Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena hasojwe ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa Leaue (BAL).
Ikipe ya Patriots BasketBall Club yatsinze City Oilers yo muri Uganda amanota 81 kuri 51, ihita igera mu cyiciro cy’amakipe 12 muri Basketball Africa League, mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame.
Ikipe ya Patriots BBC yatsinze GNBC yo muri Madagascar amanota 94 kuri 88 mu mukino witabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) ku bw’igitekerezo cyiza cyo gushyiraho irushanwa rihuza amakipe ya Afurika (Basketball Africa League – BAL ).
Umunsi wa kabiri w’amajonjora ya Basketball Africa League mu gice cy’Iburasirazuba , ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa kabiri, Kenny Gasana yafashije Patriots BBC kuyobora itsinda rya kabiri nyuma yo gutsinda University of Zambia Pacers (UNZA) amanota 76 kuri 53.
Guhera ku wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena hatangiye amajonjora ya kabiri ya Basketball Africa League, mu gice cy’Iburasirazuba. Ikipe ya Patriots BBC yatangiranye intsinzi mu mukino wa mbere aho yatsinze JKT (Jeshi La Kujenga Taifa) amanota 113 kuri 61.
REG yegukanye igikombe cya BK Preseason tournament nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 64 kuri 50.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019 harakinwa umukino wa nyuma w’Irushwanwa ribanziriza Shampiyona ya 2019/2020 hagati ya REG BBC na Patriots BBC, uwo mukino ukaba uteganyijwe kuba saa mbili z’ijoro muri Sitade nto (petit stade) i Remera.
Kuva ku wa kabiri tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 mu Rwanda hazabera ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa League (BAL)
Nyuma y’imyaka ine akinira ikipe ya APR BBC, Byiringiro Yannick yerekeje muri Tigers aho yashyize umukono ku masezerano yo kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.
Guhera kuri uyu wa kane tariki ya 05 Ukuboza kugera tariki ya 14 Ukuboza 2019, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball rifatanyije na Banki ya Kigali (BK) bateguye irushanwa ryiswe BK Preseason 2019.
Mu gihe umwaka w’Imikino wa 2019/2020 watangiye, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rifatanyije na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ryamaze kwemeza abatoza b’amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo no mu bagore.
‘Agaciro Basketball Tournament’ ni irushanwa ritegerejwe muri iyi week end, aho ryitezweho kongera guhanganisha ibihangange mu mukino wa Basketball mu bagabo no mu bagore.
Kuva tariki ya 21 kugera tariki ya 29 Ugushyingo 2019 mu Rwanda hazatangira irushanwa Agaciro Basketball Tournament ryateguwe n’Ikigega Agaciro Development Funds, n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, habereye inama y’inteko rusange ya Espoir BBC yasize itoye ubuyobozi bushya .
Kuri uyu wa Gatanu triki ya 08 Uguehyingo i kipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 87 kuri 65 igera ku mukino wa nyuma wa Legacy Tournament.
Kuri uyu wa Kane ku munsi wa kabiri wa’irushanwa “Legacy Tournament” ryateguwe mu rwego rwo kwibuka abagabo babairi bagize uruhare mu guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda Shampiyona Aimable na Nizeyimana Jean De Dieu , ikipe ya REG yatsinze Espoir BBC amanota 81 kuri 69.
Kuri uyu wa gatatu tariki 06 Ugushyingo 2019 muri Petit Stade na Gymnase ya NPC haratangira irushanwa ryiswe Legacy ritegurwa na United Generation Basketball (UGB) n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Nyuma y’imyaka itatu atabarizwa mu ikipe ya Espoir BBC, umutoza John Bahufite yagarutse muri iyi kipe nk’umutoza mukuru asinyamo amasezerano y’umwaka umwe.
Nyuma yo gutandukana n’Umutoza Henry Muinuka werekeje muri RRG BBC yamaze kubona umusimbura we, ndetse n’umutoza wungirije
Kuva tariki ya 17 kugeza 22 Ukuboza mu Rwanda hazabera icyiciro cya kabari cy’amajonjora ya Basketball Africa League, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Patriots BBC.
Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ugushyingo 2019, mu karere ka Rubavu habereye irushanwa rya basketball ry’abakina ari batatu (trios contre trois), ryateguwe na Banki ya Kigali, ikipe ya Elite Lakers yegukana igikombe mu bagabo, naho ikipe ya ES Kamonyi yegukana igikombe mu bagore.
Kuri uyu wa gatanu muri Kigali Arena habereye umukino wa All-star game wasozaga umwaka w’imikino muri basketball mu Rwanda.
Muri Kigali Arena yuzuye abafana, Team Guibert yatsinze amanota 89 kuri 83 ya Team Arstide.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Ugushyingo, muri Kigali Arena harabera umukino w’abakinnyi bahize abandi mu mukino wa Basketball mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 (BK Basketball National Legue 2018-2019).
Kuva tariki ya 26 Ugushyingo kugera tariki ya 1 Ukuboza u Rwanda ruzakira icyiciro cya 2 cyo gushaka tike ya Basketball Africa League kizabera mu Rwanda
Uwari umutoza wa Patriots BBC Henry Muinuka yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona ndetse no kuyifasha kwitwara neza mu majonjora ya Basketball Africa League
Umukino uhuza abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino muri Basketball muri Amerika uzwi nka All-Star Game, ugiye kongera kubera mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu.
U Rwanda rwasabye kwakira icyiciro cya Kabiri cy’amajonjora ya Basketball Africa League kizatangira tariki ya 26 Ugushyingo kugera 01 Ukuboza 2019.
Kuri iki cyumweru tariki 20 Ukwakira 2019 muri Tanzania hakinwaga imikino ya nyuma mu itsinda rya 4 mu rwego rwo gushaka itike ya Basketball Africa League.