Ikpe ya Lions mu mukino wa Karate, ni imwe mu makipe yitwaye neza mu mpera z’iki cyumweru mu irushanwa ryitwa Ambassador’s Cup
Karenzi Manzi Joslyn wahize abandi mu bizami bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2017, ahamya ko umukino wa Karate akina wagize uruhare rukomeye mu ntsinzi adahwema kugira mu masomo.
Umutoza w’ikipe y’igihugu mu mukino njyarugamba wa Karate Nkuranyabahizi Noel avuga ko urwego rwa Karate rushimishije ariko ngo ibijyanye no kwiyerekana (Kata) haracyarimo ikibazo.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate muri Afurika UFAK, ryemereye u Rwanda kuzakira amarushanwa Nyafurika y’umukino wa Karate mu bakuze ndetse n’abakiri bato (senior&Junior), ateganyijwe mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2018.
Ikipe ya MAMARU Karate Do yitoreza i Kigali mu Karere ka Kicukiro, yahize izindi kipe zarushanwaga mu mikino yo kwibuka ku nshuro ya 23, abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Karate bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mwizerwa Dieudonné Umunyarwanda wari usanzwe ari umwe mu basifuzi bemerewe gusifura amarushanwa ya Karate ku rwego rwa Afurika , ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yatsinze ikizami kimwemerera kuba Umusifuzi wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC) wemerewe gusifura amarushanwa yo ku rwego rw’isi.
Nkuranyabahizi Noel utoza ikipe y’Igihugu ya Karate, avuga ko iyo umwana atangiye gukina Karate akiri muto, bimufasha gukurana ikinyabupfura.
Ngarambe Vanilly na Ntungane Emery bakinira ikipe y’igihugu ya Karate, ntiborohewe n’amarushanwa yo ku rwego rw’isi.
Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu mukino wa Karate, ni imwe mu zabonye imidali myinshi mu irushanwa ryabereye i Kigali muri iki cyumweru
Kankindi Nancy, umukobwa wa Maitre Sinzi Tharcisse wamenyekanye mu mukino wa Karate, aratangaza ko yiteguye kugera ku rwego Se yagezeho akaba yanarurenga
Shyaka Victor umwana w’imyaka 14 ukinira mu ikipe ya Karate yitwa Lion Karate Do, yatangiye guhatana n’abakuze kandi akiri umwana muto.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, rizibuka ku nshuro ya 22, abakarateka n’abakunzi b’umukino wa Karate muri rusange bazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Mu gihe habura iminsi mike ngo imikino nyafurika (All African Games),ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Karate iripima n’igihugu cy’u Burundi, mbere y’uko iyi kipe yerekeza muri Congo-Brazzaville.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate Nkoranyabahizi Noel, aratangaza ko ikipe abereye umutoza yakajije imyiteguro y’ amarushanwa y’ibihugu byo mu Karere ka Gatanu ( Zone 5), ateganyijwe kubera mu Rwanda ku itariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2015.
Amarushanwa y’akarere ka 5 k’Afrika (Zone 5)muri Karate yari ategenyijwe kubera mu Rwanda ku itariki ya 6 n’iya 7 Kemena 2015, yimuriwe ku itariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2015 nk’uko bitangazwa na Rurangayire Guy. Umuyobozi ushinzwe Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA.
Abakobwa bo mu Karere ka Kirehe bakomeje kugana umukino wa Karaté ari nako batwara imidari mu marushanwa anyuranye ku rwego rw’igihugu, n’ubwo abantu bakunda kuwitirira uw’abahungu kubera ingufu usaba.
Abakinnyi bitwaye neza mu marushanwa ya Karate yo kurwanya Malariya yatewe inkunga na Imbuto Foundation bakegukana imidari itandukanye ndetse n’ibikombe, basabwe kurenga imbibi z’u Rwanda bakazanatwara imidari yo ku rwego rwa Afurika, ndetse no ku rwego rw’isi.
Kuri uyu wa mbere tariki 29/12/2014 hakinwaga umunsi wa kabiri w’irushanwa risoza umwaka wa 2014 muri Karate ryiswe National Anti Malaria Senior Karate championship, irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe rya’umukino wa karate mu Rwanda (FERWAKA) ku bufatanye n’Imbuto Foundation.
Abana bakinira muri club ya Karate izwi ku izina rya Petit samurai Karate do club, bagaragaje ko mu bihe biri imbere, karate y’u Rwanda izaba ihagaze neza mu rwego mpuzamahanga.
Ikipe y’igihugu ya Karate ihagarariwe n’abakinnyi batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe, yahagurutse i Kigali kuri iki cyumweru tariki 02/11/2014, igana mu gihugu cy’Ubudage mu mujyi wa Bremen, kwitabira amarushanwa yo ku rwego rw’isi.
Ikipe y’igihugu ya Karate nyuma yo kwitabira amarushanwa ku rwego rwa Afurika yabereye mu gihugu cya Senegal ikitwara neza, Gashagaza Solange umwe mu bakobwa bagize iyi kipe akegukana umudari wa Bronze mu rwego rwa Afurika, ubu yakajije imyitozo aho yitegura kuzitabira amarushanwa ku rwego rw’isi azabera mu gihugu (...)
Abakinnyi ba Karate bibumbiye mu itsinda (club) ryitwa Tiger (urusamagwe) bakinira mu murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko kuba bakinira mu cyaro ari imwe mu mbogamizi ituma batabasha gutera imbere mu mukino wabo.
Mutarambirwa Jerse ni umugabo w’imyaka 42 ariko umureba ntiwamenya ko ayifite; ngo kuba agaragara ko akiri muto biterwa na siporo ya karate yakoze kuva afite imyaka 7. Kubera gukunda iyi siporo, byatumye ayitoza n’umuryango we wose.
Itsinda ry’abakarateka ryitwa LIONS KARATE-DO CLUB risanzwe rikiniramo abana bato kuri stade Amahoro i Remera, ku cyumweru tariki 23/12/2012 yatangije ikiciro cy’abakinnyi bafite imyaka hejuru ya 35.
Urubyiruko rukina umukino wa Karate rwo mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera rutangaza ko rudatera imbere mu bumenyi bw’uwo mukino kubera ko batuye mu cyaro kandi n’ubuyobozi bukaba butabitaho.
Ikipe y’u Rwanda yitabiriye amarushanwa ya karate ku rwego rwa Afurika ari kubera mu gihugu cya Maroc iri kugenda yitwara neza.