Lorenzo Sanz wahoze ari Perezida w’ikipe ya Real Madrid, yaraye apfuye azize COVID-19, nyuma yo kujyanwa mu bitaro arembye.
Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko kuva yaba Perezida w’iyi kipe nta faranga na rimwe rya Skol iyi kipe abereye umuyobozi irabona.
Nubwo muri iyi minsi ibyerekeranye n’imikino byahagaze kubera icyorezo cya COVID-19, mu mikino umunani y’igice cya kabiri yari imaze kuba, Rutahizamu wa Musanze FC Twizerimana Onesme ayoboye abatsinze ibitego byinshi mu mikino yo kwishyura muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho yari amaze gutsinda ibitego bitanu (…)
Mu gihe Coronavirus ikomeje guhagarika ibikorwa by’imikino bitandukanye, Yannick Mukunzi n’ikipe ye ya ya Sandvikens IF bahagaritse imyitozo bakoreraga muri Espagne .
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabaye ihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyugarije isi, abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje kuba inyuma y’ikipe yabo, aho mu ijoro ryo ku itariki 19 rishyira 20 Werurwe 2020 hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda 1,045,752 yo kuyishyigikira.
Mu gihe Skol na Rayon Sports bari bamaze imyaka irenga irindwi bafatanya, Rayon Sports irasaba Skol kongera amafaranga kugirango bakomeze imikoranire.
Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Eric Rutanga arasaba abafana ba Rayon Sports kubaba hafi, bakazasubukura shampiyona bakosora ibitaragenze neza mu mikino 24 bamaze gukina
Igikombe cya Afurika "CHAN" cyagombaga kubera muri Cameroun mu kwezi gutaha cyamaze gusubikwa kubera Coronavirus
Icyorezo cya coronavirus gikomeje gusakara ku isi gitumyei rushanwarya Euro n’irya Copa America yagombaga gukinwa mu mpeshyi yimurirwa umwaka utaha.
Mu basifuzi babiri bari bararezwe muri Ferwafa, umwe yagizwe umwere, undi ahanishwa kumara ukwezi adasifura mu marushanwa yo mu Rwanda
Nyuma yo gufata umwanzuro ko nta mufana ugomba kwinjira muri Stade, bamwe mu bafana bafashe umwanzuro wo kurebera umupira mu biti, abandi bagaragara bambaye udukoresho dupfuka umunwa mu kwirinda Coronavirus
Minisiteri ya Siporo imaze gutangaza ko kubera icyorezo cya Coronavirus, amarushanwa yose akinirwa mu Rwanda ahagaritswe kugeza igihe kizatangazwa
Mu mukino w’umunsui wa 24 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports inganyije na Gicumbi igitego 1-1
Umuyobozi w’Ikipe ya Musanze, Tuyishime Placide, yitegura guhura n’ikipe ya Gasogi kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, yatangaje ko abakinnyi be bashyiriweho agahimbazamusyi katigeze gatangwa mu Rwanda.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika rimaze gusubika imikino yo guhatanira itike ya CAN 2021 kubera icyorezo cya Coronavirus
Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko Virusi ya Corona yahawe izina rya COVID-19 ari icyorezo cyugarije isi, asaba ibihugu n’abanyabwenge kwihuriza hamwe bakayirwanya. Iyi ndwara ikomeje kuyogoza isi yibasiye n’imikino aho bamwe mu bakinnyi n’abatoza (…)
Umunya-Esipanye Mikel Arteta utoza Arsenal yakorewe ibizamini, bigaragaza ko yanduye icyorezo cya Coronavirus, ashyirwa mu kato.
Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona, irerekeza i Rusizi gukina na ESPOIR idafite abakinnyi babiri bo hagati bahagaritswe kubera amakarita
Ikipe ya Mukura VS yamaze kwandikira Ferwafa inenga imisifurire ku mukino wayihuje n’ikipe ya AS Kigali ku wa Gatatu w’iki Cyumweru
Harabura iminsi irindwi ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda isozwe, aho APR FC na Rayon Sports zikomeje guhanganira igikombe, mu gihe amakipe adashaka kumanuka nayo akomeje kurwana inkundura
Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza isezerewe mu mikino ya UEFA Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi.
Igitego cyo ku munota wa 18 cyatsinzwe na Nshuti Innocent gifashije APR FC gutsinda Kiyovu Sports, APR ihita igira amanota 57.
Ku munota wa 90 w’umukino, Rayon Sports ibonye igitego kimwe rukumbi gitumye ikura amanota atatu i Rubavu
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abakinnyi, abafana, abatoza bagomba kwirinda kuramukanya bahana ibiganza
Mu mikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona iba kuva kuri uyu wa Kabiri, abakinnyi umunani barimo Sugira Ernest ntibemerewe gukina kubera amakarita
Umutoza Ruremesha Emmanuel utoza Kiyovu Sports arasaba abasifuzi kureka hagatsinda uwabikoreye, anatangaza ko APR Fc itamutse imutsinze yaba isatiriye igikombe
Mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wakinwaga kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports itsinze Musanze 2-1, naho APR FC inyagirira Mukura i Huye
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamaze gutangaza ibihugu byanditse bisaba kwakira imikino ya nyuma ihuza amakipe muri Afurika
Ikipe ya Police Fc yamaze kwandikira Ferwafa ibasaba kurenganurwa ku mukino wabahuje na APR FC, aho bavuga ko basifuriwe nabi
Igitego cya Sugira Ernest cyo ku munota wa 81 cyaje gisanga icyatsinzwe na Sekamana Maxime cyo ku munota wa 72 cyafashije Rayon Sports gutahana amanota 3 ihita ijya ku mwanya wa kabiri. Ku rundi ruhande, Danny Usengimana yatsindiye APR FC igitego cyatumye ishimangira umwanya wa mbere muri shampiyona.