Sudani y’Amajyepfo yemerewe kuba umunyamuryango wa CECAFA, ikaba nayo igiye gutangira kwitwabira amarushwanwa atandukanye aba buri mwaka nk’igikombe cy’abatarengeje imyaka 17, igikombe cya CECAFA cy’abakuru ndetse na CECAFA Kagame Cup.
Mu gihe amakipe menshi yo muri shampiyona y’u Rwanda asigaje gukina imikino ibiri, APR FC yo isigaje gukina umukino umwe izakina na Nyanza FC kuri uyu wa gatandatu tariki 12/05/2012 kuri Stade Mumena ariko ntabwo irizera gutwara igikombe.
Nubwo ari ibihugu bitandukanye cyane ku iterambere ry’umupira w’amaguru, birashoboka ko impera za shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda byamera nk’ibyabaye muri shampiyona ya Espagne (La Liga) muri uyu mwaka.
Hari ikizere ko Desire Mbonabucya watsinze ikizamini cy’abahagararira inyungu z’abakinnyi (football agent) cyakozwe muri Werurwe nawe ashobora kujya ku rubuga rwa FIFA nka mugenzi we, Muhombo Jean-Pierre; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa FERWAFA.
Umutoza wa Police FC, Goran Kopunovic, aratangaza ko adatewe ubwoba na Marine FC benshi bavuga ko ikunze gutesha igikombe amakipe ahanganye na APR FC. Police ifite umukino na Marine kuwa gatandatu tariki 12/05/2012 i Rubavu.
Nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego 2 ku busa mu mukino wa shampiyona w’ikirarane wabereye kuri stade Amahoro tariki 09/05/2012, umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, yavuze ko iyo ntsinzi yamufashije gutegura neza igikombe cy’Amahoro.
Kuri uyu mugoroba ruraba rwambikanye hagati ya Atletico Madrid na Athletic Bilbao mu mukino wa nyuma wa Europa League. Atletico Madrid iheruka gutwara iki gikombe cya mbere ku mugabane w’uburayi mu mwaka wa 2010, naho Athletico Bilbao irifuza kugitwara bwa mbere mu mateka yayo.
Umuyobozi wa polisi ya komisariya ya Yumbi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abandi bantu babiri bivuganywe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu gace ka Punia mu ntara ya Maniema tariki 05/05/2012.
Nigeria, igihugu kiri kurangwamo amakimbirane aganisha ku ntambara, kugeza ubu ntiremeza niba ikibuga kizaberaho umukino wo kwishyura ikipe y’igihugu “Amavubi” izakinamo n’iya “Nigeria Super Eagles” tariki 14/06/2012 cyahinduwe, nk’uko bisanzwe bigenda ahandi.
Ikipe ya Volleyball y’abakobwa ya Rwanda Revenue Authority, igiye guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Kenya, yiyemeje kuzitwara neza mu marushanwa azahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, ku mugabane wa Afurika.
Musanze FC yiyongereye amahirwe yo kugaruka mu cyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda Esperance ibitego bibiri ku busa mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye i Musanze ku cyumweru tariki 6/5/2012.
Nyuma y’amezi asaga 10 mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF) harimo umwuka mubi, kuri iki cyumweru tariki 06/05/2012 abanyamuryango baganiriye n’umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Barikana Eugene mu rwego rwo gushaka umuti w’icyo kibazo.
APR FC yakomeje kongera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona itsinda Kiyovu Sport ibitego bitatu ku busa mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro tariki 06/05/2012.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigiye gutangira kwinjiza amafaranga avuye mu bucuruzi bw’umupira w’amaguru w’u Rwanda buzajya bukorwa na Sosiyete IFAP Sports.
Umunyarwanda Adrien Niyonshuti yegukanye umwanya wa gatatu mu marushanwa yo gusiganwa ku magare ya African Championships yasojwe tatiki 05/05/2012 yaberaga mu gihugu cya Morutaniya yiswe Mountain Bike.
Ikipe ya Chelsea yatwaye igikombe cya FA Cup itsinze Liverpool ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Wembley Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki 5/6/2012.
Ku munsi wa 23 wa shampiona igikombe ntikirabona nyiracyo. Kuri iki cyumweru tariki ya 6 gicurasi 2012 umukino rurangiranwa urahuza APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiona na Kiyovu ya kane.
Umutoza wa Kiyovu Sport,Baptiste Kayiranga, afite icyizere cyo gutsinda APR FC abifashijwemo n’Imana, umukino wa 23 wa Shampiyona, ubwo aza kuba yayakiriye mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri icyi cyumweru.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, yasabye abasore be kwibagirwa ibitego bibiri ku busa batsindiye muri Namibia kugira ngo babashe kwitwara neza ubwo aya makipe yongera gumura, mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu.
Nyuma y’umunsi umwe ikipe y’igihugu ya Namibia y’abatarengeje imyaka 20 igeze mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 03/05/2012 yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga ku Kicukiro ariko ngo yari iyo kurambura imitsi kuko umunaniro w’urugendo ukiri wose.
Nyuma y’impaka nyinshi ku mukino wagombaga guhuza Police FC n’ Isonga FC ntukinwe, ubuyobozi bwa Police FC buratangaza ko bemeye kuzakina uwo umukino, ariko ntibaremeranywa na FERWAFA itariki bazawukiniraho.
Ikipe y’igihugu ya Namibia y’abatarengeje imyaka 20 yageze i Kigali kuwa gatatu tariki 02/05/2012 aho ije gukina n’u Rwanda umukino wo kwishyura mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabara muri Algeria.
Amakipe ane agomba gukina imikino ya ½ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yamaze kumenyekana, nyuma y’imikino ya ¼ cy’irangiza yabaye tariki 2/6/2012, hirya no hino ku bibuga bitandukanye mu Rwanda.
Nyuma yo gutsinda APR FC mu mukino ubanza wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, Mukura VS yongeye gutsinda APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura wabereye ku kibuga cya Sitade Kamena tariki 02/05/2012.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria izakina umukino wa gicuti na Perou tariki 23/5/2012 mu rwego rwo kwitegura umukino izakina n’u Rwanda mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo muri 2013.
Akanama kashyizweho na FERWAFA ngo kige ku kibazo cy’umukino wagomabaga guhuza Police FC na Isonga FC kemeje ko uwo mukino uzakinwa tariki 18/05/2012 na FERWAFA irabyemeza ariko Police FC yo ntibyemera.
Roy Hodgson, umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza (Three Lions) yavuze ko ikintu cya mbere agiye gukora ari ukugarura umwuka mwiza mu ikipe y’igihugu, dore ko yari imaze iminsi isa n’iyacitsemo ibice kubera ahanini ibibazo by’amoko n’irondaruhu.
Ikipe ya APR Volleyball Club yatahukanye umwanya wa 10 mu mikino yahuzaga amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, yaberaga i Sousse muri Tunisia.
Manchester City ifite amahirwe menshi cyane yo gutwara igikombe cya shampiyona mu Bwongereza, nyuma yo gutsinda mukeba wayo Manhester United igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 36 wabereye Etihad Stadium tariki 30/4/2012.
Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya APR basketball Club, Desiré Mugwiza ni we watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu matora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe i Remera ku cyumweru tariki 29/4/2012.