Ku mukino w’umunsi wa cyenda wahuje ikipe ya Rayon Sports yari yakiriwe na Gicumbi Fc, abafana ba Rayon Sports bagiye kubona igitego imitima yenda guhagarara
Rayon Sports itsinze Gicumbi igitego 1-0, cyatsinzwe na Michael Sarpong ku mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
Umunyarwanda Meddie Kagere yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazatoranywamo uwahize abandi mu marushanwa ya CAF 2019
Umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wahuje AS Kigali na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa
Ikipe ya Gicumbi FC iratangaza ko yiteguye gutsinda Rayon Sports ikava ku mwanya wa nyuma imazeho iminsi
Ku mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC ihatsindiye ESPOIR ibitego 3-1 ihita isubira ku mwanya wa mbere
Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019, hatangiye umunsi wa cyenda wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe ya Gasogi United yakiriye Musanze FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, zihanganyiriza igitego kimwe kuri kimwe.
Rutahizamu wa APR FC Sugira Ernest akomeje gukorera imyitozo mu ikipe y’abakiri bato ya APR FC, mu gushyira mu bikorwa ibihano yahawe n’ikipe ye
Kuwa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019, ni bwo habaye ‘Rayon Sport day’, umunsi warimo ibikorwa bitandukanye byateguwe n’ikipe ya Rayon Sport FC.
Umukino w’umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ugomba guhuza Gicumbi Fc na Rayon Sports Fc wimuriwe ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019 i Saa Cyenda.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Tuyisenge Jacques, yashimiye ikipe ya Etincelles yakiniye imyaka ine, ayiha imyambaro ifite agaciro ka Miliyoni hafi eshatu
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsindiwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo na Cameroun igitego 1-0, bituma ajya ku mwanya wa nyuma mu itsinda
Mu birori byiswe Rayon Sports Day, ikipe ya Rayon Sports yamuritse umwambaro mushya inaha numero abakinnyi bazakinana mu mwaka w’imikino 2019/2020
Mu mukino w’umunsi wa mbere wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2021, Amavubi atsindiwe i Maputo na Mozambique ibitego 2-0
Ku mukino ikipe y’u Rwanda na Cameroun zizakinira i Kigali kuri iki cyumweru, hatangajwe ahantu icyenda hazacucurizwa amatike kuri uyu mukino
Myugariro w’Amavubi Emery Bayisenge ntakina umukino Amavubi aza guhuramo na Mozambique ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba uyu munsi
Ikipe y’igihugu ya Mozambique yamaze kubona abaterankunga babiri mbere y’uko ihura n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 14/11/2019
Abayobozi b’amakipe ya Rayon Sports na Gasogi United bahize ubutwari mbere y’umukino uzabahuza kuri uyu wa Gatanu.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze urugendo rwo kunanura imitsi i Maputo muri Mozambique, mbere y’uko baza gukora imyitozo kuri uyu mugoroba
Masudi Juma wari umaze iminsi ari umutoza wa Bukavu Dawa yo muri RD Congo yamaze kwemezwa nk’umutoza mukuru wa Bugesera FC
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze kwerekeza i Maputo muri Mozambique, aho agiye gukina umukino wa mbere mu guhatanira itike ya CAN 2021
Umutoza Justin Bisengimana amaze kwirukanwa na Bugesera Fc nyuma y’umunsi wa munani wa shampiyona ashinjwa umusaruro muke
Mu mukino wasozaga imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona, Kiyovu Sports inganyije na APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo yo gutegura imikino ibiri izahuramo na Mozambique na Cameroun mu cyumweru gitaha
Ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona amanota atatu imbere ya Marines, mu mukino yayitsindiye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent, yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 27 bagomba kwitabira imikino ibiri ya Mozambique na Cameroun mu gushaka itike ya CAN.
Myugariro w’umunyarwanda Abdul Rwatubyaye, yatowe n’abafana nk’umukinnyi ukunzwe n’abafana mu ikipe ye mu mwaka wa 2019
Ikipe ya Musanze FC ibonye amanota atatu ya mbere ku munsi wa munani wa shampiona ya 2019-2020, nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 3 ku busa.
Mu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC ihatsindiye Bugesera 2-1 ihita iyobora urutonde rwa shampiyona
Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wagombaga kuzahuza ikipe ya Kiyovu Sports n’iya APR FC wimuriwe kuwa gatanu tariki ya 08 Ugushyingo 2019 isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.