwanda ku wa 19 Mutarama 2023, Julien Mette avuga ko aje mu Rwanda gufasha iyi kipe kuba yatwara ibikombe, nubwo yasinye igihe gito.
Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024.
Umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro wari guhuza Addax SC na Mukura VS ukabera i Rugende kuri uyu wa Gatatu wasubitswe kubera ikibuga kitari kimeze neza.
Ku wa 15 Mutarama 2024 Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yavuze amagambo akomeye yakiriwe mu buryo butandukanye ubwo yakomozaga ku makimbirane yabaye ubwo iyi kipe yatsindwaga na Gasogi United 2-1.
Ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2023, nibwo hatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona ya ‘Rwanda Premier League/RPL’ mu kwezi k’Ukuboza, ibihembo byatanzwe na ‘Gorilla Games’.
Umuyobozi Mukuru wa AS Kigali, Shema Fabrice, yakubye inshuro umunani agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi ba AS Kigali, mu gihe bazasezerera ikipe ya APR FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rifunga muri Tanzania, rutahizamu w’Amavubi Kagere Meddie, yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Namungo FC avuye muri Singida Fountain.
Nyuma y’uko umunani mu bakinnyi n’abatoza bakiniraga mu Karere ka Gicumbi, ubwo inkuba yakubitaga bagahungabana umunani bakajyanwa mu bitaro, bose bamaze gusezererwa nyuma yo koroherwa.
Ikipe ya Gasogi United itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, uba umukino wa 2 iyitsinze mu mateka yayo.
Ikipe ya Orion Basketball Club isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yinjiye mu mikoranire n’Uruganda rwa Skol Brewery Ltd, aho binyuze mu Ikipe ya Rayon Sports y’abagore y’umupira w’amaguru, hazaterwa ibiti 6,000 mu Mujyi wa Kigali.
Ku wa 11 Mutarama 2024, ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Kigali Pelé Stadium, yitegura umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona irakiramo Gasogi United kuri uyu wa Gatanu.
Ikipe ya APR FC yasezerewe na Mlandege FC muri 1/2 kuri penaliti 4-2 mu irushanwa rya Mapinduzi Cup, mu mukino wateje impaka ku misifurire.
Amakipe abiri yo muri Tanzania ari yo Simba SC na Young Africans arifuza rutahizamu w’Umunya-Nigeria ukinira APR FC, Victor Mbaoma, mu gihe Singida Fountain na yo yo muri icyo gihugu yamwifuzaga yo yabivuyemo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko amarushanwa Umurenge Kagame Cup, azagira uruhare mu gutahura impano z’abakiri bato ngo bazabashe guherwaho bashinga ikipe y’Akarere.
Ikipe ya APR FC yatsinze Young Africans 3-1 mu irushanwa rya Mapinduzi Cup, ririmo kubera muri Zanzibar igera muri 1/2 cy’irangiza.
Ikipe ya Police FC itsinze ikipe ya Le Messager de Ngozi yo mu Burundi ibitego 4-1, mu mukino wa gicuti.
Umunya-Cameroon Leandre Essomba Willy Onana ukinira Simba SC n’Umurundi Bigirimana Abedi ukinira Police FC barifuzwa n’ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria.
Ku wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2023, ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gatatu mu itsinda ry’irushanwa rya Mapinduzi Cup ririmo kubera muri Zanzibar, isoza ku mwanya gatatu uyigeza muri ¼.
Kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2023, kuri FERWAFA habereye tombola y’uko amakipe azakina muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024, yasize APR FC igomba guhura na AS Kigali.
Umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice ukina hagati mu kibuga wari umaze amezi atandatu gusa mu Ikipe ya Musanze FC, yamaze gusezererwa atarangije amasezerano ye
Ku wa Gatatu tariki 3 Mutarama 2024, ikipe ya Kiyovu Sports yarimo abakinnyi bane basanzwe mu ikipe ya mbere, yasubukuye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona.
Mu irushanwa rya Mapinduzi Cup 2024 rikomeje kubera mu gihugu cya Zanzibar, ikipe yo mu Rwanda ya APR FC yatsinze iya JKU SC yo mu gihugu cya Tanzania ibitego 3-1, yiyongerera amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira.
Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2023, nibwo hasojwe shampiyona y’abakozi aho ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration) cyihariye ibikombe mu byiciro bitandukanye.
Mu ijoro ryo ku wa 29 Ukuboza 2023 nibwo hasojwe muri rusange imikino 19 y’igice kibanza cya shampiyona y’u Bwongereza 2023-2024 aho Liverpool yagisoje ifite umwanya wa mbere n’amanota 42.
Rutahizamu ukomoka muri Ghana wakiniraga Musanze FC Peter Agbrevor yasinyiye ikipe ya Police FC nk’umukinnyi wayo mushya.