Tombola y’igikombe cy’isi isize abakinnyi b’ibihangange bagiye gucakirana, mu gihe u Bufaransa n’u Bwongereza busa nk’aborohewe
Tombola ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro isize ikipe ya Rayon Sports itomboye ikipe ya Musanze FC, mu gihe APR FC na Kiyovu Sports nizikomeza zizahurira muri ¼ cy’irangiza
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, ryameshyeje abanyamuryango baryo ko batazongera gusabwa gupimisha abakozi mbere y’umukino.
Ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 nibwo hatangajwe ko umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer ari we mutoza mushya w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere, akaba asimbuye umutoza Mashami Vincent.
Mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro ryakomeje kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya La Jeunesse yongeye gutungurana isezerera Espoir FC yo mu cyiciro cya mbere
Ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 nyuma y’imikino ya kamarampaka yo kwishyura, nibwo hamenyekanye amakipe atanu azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar.
Ikipe y’umupira w’amaguru igizwe n’abacuruzi b’ibirayi (Umurabyo) yo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, niyo yegukanye igikombe ‘Ubumwe bwacu imbaraga zacu’, cyateguwe n’Umurenge wa Busasamana mu gufasha abaturage gushyira hamwe no kwishimira gutsinda icyorezo cya Covid-19.
Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer ni we wagizwe umutoza mushya w’Amavubi asimbuye Mashami Vincent
Cristiano Ronaldo kuri ubu ufite imyaka 37 y’amavuko, avuga ko ariwe wenyine wo gufata icyemezo ku hazaza he mu ikipe y’igihugu cye cya Portugal.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasabye amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore, kwiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro 2022 giteganyijwe gutangira muri Mata 2022, bukaba ari ubwa mbere azaba yitabiriye icyo gikombe.
Mu gihe ikipe ya Manchester United ikomeje gushaka umutoza mukuru uzayitoza kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, Eric Ten Hag umwe mu bahabwa amahirwe yaburiwe na Louis Van Gaal ko atari ikipe nziza yo guhitamo.
Ikipe ya Gasogi United yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino uzahuza ikipe ya Gasogi United na Kiyovu Sports, aho ibiciro biteganyijwe ko bizahinduka ku munsi w’umukino
Rutahizamu Musa Esnu usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports, ntiyagaragaye mu mukino wa gcuti wahuje Rayon Sports na AS Muhanga.
Ikipe ya Rayon Sports itaherukaga intsinzi yatsinze AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Muhanga
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryashyikirije impamyabumenyi zo gutoza abatoza 17 bakoze amahugurwa mu mpera z’umwaka ushize.
Ikipe ya Etincelles FC yahagaritse uwari umutoza wayo mukuru Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni kubera umusaruro muke. Ibi ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC bwabinyujije mu ibaruwa bwandikiye uyu mutoza ku wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022 bumumenyesha ko ahagaritswe gutoza iyi kipe mu mikino umunani ya shampiyona yose (…)
Kuri uyu wa Gatanu amakipe y’ibihugu 10 muri Afurika yayoboye amatsinda icumi yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022, kizabera muri Qatar hagati y’ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza uyu mwaka, arakina imikino ibanza ya kamarampaka.
Ku munsi w’ejo FERWAFA ni bwo yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bifuza gutoza AMAVUBI, harimo abatoza bafite ibigwi bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gutangaza urutonde rw’abatoza basabye gutoza Amavubi, barimo Stephen Constantine wigeze gutoza iyo kipe y’Igihugu mu myaka yashize.
Umutoza Masudi Juma uheruka gusezererwa muri Rayon Sports yayireze muri FERWAFA ayishinja kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko akaba ayisaba kumwishyura Miliyoni 58 Frws
Kakooza Nkuriza Charles uyobora Gasogi United, yatangaje ko aramutse atsinzwe na Kiyovu Sports byaba ari uguhemukira umupira w’amaguru.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022, aho APR FC yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0, byatumye Rutsiro nayo ikomeza kuba mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022 hakomeje shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda hakinwa imikino ibiri, Kiyovu Sports ishimangira umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-0.
Tombola y’uko amakipe azahura muri ¼ na ½ cy’irushanwa “UEFA Champions League” yarangiye, aho Real Madrid yatomboye Chelsea muri ¼
Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho umukino utegerejwe uzahura rayon Sports na Kiyovu, mu gihe mu makipe arwanira kutamanuka naho bizaba bitoroshye
Rayon Sports irakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ukaba umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi. Ni nyuma y’uko Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
Mu mikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro, amakipe amwe y’icyiciro cya kabiri yitwaye neza imbere y’akina icyiciro cya mbere
Amatike ku mukino uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports yatangiye gucuruzwa, aho abazagura mbere bazishyura mbere bazishyura atandukanye n’abazagura nyuma
Ikipe ya Rayon Sports ifatanyije n’uruganda rwa Skol bamuritse umwambaro iyi kipe izakinana mu gikombe cy’Amahoro kigiye gutangira, hanamurikwa umwambaro w’abafana
Ikipe ya AS Kigali yafashe umwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Gicumbi FC igitego 1-0