Umugande wanakiniye amakipe y’igihugu ya Uganda mu mupira w’amaguru, Jackson Mayanja, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC.
Torsten Frank Spittler ni umudage wavutse mu mwaka wa 1962, akaba yarakunze cyane gukora akazi kajyanye no kuba Umuyobozi wa Tekinike muri Federasiyo z’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye birimo no muri Afurika.
Nyuma yo gutsinda imikino ibanza, yaba ikipe ya APR yatsinze iya Gladiators yo mu Burundi amanota 86 kuri 68, naho REG BBC igatsinda ikipe ya JKT Stars yo muri Tanzania amanota 89 kuri 38, kuri uyu wa mbere ikipe ya REG WBBC itsinze iya Nile Legends yo muri Sudani y’Epfo amanota 95 kuri 73 yuzuza imikino ibiri itsinda.
Umunya-Argentine Lionel Messi ni we wegukanye umupira wa zahabu ugenerwa umukinnyi witwaye neza ku isi mu mwaka w’imikino
Muri iki cyumweru dusoje nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasinyanye amasezerano y’imyaka ine n’uruganda rw’Abaholandi rukora imyambaro ya siporo rwa Masita, mu rwego rwo kwambika amakipe y’Igihugu.
Umusuwisi Florent Bron usanzwe atoza umukino wa Judo yakoresheje imyitozo y’iminsi ibiri ku bakinnyi ba Judo mu Rwanda barimo n’abakiri bato mu rwego rw’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi
Umukino w’umunsi wa cyenda wahuje APR FC na Rayon Sports kuri Stade i Nyamirambo, warangiye amakipe anganyije 0-0.
Kuri iki Cyumweru saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya APR FC irakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona uba ari uwa 101 hagati y’aya makipe yombi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, i Kigali hatangiye imikino yo gushaka itike yo kwitabira imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (FIBA AFRICA WOMEN BASKETBALL LEAGUE QUALIFIERS) mu gice cy’Iburasirazuba, Zone V.
Perezida wa FERWAFA yamaze impungenge abamaze iminsi bahangayikishijwe n’imisifurire mu Rwanda by’umwihariko umukino wa APR FC na Rayon Sports, avuga ko uzakora ikosa abigambiriye azabiryozwa
Ku wa 21 Ukwakira 2023, nibwo byatangajwe ko Umwongereza Sir Bobby Charlton wakiniye Manchester United n’u Bwongereza yitabye Imana.
Shampiyona y’imikino y’abakozi haba mu bigo bya Leta ndetse n’ibyabikorera 2023 igeze muri 1/4 cy’irangiza giteganyijwe gutangira tariki 3 Ukwakira 2023.
Mu mpera z’iki cyumweru ubwo haza gukinwa umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru
Ishami rishinzwe abasifuzi muri FERWAFA ryamaze gushyiraho abasifuzi bazayobora umukino utegerejwe na benshi uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports kuriiki Cyumweru
Kuri uyu wa Gatatu,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwatangiye gukurikirana abagize uruhare mu buriganya bwabaye mu gutoranya abana bari kujya mu irerero ry’ikipe ya Bayern Munich mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere Umutoza Muhire Hassan watozaga ikipe ya Sunrise FC yasezerewe n’iyi kipe kubera umusaruro muke
Mu gihe hitegurwa umukino wa shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports, FERWAFA yakuyeho urujijo ku makarita Luvumbu wa Rayon Sports afite
Mu gihe habura iminsi 6 gusa, ngo irushanwa rya FIBA Africa Women Basketball League Qualifiers 2023 ribere i Kigali mu Rwanda, amakipe ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, REG WBBC na APR WBBC akomeje kwiyubaka ku rwego rukomeye kugira ngo azitware neza.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yasuye Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, wabereye kuri stade Umuganda iyihatsindira ibitego 3-0 isigara itandukanywa n’igitego kimwe na Musanze FC ya mbere.
Mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 3-0 bya Hertier Nzinga Luvumbu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, ikipe ya Police FC yatsindiye Kiyovu Sports 3-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Police FC yuzuza amanota 13 ayishyira ku mwanya wa Kane.
Ikipe ya Kiyovu Sports muri iki gihe ifite ibibazo haba mu miyoborere, iby’ubukungu, imibereho y’abakinnyi, ariko bikarengaho ikaba kugeza ubu ifite amanota 12 kuri 21 muri shampiyona.
Mu gihe Amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, izatangira mu kwezi k’Ugushyingo 2023, mu nshuro eshatu ziheruka ntiyigeze arenza amanota abiri.
Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zamaze kumenyeshwa amatariki zizakiniraho ibirarane by’imikino zitakinnye ubwo zari mu mikino nyafurika
Nyuma yo guhindurirwa inyito igakurwa kuri ‘Africa Zone 5 Women’s Club Championship’, ikitwa ‘FIBA Africa Women Basketball League Qualifiers 2023’, irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa basketball mu karere k’iburasirazuba bwa Afurika mu cyiciro cy’abagore, rirabura iminsi 9 gusa rikabera i Kigali.
Umukinnyi w’Umunyarwandakazi wabigize umwuga mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, Munezero Valentine, wari umaze iminsi micye yerekeje muri Tuniziya mu ikipe ya SFAX VOLLEYBALL CLUB yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma y’uko ikipe ye itubahirije ibyo yari yarasinyiye.
Ikipe ya TP Mazembe yafashe umwanzuro wo kutazambara imyambaro iriho ikirango cya ‘Visit Rwanda’ nyuma y’amasezerano u Rwanda rwagiranye na CAF.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yasinye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, aho Visit Rwanda izagaragara ku myambaro y’amakipe azitabira "Africa Football League"
Ikipe ya Musanze FC ku kibuga cyayo yahatsindiye Rayon Sports igitego 1-0, bituma Musanze FC isubirana umwanya wa mbere yari yambuwe na APR FC.
Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023, mu Gihugu cya Tanzania mu Ntara ya Kilimanjaro ho mu mujyi wa Moshi, hashojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere, aho ibikombe byose byatashye mu Rwanda.