Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko umutoza wayo yasezeye ku mirimo yo gutoza iyi kipe ahabwa inshingano zo kujya mu kanama gashinzwe gushakira abakinnyi iyi kipe. Umutoza wungirije Ruremesha Emmanuel yasigaranye inshingano zo gutoza Kiyovu Sports.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2019, i Nylon mu Busuwisi habereye tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi, irushanwa rizwi ku izina rya UEFA Champions League.
Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, hakomezaga umunsi wa 14 wa shampiyona. Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura ibitego 5 kuri 1 ishimangira umwanya wa kabiri mbere yo guhura na mukeba APR FC.
Ikipe ya APR FC ishimangiye umwanya wa mbere itsinda Heroes igitego kimwe ku busa mbere yo guhura na Rayon Sports ku munsi wa 15 wa shampiyona.
Rutahizamu wa Rayon Sports Bizimana Yannick, ni we watowe nk’umukinnyi wahize abandi mu kwezi kwa 11 muri Rayon Sports
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemerera amakipe arindwi yari yangiwe kwitabira shampiyona kuzakina iy’uyu mwaka, ariko amenyeshwa ko atemerewe kuzamuka
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugeza ikirego muri Ferwafa, ishinja AS Kigali gusinyisha umukinnyi uyifitiye amasezerano
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Hakizimana Adolphe wakiniraga Isonga Football Academy
Kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ukuboza 2019, kuri Stade ya Bugesera habereye umukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona warangiye Rayon Sports itsinze Heroes ibitego 4 kuri 1.
Rutahizamu ukomoka muri Guinea wakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Korea, yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports
Kuri uyu wa Gatandatu shampiyona irakomeza ku munsi wa 13, aho ikipe ya Gasogi ikina na APR FC idafite abakinnyi bane isanzwe igenderaho
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruratangaza ko amasezerano y’imyaka itatu rwasinyanye na Paris Saint-Germain azabyara inyungu mu ngeri zitandukanye
Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wasozaga indi, Rayon Sports yaguye miswi na Police Fc kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Abakinnyi 25 batarengeje imyaka 15, bakomeje imyitozo yo kwitegura guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba muri 2021.
Nyuma y’imikoranire y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, ubu hagiye gukurikiraho ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu.
Umusifuzi Umutoni Aline wasifuye umukino wahuje ikipe ya Gasogi na Gicumbi ku munsi wa 10 wa shampiyona, yahagaritswe ukwezi adasifura imikino ya shampiyona.
Ikipe ya Gicumbi inganyije na APR FC igitego kimwe ku kindi, ku mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona.
Mu mukino umaze imyaka myinshi urangwa no guhangana mu kibuga ndetse no hanze mu bafana, Rayon Sports yatsinze Kiyovu igitego 1-0
Mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cyo ku munota wa nyuma
Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2019, habaye umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yatsinze Musanze ibitego 5-0.
Umunya-Esipanye Unai Emery watozaga ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yirukanywe atamaze kabiri muri iyo kipe, dore ko yahawe akazi ko kuyitoza muri Gicurasi mu mwaka ushize wa 2018 asimbuye Arsene Wenger.
Nyuma y’iminsi akora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports, rutahizamu Drissa Dagnogo yamaze kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri
Umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ugomba guhuza Kiyovu Sports na Rayon Sports wamaze guhindurirwa amasaha n’ikibuga
Shampiyona y’icyiciro cya kabiri itangira kuri uyu wa Gatandatu, izakinwa hatarimo amakipe nk’Intare Fc na Kirehe zangiwe kubera kutuzuza ibyangombwa byasabwaga
Mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona waberaga kuri stade Mumena, Kiyovu Sports ihanyagiriye Bugesera ibitego 5-2
Ikipe ya Musanze nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Heroes yafashe umwanzuro wo gusezerera umutoza mukuru n’uwari umwungirije kubera umusaruro muke
Mu mikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona, APR FC itsindiye i Nyagatare mu mukino utari woroshye, Gasogi nayo itsinda Gicumbi igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2019, Seninga Innocent wari umutoza w’ikipe ya Etincelles yo mu Karere ka Rubavu yandikiye iyi kipe ibaruwa isezera ku kazi ko gutoza iyi kipe.
Shampiyona y’icyiciroc ya mbere mu mpira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa Kabiri, aho abakinnyi barindwi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa cumi kubera amakarita
Umutoza Seninga Innocent wari umaze amezi make yongeye kugirwa umutoza mushya wa Bugesera yamaze gusesa amasezerano n’iyi kipe