Rayon Sports na Kiyovu nazivuyemo kubera ubuswa bwabo - Kanyankore Yaoundé

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwerekana abatoza b’ikipe, umutoza mushya wa APR FC, Kanyankore Yaoundé, yatangaje ko yavuye muri Rayon Sports na Kiyovu kubera ubuswa bw’abayobozi bazo, akaba yizera ko muri APR FC atari ko bimeze.

Kanyankore Yaoundé agiye gutoza APR FC.
Kanyankore Yaoundé agiye gutoza APR FC.

Ibi, uyu mutoza wanyuze mu makipe yo mu Rwanda nka Les Citadins, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports, yabitangaje ubwo yabazwaga niba yiteguye kwitwara neza mu gihe hari amwe mu makipe yatoje akayavamo atitwaye neza.

Yagize ati "Muri les Citadins bose barabizi ko nitwaye neza cyane, Rayon Sports na Kiyovu nazivuyemo kubera ubuswa bwabo, n’ubu sinzi niba hari icyo bari bahindura mu mikorere yabo, APR nanyo njye kugerageza ngo ndebe, ariko bo ndabyizeye ko bakora neza atari nka Rayon na Kiyovu"

Kanyankore Gilbert Yaounde ubwo yari amaze kwerekwa itangazamakuru
Kanyankore Gilbert Yaounde ubwo yari amaze kwerekwa itangazamakuru

APR FC yegukanye Shampiyona y’uyu mwaka urangiye, izaba itozwa na Kanyankore Gilbert Yaoundé, akazungirizwa na Yves Rwasamanzi wari usanzwe ari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 43 )

Uguhiga Ubutwari Muratabarana,ihangane Tuzahura Ngukubite, Hanyuma Amagambo Agushiremo.Uzabona Gikundiro Icyaricyo Shaa.

Innocent Gikundiro yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Arko Mana wee!!!!?koko uratinyutse uratukana???ucanye umuriro utazazimya wowe .ntuzi ikipe ukina Nazo .ushake usabe imbabazi hakiri kare.ubivuze wicaye ariko uzabisubiramo uhagaze.Mashami ,Rubona,Eric ,barihe he???Rayon ifite amatwi twakumvise champion iratinze ngo tukwereke umuswa uwariwe kdi ayo nayinda sinakurenganya.gusa urakoze

munubi yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

urakoze wa muhanga we tuzareba umuswa uwariwe kdi Uzahame hamwe usoze urugamba utangije

munubi yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Utwise abaswa ???utangije urugamba wicaye kururangiza uzahagarara.umuriro ucanye uzawota humura.tuzareba umuswa pe.gusa nayinda ivugire.Aba Rayon twumvise tuzakuririmbira.bye

munubi yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Arko Mana wee!!!!?koko uratinyutse uratukana???ucanye umuriro utazazimya wowe .ntuzi ikipe ukina Nazo .ushake usabe imbabazi hakiri kare.ubivuze wicaye ariko uzabisubiramo uhagaze.Mashami ,Rubona,Eric ,barihe he???Rayon ifite amatwi twakumvise champion iratinze ngo tukwereke umuswa uwariwe kdi ayo nayinda sinakurenganya.gusa urakoze

munubi yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Arko Mana wee!!!!?koko uratinyutse uratukana???ucanye umuriro utazazimya wowe .ntuzi ikipe ukina Nazo .ushake usabe imbabazi hakiri kare.ubivuze wicaye ariko uzabisubiramo uhagaze.Mashami ,Rubona,Eric ,barihe he???Rayon ifite amatwi twakumvise champion iratinze ngo tukwereke umuswa uwariwe kdi ayo nayinda sinakurenganya.gusa urakoze

munubi yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Mu mureke abacancuro turabazi Ibyo arimo ntabyo azi navuge azatubona abaze Eric uko yihenuraga Nawe turamubona mu minsi mike

zirimabagabo Jean claude yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Mu mureke abacancuro turabazi Ibyo arimo ntabyo azi navuge azatubona abaze Eric uko yihenuraga Nawe turamubona mu minsi mike

zirimabagabo Jean claude yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

uyu atsinzwe adakinnye karabaye.uyu tuzamuririmbira ko ari umuswa ahita yiruka. biramuyobeye pe kwaheri Yaoundé we sinakwangaga.poor you!!!!!!!!!!!

cemu yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Mugabo itonde uvuge make uhawe akazi nkuko nahandi wari wagahawe
ejo udatsindwa umusubirizo itangazamakuru ryakwegera ukabura icyo uvuga bitewe nibyo waveze mbere nurugamba winjiranyemo nabandi itonde mubyo uvuga wivuga nabi ababoss bawe babanjije kuguha umugati

Habumugisha peter yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Umuntu w’umugabo aratukana! Ko abanyarwanda bazwiho ikinyabupfura wowe wabutaye he? Wakwihahiye ugasaza utanduranyije cyane. Reka uze ubone Gikundiro inshuro 2 bahite bakwereka umuryango.

ISAIE yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

umunsi wahawe umurongo mwiza cne wihuta wa 4G n’uwo rayon sport wita ko ari umuswa uzabisubiremo. ibishati bibi gusa

hernandez yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka