Ku munsi wa gatanu wa shampiyona ya Basketball, ESpoir BBC yakomeje kwitwara neza ubwo yatsindaga CSK ku wa gatanu tariki 19/10/2012, bituma ikomeza gushimangira umwanya wa mbere.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 20/10/2012, nibwo hatangira irushanwa rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona ya volleyball (Carre d’As) mu bagabo no mu bagore.
Nubwo ikipe y’u Rwanda yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Gaborone, umutoza wayo Rchard Tardy afite icyizere cyo gutsinda Botswana mu mukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika uzabera kuri stade Amahoro tariki 20/10/2012.
Mu gihe shampiyona ya Basketball mu rwego rw’abagabo igeze ku munsi wa gatanu, shampiyona y’abagore yagombaga gutangirira rimwe yo kugeza ubu ntabwo iratangira kubera ibibazo bitandukanye harimo n’icy’ibibuga byo gukinirwaho.
Nyuma yo kutitwara neza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 cyabereye muri Mozambique muri Kanama uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo gusezerera umutoza Nenad Amanovic.
Kigali Bus Services yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Etincelles FC mu gihe cy’umwaka yatangiye tariki 18/10/2012.
Amagare: Isiganwa ‘Kigali City tour’ rizitabirwa n’amakipe 9 Isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka umujyi wa Kigali ryiswe (Kigali City Tour) zizaba ku cyumweru tariki 21/10/2012 rizitabirwa n’amakipe 9 agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagere mu Rwanda (FERWACY).
Uruganda rukora imyambaro n’inkweto bya siporo Nike Inc. rwatangaje ko ruhagaritse amasezerano rwari rufitanye na Lance Armstrong, umunyonzi w’indashyikirwa mu isiganwa ry’amagare warwamamarizaga imyenda.
Ku mukino uzahuza Rayon Sport na Police FC ku cyumweru tariki 21/10/2012 kuri Stade Amahoro i Remera, Rayon Sport izaba idafite Fuadi Ndayisenga, naho Police FC izakazaba idafite Peter Kagabo.
Ahitwa i Gahanda mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali hagiye kubakwa stade nini izajya yakira abantu bari hagati y’ibihumbi 40 na 45 mu rwego rwo kwitegura amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga u Rwanda ruzakira.
Ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kuzana umutoza mushya, Umufaransa Didier Gomes Da Rosa, mu rwego rwo kureba uburyo yakwitwara neza.
Rwabukwandi Orcella Marie Christelle w’imyaka 10 y’amavuko yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa yo koga mu Kivu mu karere ka Karongi tariki 14/10/2012.
Ikipe ya Kigali basketball Club (KBC) yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka, ikaba itaratsindwa na rimwe mu mikino ine imaze gukinwa.
U Rwanda rwanganyije na Namibia ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Independence Stadium i Windhoek ku wa gatandatu tariki 13/10/2012.
Emery Bayisenge usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu nkuru, mu mukino wa gicuti uyihuza na Nambia, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/10/2012 mu mujyi wa Windhoek.
Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Botswana mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika wabereye i Gaborone ku wa gatanu tariki 12/10/2012.
Mu rwego rwo kongera umubare w’abakinnyi b’Abanyarwanda babigize umwuga, umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, ngo ari hafi kohereza abakinnyi batatu ku mugabane w’Uburayi.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, yizeye ko ikipe ye yiganjemo bakinnyi bakiri bato izitwara neza ikavana intsinzi mu mukino wa gicuti uzayihuza na Mamibia ku wa gatandatu tariki 13/10/2012 i Windhoek.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Namibia, Bernard Kaanjuka, aratangaza ko nta bwoba afitiye ikipe y’u Rwanda kuko ngo yizeye abakinnyi be bakina nk’ababigize umwuga ndetse ngo banahagaze neza muri iyi minsi.
Umunyarwanda Disi Dieudonné yatsindiye umudari mu irushanwa Sedan-Charleville mu gihugu cy’u Bufaransa mu mukino wo gusiganwa ku maguru. Yahawe umudari yongererwaho igihembo cy’amayero 9000 na tike y’indege.
Kubera ko Rayon Sport imaze iminsi itsindwa gukabije, benshi mu bakunzi bayo basabaga ko bagarura Raoul Shungu akaba ariwe uyitoza ariko ubuyobozi bw’iyo kipe butangaza ko bagomba kwitondera gufata icyo cyemezo, mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi gishobora kugira.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17) kuri uyu wa gatatu tariki 10/10/2012 yahagurutse i Kigali yerekeza muri Botswana aho igiye gukina umukino w’icyiciro cya kabiri cyo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Ubwo basuraga umurenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, abana b’abakobwa bo mu mujyi wa Gisenyi berekanye ibitangaza n’ubugenge bwabo mu mukino wa acrobatie aho umwana umwe w’umukobwa yaryamaga bagenzi be bose bakagenda bamwuririraho kugeza ubwo yikoreye abantu bagera muri bane.
Ikipe ya Club Atletique de Bizertin (CAB) yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tuniziya, yishimiye cyane kugura Olivier Karekezi kandi ngo bizeye ko ubwo azaba atangiye kuyikinira mu mpera z’ukwezi kwa cumi azayitsindira ibitego byinshi.
Abdoul Mbarushimana ‘Abdou’ wari umaze amezi abiri atoza Rayon Sport nk’umutoza wungirije, yeguye ku mirimo ye tariki 05/10/2012, nyuma yo gutsindwa gukabije kwaranze iyo kipe, ndetse bigatuma abakunzi bayo bamurakarira cyane bavuga ko ariwe nyirabayazana w’uko gutsindwa.
Nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-1, mu mukino wabereye ku Mumena tariki 6/10/2012, Kiyovu Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo ikaba itaratakaza inota na rimwe mu mikino ine yose imaze gukina.
Ku munsi wa kane wa shampiyona izaba ikinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/10/2012, Police izakina na Mukura Victory Sport kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ukazaba ari umwe mu mikino ikomeye hane kuri uwo munsi kubera amazina n’amateka ayo makipe afitanye.
Shampiyona ya Basketball iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 06/10/2012, aho KBC yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka ikina n’ikipe nshya yitwa 30 Plus, Nyuma y’uko yari yasubitswe icyumweru cyose kubera amakipe yatinze kwiyandikisha.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye Ntagwabira Jean Marie waherukaga gutoza Rayon Sport igihano cyo kudatoza ikipe iyo ariyo yose mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu kubera guhamwa na ruswa yatanze mu mupira w’amaguru.
Ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru rwashyizwe ahagaragara na FIFA, mu ntangiriro z’uku kwezi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 124 ku isi no ku mwanya wa 35 muri Afurika.