Umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball w’Umunyarwanda, Ruhamiriza Jean Sauveur, yemerewe kuzasifura igikombe cy’isi cya Basketball mu bagore batarengeje imyaka 19 kizabera muri Hongiriya muri Kanama 2021.
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yemereye Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) gusubukura amarushanwa risanzwe ritegura.
Ikipe ya Patriots BBC yatandukanye n’umutoza wayo Dean Murray ukomoka muri Amerika nyuma y’umwaka umwe yari amaze atoza iyi kipe.
Harabura iminsi 182 kugira ngo u Rwanda rwakire igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo. Ni imikino izatangira tariki ya 24 Kanama kugeza tariki ya 05 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.
Ikipe y’igihugu ya Basketball yatsinze Sudani y’Epfo amanota 62 kuri 58 mu mukino wa Gatatu w’ijonjora rya Kabiri wo gushaka itike y’imikino ya nyuma.
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria imaze gutsinda u Rwanda amanota 64 kuri 51 mu mukino wa Kabiri wo mu itsinda rya Kane mu ijonjora rya Kabiri rikomeje kubera mu mujyi wa Monastir muri Tuniziya.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye nabi ijonjora rya Kabiri rya Afro-Basket 2021, nyuma yo gutsindwa na Mali amanota 76 kuri 51.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball Henry Muinuka avuga ko umukino u Rwanda rwatsinzwe na Morocco amanota 58 kuri 53 wabafashije kugaragaza amakosa no gukosora ibitaragenze neza ku mukino wa Misiri wakinwe ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.
Umunya-Nigeria ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza Prince Chinenye Ibeh yamaze gutangira imyitozo mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball i Monastir muri Tunisia
Ikipe y’igihugu y’abagabo y’umukino wa Basketball iri kwitegura ijonjora ry’icyiciro cya Kabiri kizabera muri Tuniziya yatsinzwe na Misiri amanota 84 kuri 49.
Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu, abakinnyi 16 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball, berekeje muri Tunisia mu marushanwa ya Afro-Basket azatangira tariki 17/02/2021
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo ya Basketball izakina imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kwitegura neza ijonjora rya Kabiri rizabera muri Tuniziya.
Umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu y’abagabo y’umukino wa Basketball, Henry Muinuka, yasezereye abakinnyi batanu muri 18 barimo gukora imyitozo mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika (Afro-Basket 2021).
Abakinnyi babiri bari bahamagawe n’umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu ya Basketball Henry Muinuka ari bo Shema Osborne na Manzi Kimasa Dan ntibakitabiriye ubutumire bw’ikipe mu ijonjora rya Kabiri rya Afro-Basket 2021 rizabera muri Tuniziya.
Umutoza w’ikipe y’abagore The Hoops Rwanda, Mutokambali Moise, yagizwe umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda(FERWABA), uyu mwanya ukaba wari umaze igihe utagira uwurimo.
Umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Henry Muinuka, yahamagaye abakinnyi 22 bagomba gutangira kwitegura ijonjora rya Kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo kizabera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2021. Iyi mikino izabera mu Rwanda guhera tariki ya 19 kugeza 23 Gashyantare 2021.
Umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré, yavuze ko muri manda nshya y’imyaka ine batorewe u Rwanda rugomba kuzakira umukino uhuza abakinnyi b’Abanyafurika bakina muri shamoiyona ya Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n’abandi bakinnyi basigaye bose.
Mu gihe habura amasaha atagera kuri 25 kugira ngo amatora ya komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) abe, abakandida abakomeje kugaragaza imigabo n’imigambi bazakora mu gihe baba batowe.
Komite yifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yavuze ko gutangiza icyiciro cya kabiri ndetse no gufasha amakipe kubona abaterankunga ari zimwe mu ngingo zimirijwe imbere niramuka itowe.
Komisiyo y’amatora mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yatangaje urutonde rw’abakandida biyamamariza kuyobora iri shyirahamwe. Mugwiza Désiré ariyamamaza ku mwanya wa Perezida ari umukandida rukumbi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, yitabiriye umukino basketball wahuje u Rwanda na Sudani y’Epfo, muri Kigali Arena.
Mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 iri kubera muri Kigali Arena, ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, u Rwanda rwakinaga umukino warwo wa kabiri.
Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2020 yemeje ko amatora ya komite nyobozi azaba tariki ya 12 Ukuboza 2020.
Imikino ya Basketball Africa League (BAL) yari kuzabera mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2020 yamaze gusubikwa, ikazakinwa mu mwaka utaha wa 2021 itariki ikazamenyekana nyuma.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Vladmir Bosniack, yahamagaye abakinnyi 19 bagomba gutangira umwiherero wo kwitegura ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2021.
Ikipe ya Patriots BBC itwaye igikombe cya Gatatu yikurikiranya nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 76 kuri 61,The Hoops Rwanda yandika amateka itwara igikombe cyayo cya mbere nyuma yo gutsinda IPRC Huye y’abagore amanota 68 kuri 63.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakurikiranye umukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball, umukino wabereye mu nyubako ya Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020.
Amakipe ane ahurira ku mikino ya nyuma muri shampiyona ya Basketball 2019/2020 yamenyekanye nyuma y’imikino ya 1/2.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakurikiranye imikino ya ½ ya shampiyona Basketball, imikino iri kubera muri Kigali Arena
Umunsi wa kane wa shampiyona ya BK Basketball National League wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2020 muri Kigali Arena, wasize amakipe ane azakina imikino ya 1/2 amenyekanye.