Umukinnyi Ilaix Moriba usigaye ukinira ikipe ya RB Leipzig yo mu Budage, ari mu bakinnyi b’ikipe ya Guinea Conakry baraye batsinzwe n’Amavubi ibitego 3-0
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere, ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" yatsinze Guinea yitegura igikombe cya Afurika
Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, hasojwe imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona hakinwa imikino ibiri yari isigaye, aho AS Kigali yatsinze Mukura VS 2-1.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Mashami Vincent, ku wa 29 Ukuboza 2021 yahamagaye abakinnyi 26 bagomba gukina imikino ibiri ya gicuti na Guinea mu ntangiriro za Mutarama 2022. Abakinnyi bahamagawe biganjemo amasura mashya akina imbere mu gihugu ndetse n’abakinnyi bashya.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje hakinwa umunsi wa 11 wayo, ikipe ya APR FC yuzuriza imikino 46 idatsindwa kuri Espoir mu gihe Police FC yatsinze Gasogi United, Kiyovu Sports inganya na Bugesera FC.
Ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 habaye imikino itatu itangira imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Imikino yaranzwe no kwihagararaho kw’amakipe yakiniye mu rugo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, muri gahunda y’ikiganiro ‘Umusiportifu w’icyumweru, Kigali Today na KT Radio byahisemo kubagezaho ibigwi bya Pitso Mosimane, wakinye umupira w’amaguru akanawutoza mu makipe atandukanye.
Mu mikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangira gukinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, harimo uwo Gicumbi FC yakiramo Rayon Sports i Gicumbi.
Ni umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona ariko utarakiniwe igihe, wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2021, APR FC yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-0 biyifasha kuzamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Ni umukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatanu wa shampiyona uhuza, APR FC na Gasogi United, utarakiniwe ku gihe kubera ko APR FC yari mu mikino mpuzamahanga, urabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021 saa cyenda.
Mu mikino itatu isoza umunsi wa cumi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yabaye ku wa Kane tariki 23 ukuboza 2021, ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kuzuza umukino wa 8 idatsidwa, mu gihe AS Kigali ikomeje kubura intsinzi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, hakinwe imikino itanu ya mbere y’umunsi wa 10 wa shampiyona, yaranzwe no kongera kubona intsinzi kuri Rayon sports, APR Fc ikabura amanota na ho Etincelles ibona intsinzi yayo ya mbere.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukoboza 2021 haratangira gukinwa imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022.
Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yijeje abakunzi b’umupira w’amaguru, ko igikombe cya Afurika kizabera mu gihe cyagenwe, muri Mutarama umwaka utaha, ko nta mpamvu zizatuma gisubikwa.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ahamya ko igihe kigeze ngo amarerero yigisha umupira, yubakirwe ubushobozi buha abana urubuga rwo gukuza impano zabo, kugira ngo bazavemo abakinnyi bafite icyo bimariye, bakimariye n’igihugu kandi bitwara neza no ku ruhando mpuzamahanga.
Nyuma yo kwirukana umutoza Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabil, AS Kigali yashyizeho Jimmy Mulisa wari umaze iminsi asezeye muri iyi kipe nk’umutoza.
Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona ibitego 2-1, AS Kigali yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza wayo Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabil kubera umusaruro muke.
Ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, hakinwaga imikino itatu y’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yaranzwe no gutsindwa kw’ibitego 2-1 ku mikino yose yabaye, amakipe yose yari yakiriye imikino atsindirwa mu rugo.
Mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa cyenda, ikipe ya Rayon Sports mu mikino 8 imaze gukina yabonyemo amanota 12 kuri 24 amaze gukinirwa, Lomami Marcel uri gutoza iyi kipe yahumurije abakunzi bayo avuga ko hakiri kare.
Ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 hakinwe imikino itatu ya mbere y’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiro cya mbere mu Rwanda yaranzwe n’intsizi ya mbere y’ikipe ya Gorilla FC.
Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic wakiniye amakipe atandukanye ubu akaba akinira ikipe ya Milan AC mu Butariyani, yasuye Papa Francis mu biro bye i Vatican tariki 14 Ukuboza 2021.
Ku wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara umwambaro wayo wa gatatu izajya ikoresha mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.
Ku myaka 33, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru ukina asatira ukomoka mu gihugu cya Argentine, Sergio Leonel Del Castilo Aguero uzwi nka Sergio Kun Aguero nibwo yasezeye gukina umupira w’amaguru kubera ibibazo by’ubuzima.
Komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse abasifuzi bane kubera amakosa bakoze mu mikino itandukanye basifuye, iryo shyirahamwe rikavuga ko ritazigera ryihanganira abazakomeza gukora amakosa n’ubwo ryasigarana abasifuzi bacye.
Nyuma yuko hasheshwe tombola yari yabaye ku isaha ya saa saba kubera amakosa yabayemo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere i Nyon mu Busuwisi ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA, hongeye kubera tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya 1/8 cy’irangiza yasize impinduka eshanu.
Ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, ubwo hasozwaga umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022, APR FC yaratsinze ibona amanota 3, mu gihe AS Kigali yatakaje kuko yanganyije na Etincelles FC.
Imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere yatangiye gukinwa ku wa Gatanu yakomezaga kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021 hakinwa imikino 3 yaranzwe no kwihagararaho kw’amakipe yari yakiniye hanze.
Umuyobozi wa siporo w’agateganyo muri Minisiteri ya Siporo Rurangayire Guy Didier yamaze gusezera kuri uwo mwanya
Nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru Habimana Sosthène, ubuyobozi bwa Etincelles bwaciye amarenga ko uwari umuyobozi wa tekinike wayo ashobora kuba umutoza mukuru.
Perezida w’icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe, yatashye ubukwe bwa Byiringiro Lague ukinira APR FC yemera kubakira uyu muryango mushya wasezeranye kuri uyu wa Kabiri