Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, hatangiye gukinwa umunsi wa 19 wa shampiyona haba imikino ine, aho Police FC yabonye intsinzi.
Mu gihe hategerejwe umukino ukomeye uzahuza APR FC na Rayon Sports, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, umutoza wa Rayon Sports Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, we avuga ko ari umukino usanzwe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, APR FC irakirwa na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.
Kuri uyu wa Kabili tariki 22 Gashyantare 2022, Muri Sénégal mu muhango wo gutaha Stade Olympique de Diamniadio, hateganyijwe umukino uhuza abakinnyi b’ibihangange bakanyujijeho mu mupira w’amaguru bo muri Sénégal ndetse no kunmugabane wa Afurika muri rusange.
Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bibumbiye mu itsinda rya RAFC (Rwanda Arsenal Fans Community), basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iherereye mu Karere ka Gicumbi, banakina umukino wa gicuti n’abasirikare bagize uruhare mu kubohora igihugu bakina mu ikipe ya Mulindi FC, banatanga mituweli ku baturage (…)
Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2021 hasojwe imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. APR FC yisubije umwanya wa mbere itsinze Etincelles.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed, ari kumwe na Kapiteni w’iyo kipe, Jacques Tuyisenge, basuye umubyeyi akaba n’umukunzi ukomeye wa APR FC, Kanzayire Consolée uzwi ku izina rya Shangazi, akaba amaze igihe arwaye.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga haba imikino ine y’umunsi wa 18, yaranzwe no gutsinda kwa Kiyovu Sports igahita ifata umwanya wa mbere.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, ikipe ya Bugesera FC itazi gutsinda Rayon Sports uko bimera kuva muri 2017, ku munsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022, irayakirira kuri stade ya Bugesera.
Kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, harakomeza imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho hategerejwe umukino ukomeye uzahuza ikipe ya Police FC na Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Kuva muri Kanama mu 1994, igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi gitangira gutangwa muri shyampiyona y’u Bwongereza, kugeza ubu kimaze gutwarwa n’abakinnyi 250 gusa mu myaka 28 kimaze.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze Rutsiro igitego 1-0 bituma ijya ku mwanya wa kane, mu gihe Police FC yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC.
Nyuma yo gutsindwa na Mukura Victory Sports, Rayon Sports iragaruka mu kibuga icakirana na Rutsiro FC ikunze kuyigora igihe zahuye.
Mu mikino y’umunsi wa 17 yabaye kuri uyu wa Gatatu, byongeye guhindura isura nyuma y’aho ikipe ya APR FC itsindiwe i Musanze, Kiyovu Sports na Mukura zibona amanota atatu
Nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza muri UEFA Champions League PSG yatsinzemo Real Madrid igitego 1-0, Kylian Mbappé wagitsinze yavuze ko imikino bari gukina n’iyi kipe imwifuza ntacyo izahindura ku hazaza he.
Kuri uyu wa Gatatu harakomeza imikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona, aho kugeza ubu abakinnyi batanu batemerewe gukina iyi mikino
Ku wa Gatandatu mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, ubwo haberaga umukino wo kwishyura wa 1/2 mu mupira w’amaguru mu cyiciro cya kabiri mu bagore, wahuzaga ikipe ya Youvia WFC na Kayonza WFC, umukino wasojwe n’amarira kuko hari umukinnyi umwe wahise ajya muri koma nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe.
Baziki Pierre wari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ (Kit Manager), yitabye Imana azize uburwayi.
Umukinnyi Sadio Mane yitiriwe sitade iri mu mujyi wa Sedhiou muri Senegal nyuma yo gufasha igihugu cye kwegukana igikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru cyaberaga muri Cameroun.
Mu mikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yatsindiwe na Mukura i Huye, Gasogi itaherukaga intsinzi itsinda Marines
Mu matora yo gusimbuza abatakiri muri Komite nyobozi ya Mukura VS, Maniraguha Jean Damascène ni we utorewe kuba Perezida mushya wa Mukura Victory Sports.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 nibwo hatangira imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho mu mikino iteganyijwe harimo n’umukino wa Mukura VS yakiramo Rayon Sports i Huye.
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko adateze gusaba imbabazi Perezida wa Kiyovu Sports wamureze amushinja kumusebya.
Mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2021-2022 itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, amakipe yiyubatse mu buryo butandukanye haba mu makipe ari mu myanya y’imbere ndetse no mu myanya ya nyuma.
Ikipe ya Mukura Victory Sports yateguye inama y’inteko rusange kuri uyu wa Gatandatu, ahateganyijwe amatora arimo gusimbuza Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Guhera ku mugoroba wa tariki 9 Gashyantare 2022, hacicikanye amakuru avuga ko Munyankindi Jean Paul yaba yagizwe umutoza mukuru wa Etoile de l’Est, nyuma yo kugaragara ku myitozo y’iyo kipe yitegura imikino yo kwishyura, izatangira kuri uyu wa Gatandatu taliki 12 gashyantare 2022.
Mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, haratangira imikino yo kwishyura aho abakinnyi 11 batemerewe gukina kubera amakarita
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA”, ryatangaje urutonde ngarukakwezi rw’uko amakipe akurikiranye mu mupira w’amaguru, aho u Bubligi bukomeje kuyobora mu gihe u Rwanda rwatakaje umwanya umwe.
Umukinnyi Kwizera Pierrot wari umaze iminsi ategerejwe muri Rayon Sports, yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu ku kibuga cy’imyitozo cya Nzove
Umukinnyi Hakim Ziyech w’imyaka 28 ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Chelsea, agakinira n’ikipe y’igihugu ya Maroc, yamaze gutangaza ko asezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe kinini adahamagarwa kubera ibibazo yagiranye n’umutoza wayo, Vahid Halilhodzic wamushinje kubeshya.