Mu mukino wa gicuti wahuje Rayon Sport na Kiyovu Sport tariki 01/09/2012 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gufasha uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sport Sembagare Jean Chrysostome wavunitse bikomeye habonetse miliyoni umwe n’ibihumbi 508.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 (U17) ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20 (U20), Richard Tardy, avuga ko afite icyizere cyo kuzajyana ikipe ya U17 mu gikombe cya Afurika nubwo iheruka kunyagirwa na Nigeria ibitego 8-0.
Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball kuwa mbere tariki 03/09/2012 yasoje urugendo rwayo mu mikino Paralempike irimo kubera i London mu Bwongereza.
Mu mikino ihuza amakipe y’ibigo by’amashuri yisumbuye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (FEASSA) yari imaze iminsi ibera i Bujumbura mu Burundi, u Rwanda rwabuze igikombe na kimwe mu gihe rwari rwarajyanyeyo amakipe 17 y’imikino itandukanye.
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 17 yanyagiwe na Nigeria ibitego 5-0, mu mikino wa gicuti wabereye kuri UJ Esuene Stadium i Calabar muri Nigeria kuri uyu wa Gatanu tariki 31/08/2012.
Amakipe atatu yonyine mu makipe arenga 10 y’u Rwanda yari yitabiriye imikino ihuza amakipe y’ibigo by’amashuri yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (FEASSA) abera i Bujumbura, niyo yabashije kugera ku mukino wa nyuma.
Inama Njyanama y’akarere ka Nyanza yemeje ko ikipe ya Rayon Sport ihabwa amafaranga yagenerwaga ikipe ya Nyanza FC ariko ikagaruka iwabo ku ivuko, mu nama yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 31/08/2012.
Mu gihe amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yihaye gahunda yo kuzakinisha Abanyarwanda gusa muri shampiyona itaha, mu ikipe ya Etincelles bo bavuga ko uwo mushinga utahita ishyirwa mu bikorwa.
Umunya-Espagne ukinira ikipe ya FC Barcelone, Andres Iniesta, niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku mugabane w’Uburayi (best player in Europe) mu muhango wabereye i Monaco mu Bufaransa.
Ikipe y’abamugaye ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Paralempike iri kubera mu Bwongereza yaserukanye umucyo mu birori byo gutangiza iyi mikino byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 29/08/2012.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 17 (U17) igiye gukina imikino ya gicuti n’ikipe y’abatarengeje imyaka 17 yo muri Nigeria mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora yo guhatanira itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika.
Nyuma yo kwerekana ubuhanga afite mu gukina umupira w’amaguru, umwana w’imyaka 11 wavutse atagira ibirenge ubu ari gukora imyitozo mu ikipe y’abana ya Barcelona FC.
Umunya-Croatia Luka Modric yerekanywe ku mugaragaro n’ikipe ye nshya ya Real Madrid, nyuma yo kumugura mu ikipe ya Tottehnham Hotspurs imutanzeho miliyoni 30 z’ama pounds.
Ikipe y’abamugaye igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya Paralempike mu gihugu cy’Ubwongereza yaraye yakiriwe ku mugaragaro muri iyi mikino iteganyijwe kuba kuva tariki 29/08/2012 kugeza tariki 09/09/2012.
Ikipe ya Young Africans (Yanga), kuri uyu wa mbere tariki 27/08/2012 yasubiye muri Tanzania, nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 26/08/2012.
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball U18 yafashe umwanya wa nyuma mu mikino y’igikombe cya Afurika yasojwe ku cyumweru tariki 26/08/2012 i Maputo muri Mozambique.
Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball iri i Londres mu Bwongereza mu mikino Paralympique ikinwa n’abamugaye izatangira tariki 29/08/2012, ngo ntabwo yizeye kuzegukana umudari bitewe n’amakipe akomeye ari kumwe nayo mu itsinda.
Umukinnyi Mambo wari usanzwe ari myugariro w’ikipe ya Rayon Sports arashaka kuva muri iyi kipe nyuma yo kwisabira ubuyobozi bwayo ko imureka akigendera kuko atibona neza muri iyi kipe.
Kuwa gatandatu tariki 25/08/2012 habaye umukino w’umupira hagati ya Polisi y’akarere ka Nyabihu b’abakozi b’ako karere wari ugamije kurwanya ibiyobyabwenge n’urugomo. Umukino warangiye abakozi b’akarere batsinze abapolisi ibitego 5-1.
Ku musozo w’uruzinduko rwayo mu Rwanda, Young Africans (Yanga) irakina umukino wa gicuti ya Police FC ku cyumweru tariki 26/08/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mbere yo gusubira muri Tanzania.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yatsinze rayon Sport ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wahuje aya makipe, kuri uyu wa Gatanu atriki ya 24/8/2012, kuri stade Amahoro i Remera.
Ikipe ya Police FC yafashe icyemezo cyo kuzakinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa muri shampiyona itaha, bivuze ko abakinnyi bose b’abanyamahanga bayikiniraga batazongererwa amasezerano.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko inkunga atera irushanwa rya CECAFA atari ukuriteza imbere gusa, ahubwo ari n’uburyo bwo guhuza abatuye aka karere mu rwego rw’iterambere.
Ikipe ya Young Africans (yanga) iri mu Rwanda kuva ku wa gatatu tariki 22/8/2012, irakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri ku mugoroba wo ku wa kane tariki 23/08/2012.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) ryamaze gutangaza ko imikino ya gicuti izahuza u Rwanda na Nigeria mu baterengeje imyaka 17 izabera mu mujyi wa Calabar uherereye mu Majyepfo ya Nigeria.
Nyuma y’aho uwari umutoza wa APR FC, Ernie Brandts, arangirije amasezerano ye, iyo kipe yafashe icyemezo cyo kugarura Eric Nshimiyimana wahoze ari umutoza wayo wungirije akaza kwirukanwa muri 2011 ashinjwa gukoresha uburozi.
Ubwo Manchester United yakinaga ikanatsindwa na Everton mu mukino wabaye ku wa mbere tariki 20/8/2012, abari ku kibuga batangajwe no kubona izina ry’umukinnyi Anderson ryanditse ku mwenda we ryanditse nabi.
Bamwe mu bana bari mu biruhuko batuye mu mujyi wa Nyanza barashinjwa n’ababyeyi babo kuba hari imikino imwe n’imwe yatangiye kubararura kugeza n’ubwo biba amafaranga y’iwabo.
Umunya-Cameroun, Alexandre Dimitri Song Billong, yamaze kuva mu ikipe ya Arsenal yari amazemo imyaka irindwi yerekeza muri FC Barcelone aguzwe miliyoni 15 z’ama Pounds.
Umuryango mpuzamahanga uteza imbere imikino (Right to play) usaba abantu cyane cyane urubyiruko n’abana kwitabira gukina, kuko bigira uruhare runini mu kubaka umubiri n’ubwonko.