Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali habereye inama y’inteko rusange idasanzwe y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda aho bemeje amatariki y’itangira rya shampiyona y’umwaka wa 2024 ndetse hongerwa n’umubare w’abakinnyi bemewe bakomoka hanze y’u Rwanda.
Minisiteri ya Siporo yahembye abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Siporo y’abagore, mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Siporo mu Rwanda.
Ikipe ya APR FC yatsinze Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wakiniwe kuri stade Mpuzamahanga ya Huye tariki 11 Ukuboza 2023, isoza igice kibanza cya shampiyona ari yo ya mbere.
U Rwanda rutsinzwe na Uganda mu mikino ihuza Abadepite bo muri Afurika y’Iburasirazuba ibitego 12-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium.
Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC) tariki 9 Ukuboza 2023 ryashimiye amakipe y’ibihugu atandukanye yaserukiye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga mu 2023.
Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball mu Rwanda itangire, ikipe ya REG Volleyball Club yamaze kubona umutoza mushya.
Nyuma y’imikino 8 itabona intsinzi, ikipe ya As Kigali itsinze Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 14 yuzuza amanota 14.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yanyagiye Gorilla FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, rutahizamu wayo Victor Mbaoma akomeza kuyobora ba rutahizamu.
Irushanwa rya CECAFA U18 CHALLENGE CUP 2023 ryaberaga mu gihugu cya Kenya ryasojwe kuri uyu wa Gatanu aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabaye iya kane, naho Uganda itwara igikombe itsinze Kenya.
Guhera kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda hatangiye imikino ihuza abadepite bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, imikino igiye kuba ku nshuro ya 13
Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023, ubuyobozi bwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda bwasinyanye amasezerano na Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Gorilla Games, arimo kuzajya ihemba abakinnyi bitwaye neza ku kwezi n’umwaka.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023, nibwo abahagarariye shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere (Rwada Premier League), basinyanye amasezerano na StarTimes, yo kwerekana shampiyona.
Freedom Women FC ni ikipe y’abagore y’Akarere ka Gakenke, ikina muri Shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere. Ni ikipe yashinzwe muri 2013, aho yakunze kugaragaza ukwihagararaho itinda muri icyo cyiciro, nubwo ubuzima ibaho bw’amikoro buba butayoroheye.
Imwe mu mikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona yahinduriwe amasaha, aho umukino wa AS Kigali na Rayon Sports washyizwe Saa Moya z’ijoro
Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanya kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda Muhazi United 2-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Kiyovu yo inyagirwa na Mukura i Huye
Nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’Igihugu y’ingimbi ya Uganda igitego 1-0, u Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu rucakirana n’ikipe y’igihugu y’ingimbi ya Tanzania mu guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa rya CECAFA U18 CHALLENGE CUP 2023.
Kuri uyu wa Kabiri,I kipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadiumi Nyamirambo
Mu irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 18 iri kubera muri Kenya, u Rwanda rwatsinzwe na Uganda igitego 1-0 muri 1/2 cy’irangiza
Kuva ku wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, Amakipe y’u Rwanda y’abagabo n’abagore mu mukino wa Sitting Volleyball yatangiye umwiherero yitegura shampiyona ya Afurika 2024 izabera muri Nigeria izatanga itike yo kujya mu mikino Olempike 2024 kuva tariki 27/01 kugera tariki 04/02/2024.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 (Amavubi U18), isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino wa ½ cya CECAFA U18 CHALLENGE CUP 2023 ikomeje kubera muri Kenya.
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Huye habereye ibikorwa byo kumurika impano z’abakiri bato mu mikino itandatu yatoranyijwe, hanahembwa abitwaye neza.
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chuckuemeka ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri shampiyona kugeza ubu nyamara yaraje ashidikanywaho na benshi.
Ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki 02 Ukuboza 2023.
Ku wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0 biyifasha gufata umwanya wa kabiri.
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 02/12/2023 kugeza ku Cyumweru 03/12/2023, mu Karere ka Huye harabera igikorwa cyo gutangiza ku nshuro ya mbere “National Talent Day”.
Umunyarwanda Iradukunda Jean Bertrand wakinnye mu makipe menshi yo mu Rwanda ndetse no mu ikipe y’igihugu, yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga
Umunya-Brazil Ronaldinho Gaúcho wamamaye mu mupira w’amaguru ategerejwe mu Rwanda mu gikombe cy’isi cy’abakanyujijeho
Ikipe ya APR FC na Rayon Sports ziri mu makipe atandukanye azahabwa arenga ibihumbi 50 by’amadolari kubera gukina imikino Nyafurika.
Ikipe ya AS Kigali yemeje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru Cassa Mbungo Amdré
Ikipe ya APR FC yatsindiye Sunrise i Nyagatare mu mukino w’ikirarane wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023 ikura Musanze FC ku mwanya wa mbere.