Rayon Sports na Kiyovu nazivuyemo kubera ubuswa bwabo - Kanyankore Yaoundé

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwerekana abatoza b’ikipe, umutoza mushya wa APR FC, Kanyankore Yaoundé, yatangaje ko yavuye muri Rayon Sports na Kiyovu kubera ubuswa bw’abayobozi bazo, akaba yizera ko muri APR FC atari ko bimeze.

Kanyankore Yaoundé agiye gutoza APR FC.
Kanyankore Yaoundé agiye gutoza APR FC.

Ibi, uyu mutoza wanyuze mu makipe yo mu Rwanda nka Les Citadins, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports, yabitangaje ubwo yabazwaga niba yiteguye kwitwara neza mu gihe hari amwe mu makipe yatoje akayavamo atitwaye neza.

Yagize ati "Muri les Citadins bose barabizi ko nitwaye neza cyane, Rayon Sports na Kiyovu nazivuyemo kubera ubuswa bwabo, n’ubu sinzi niba hari icyo bari bahindura mu mikorere yabo, APR nanyo njye kugerageza ngo ndebe, ariko bo ndabyizeye ko bakora neza atari nka Rayon na Kiyovu"

Kanyankore Gilbert Yaounde ubwo yari amaze kwerekwa itangazamakuru
Kanyankore Gilbert Yaounde ubwo yari amaze kwerekwa itangazamakuru

APR FC yegukanye Shampiyona y’uyu mwaka urangiye, izaba itozwa na Kanyankore Gilbert Yaoundé, akazungirizwa na Yves Rwasamanzi wari usanzwe ari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 43 )

Noneho Rayon Igiye Kuzakubitwa Na APR Byibuze Nka Bitanu Ubundi Se Wajyaga Munyatsi Nka Rayon Wabuze Iki Gacinya Denis Na Gakwaya Nibahekenye Ubwo Bufaranga Bwa Rayon. Ndasuhuza Abafana Bose ba:APR,CHELSEA,REAL MADRIDE,PARIS ENGERIME naPOLUTIGALE.

Bunani Sylidio yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

Ahubwo wari waratinze kugenda! umwaku wawe ntiwari gutuma tunyagira igikona nta nubwo wari gutuma dutwara igikombe cy’amahoro. Kuba tutaratwaye icya championa n’uko udusigisigi tw’uwo mwaku twari tugihari.

Alias yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

abafana ba nyamukandagira mukibuga twishimiye staff yuzuye abayobozi bacu baduhaye knd turizeye ko izatugeza kureeeee hashoboka umusaza wacu przd wirenga wa APR FC turamukunda tumwifurije kurama apr oyeeeeeeeeeeeeeeeee.

dan yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Umwishongozi nkawe kutagukubita inkoni ibabuye ni ugukosa.Ukwacyenda kuratinze nko uhure na Gikundiro

BRIGADIER yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Ni byiza ko abatoza babanyarwanda babona akazi kukoni abahanga, nka Yaounde arazwi mu karere kandi yaranize ibya sports muri kaminuza y’i Bdi, yatwaye ibombe bitabarika na Vital’O, nibaza ko APR FC ikoze igikorwa cyiza pe, ahubwo tumwifurije amahirwe masa

sam bigabo yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Mugerageze,kwemera ko umupira nta formule ugira ikindi nkumutoza ntabwo yavuga kuriya,nareke dutegereze umunsi tuzahura,nyuma y’iminota 90 azavuge naho abafana tugize imana amakipe yacu agakomera hadakomeye imwe,twakongera tukishima nibura ababuze kukibuga tugasubirayo,gutsinda mbere yumukino ntabwo tukibikenye,ndizera ko mwese mwabonye ingaruka zabyo,ex amavubi

leonard yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Bjr Karyarugo nako kanyankore inzara ivugisha byinshi koko NGO kiyovu na Rayon ntabuyobozi zigira !! Yebabawee !! Kanyankore rero uzengurutse amakipe yose uyaroga nubuswa bwawe ubuse ejo nibakwirukana urahungirahe ariko ubwo uyobewe amatiku yawe umuntu acamo abakinyi abacamo ibice ubwose uzabizanamo APR bazahita bagusohora gusa siwowe nayinda ntawakurenganya

kabalisa yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Mbega abajama ese Ubwo murimo mwirakaza kubera iki?nikoko babivuze ukuri ko ukuri kuryana mzee welcome turakwishimiye ngwino udufashe dukubite aba bana bamaze iminsi badukora mujisho wowe ngwino dukubite imbeba nihaka ntituyisige.

Niyigena albert yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

uwomutoza ndslabona sshyoboye kbs

gift yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Ubyina cyane ugasobanya, mumureke avuge kuko ariwe mutoza ukomeye dufite! Bamuhaye amavubi se ko numva yivuga imyato tutamuziho! Icya mbere azazira ni amagambo asuzuguritse amuturukamo ibindi azabyibonera naho APR avuga araje ayibone wenda ayifitemo share!

SHEMA Martin yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

YAOUNDE WEEEEEE!!!! NGWINO USHYIRE INKWI MUMURIRO UFATISHIJE KIYOVU NA RAYON ZABAYEHO ZIRIHO KANDI ZIZANABAHO ZITAGUFITE CYANEKO NTACYO WAZIMARIYE RERO NGO MURI LES CITADINS WITWAYE NEZA GUTE C? IZO ZAKUNANIYE WAZANYE ABARUNDI BOSE NAKO YA MIFUNGO WAKURAGA IBURUNDI NONE NGUZASHOBORA ICYO GIKONA GIKINISHA IYO MYIGAGUHUMA YEWE WOWE HO URARAYE NTIWIRIWE CGWA URIRIWE NTURAYE .GUSA UJYE WIBUKA KO ABANYARWANDA BAVUZE NGO """aho kuririmba intsinzi ujya kurugamba uzayiririmbe uvuyeyo""""KENYERA RERO KIYOVU NA RAYON TWAJE UTWEREKE UBWO BUSWA

kalisa ismail yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

narinziko twagiramungu arise unshaken Nani none name Niki nyirakirimi livelier yatanze umurozi Gupta uzabaze ngomirakiza azagusobanurira

nsanzumuhire eric yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka