Ikipe ya REG BBC yaraye itsinze Patriots umukino wa kabiri wa Kamarampaka wikurikiranya, ihita inegukana igikombe cya shampiyona ya 2020-2021, “BKNL Playoffs” yaherukaga muri 2017.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 29 Ukwakira 2021, muri Kigali Arena hatangiye imikino ya kamarampaka (playoffs), aho amakipe yombi ya REG mu bagabo no mu bagore yitwaye neza.
kipe ya REG BBC nyuma yo kwihuza n’Ubumwe Basketball Club yiyemeje kuba ikipe ihatanira ibikombe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga
Ikipe y’igihugu ya Tunisia yegukanye igikombe cya AfroBasket 2021 cyari kimaze ibyumweru bibiri kibera mu Rwanda.
Uganda yasezerewe na Cap-Vert, uyu ukaba ari umukino Perezida Kagame yakurikiranye. Ni umukino wasozaga indi yose ya ¼, umukino watangiye saa kumi n’ebyiri zuzuye.
Mu mikino ya nyuma yo guhatanira itike ya ¼ cya AfroBasket, ikipe ya Uganda ndetse na Sudani y’Amajyepfo
U Rwanda rutsinzwe na Guinea mu mukino wo guhatanira itike yo kwerekeza muri 1/4 cya AfroBasket ruhita runasezererwa
Mu mukino wabimburiye indi yo kuri iki Cyumweru, ikipe ya Mali nyuma yo gutsindwa na Kenya ihise isezererwa mu mikino ya AfroBasket 2021
Mu mukino wa nyuma w’amatsinda, u Rwanda rutsinzwe na Cap-Vert ntirwabasha guhita rubona itike ya ¼ cy’irangiza aho rusabwa gutsinda Guinea ngo rubone itike
Ikipe y’igihugu ya Senegal yihereranye Sudani y’Amajyepfo iyitsinda amanota 104 kuri 75, iba ikipe ya mbere yujuje amanota 100 muri iyi mikino ya AfroBasket
Mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A u Rwanda rutsinze ikipe y’igihugu ya Angola rwongera amahirwe yo kubona itike ya ¼ bwa mbere mu mikino ya AfroBasket
Umukino wo mu itsinda D wagombaga guhuza ikipe ya Cameroun ndetse na Sudani y’Amajyepfo guhera i Saa Cyenda z’amanywa, wamaze gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19
Mu mikino y’umunsi wa mbere wa AfroBasket 2021, u Rwanda rutsinze Republika iharanira Demokarasi ya Congo amanota82 kuri 68 , mu mukino Perezida Kagame yitabiriye
Kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda haratangira ku mugaragaro irushanwa rya AfroBasket rizahuza ibihugu 16 byo ku mugabane wa Afurika, irushanwa u Rwanda narwo ruzitabira
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball Dr Cheikh Sarr yatangaje urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 12 azifashisha mu mikino ya AfroBasket, batarimo usanzwe ari kapiteni wayo Mugabe Aristide
Ikipe y’igihugu ya Tunisia yabaye igihugu cya gatanu kigeze mu Rwanda, mu guhatanira igikombe cya AfroBasket 2021 igiye kubera mu Rwanda
Federation ya Basket mu Rwanda (FERWABA) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, baramenyesha Abanyarwanda ko mu mikino ya Afrobasket 2021 izabera mu Rwanda muri Kigali Arena, abafana bazaba bemewe.
Mu gihe habura iminsi hafi icumi ngo u Rwanda rwakire igikombe cya Afurika muri Basketball “AfroBasket 2021”, ibihugu bibiri byamaze kugera mu Rwanda
Mu mukino wa mbere wa gicuti ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball yakinaga n’ikipe ya kabiri ya Senegal, u Rwanda rwatsinzwe amanota 86 kuri 74.
Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10/08/2021, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball iratangira imikino ya gicuti yo gutegura amarushanwa AfroBasket izabera mu Rwanda mu minsi iri imbere
Mu mikino yo guhatanira itike ya AfroBasket mu bagore, Kenya itsinze Misiri yegukana igikombe, naho u Rwanda rutahana umwanya wa gatatu.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abagore itsinzwe na Kenya muri 1/2, ibura amahirwe yo kwitabira imikino ya AfroBasket izabera muri Cameroun.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Basketball yarangije ku mwanya wa kabiri mu mikino y’amajonjora, izahura na Kenya muri ½ ku munsi w’ejo
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umukino wahuje u Rwanda na Misiri, mu mikino y’Akarere ka gatanu yo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya Afurika mu bagore (FIBA Women’s AfroBasket 2021 Zone 5 Qualifiers). Ni imikino irimo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball mu bagore yatsinze iya Kenya mu mukino wa mbere wo gushaka itike ya AFROBASKET izabera muri Cameroun uyu mwaka.
Irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Basketball y’abagore riratangira kuri uyu wa Mbere muri Kigali Arena aho ikipe y’ u Rwanda itangira yesurana na Kenya.
Ibihugu bine birimo u Rwanda ruzakira amajonjora y’igikombe cya Afurika “AFROBASKET” 2021 mu bagore byamaze kugera I Kigali, mu mikino izatangira kuri uyu wa Mbere
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike baraye bahagurutse mu Rwanda aho berekeje mu mujyi wa Hachimantai bazakoreramo undi mwiherero w’iminsi 12.
Kaje Elie yagizwe Kapiteni w’ikipe ya REG BBC asimbuye Kazingufu Ally werekeje muri APR BBC mu gihe Ngando Bienvenue yagizwe umutoza wa kabiri wungirije. Ni impinduka zikozwe nyuma y’uko uwari kapiteni w’iyi kipe Kubwimana Kazingufu Ally yerekeje muri APR BBC mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.
Ikipe ya REG BBC yamaze gusinyisha umukinnyi Adonis Jovon Filer amasezerano y’umwaka umwe.