#2023: Amavubi awusoje ahagaze bwuma, APR FC na Rayon Sports zatengushye abafana

Umwaka wa 2023, amakipe nka APR FC na Rayon Sports ntizitwaye neza ku rwego mpuzamahanga,mu gihe Amavubi yongeye kwiyunga n’abafana

Hari hashize iminsi abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batishimira imyitwarire y;ikipe y’igihugu "AMAVUBI", gusa uyu mwaka wa 2023 Amavubi awusoje mu byishimo ndetse anayoboye itsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Dusubije amaso inyuma mu byaranze umwaka wa 2023 mu mpira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, aya makipe yatengushye abafana, ibi ni bimwe mu byaranze umupira w’amaguru w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga:

Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo! Ruhago nyarwanda ku rwego Mpuzamahanga muri 2023

Umwaka wa 2023, umupira w’amaguru w’u Rwanda wagize ibihe bitandukanye byaranzwe n’intsinzi Amavubi yabonye kuri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe adatsinda.

Ni umwaka muri rusange utarahiriye u Rwanda ngo ugende uko abanyarwanda babyifuzaga, ku ikubitiro Amavubi uyu mwaka yawusojemo imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 ariko cyashyizwe mu 2024. Mu itsinda L Amavubi yari ahuriyemo na Senegal, Benin na Mozambique muri uyu mwaka hakinwemo imikno y’umunsi wa gatatu kugeza ku wa Gatandatu. Ku itariki 22 Werurwe, Amavubi yakiriwe na Benin maze amakipe yombi anganya 1-1 mu mukino wari uw’umunsi wa gatatu.

Mu mukino wo kwishyura wari uw’umunsi wa kane wabanje no kwimurwa kubera ibibazo bya Stade mpuzamahanga ya Huye yari yanzwe na Benin amakipe yombi yongeye kunganya 1-1 yakiniye kuri Kigali Pele Stadium nayo yemewe ku munota wa nyuma byatumye nta bafana bayijyamo.

Amavubi yatewe mpaga

Gukinisha Muhire Kevin afite amakarita atabimwemerera byatumye Amavubi aterwa mpaga mu mukino yari yanganyije na Benin 1-1 mu Rwanda
Gukinisha Muhire Kevin afite amakarita atabimwemerera byatumye Amavubi aterwa mpaga mu mukino yari yanganyije na Benin 1-1 mu Rwanda

Nyuma y’uyu mukino wari wabereye i Kigali Benin yatanze ikirego ko Amavubi yakinishije umukinnyi utari wemerewe gukina kuko yari yujuje amakarita. Uyu mukinnyi yari Muhire Kevin,maze bituma Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika itera u Rwanda mpaga y’ibitego 3-0.

Amavubi yakomeje urugendo maze tariki ya 18 Kamena 2023 ku mukino w’umunsi wa gatanu yakira Mozambique kuri stade mpuzamahanga ya Huye mu mukino abanyarwanda bari bitezemo amanota atatu ariko birangira atsinzwe 2-0. Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, Amavubi yari asezerewe adashobora kubona itike burundu. Mu bihe bitandukanye nyuma yawo havuzwe ko umutoza Carlos Ferrer ashobora gutandukana n’u Rwanda ariko bigahakanwa kenshi.

Ibi ariko byaje kugenda uko byavugwaga ubwo uyu mugabo ukomoka muri Espagne yeguraga ku mwanya wo gutoza Amavubi ku itariki 8 Kanama 2023. Uyu mugabo yari asize Amavubi asigaje umukino umwe mu itsinda yakiriyemo Senegal tariki 9 Nzeri 2023, icyo gihe mu rugo u Rwanda rwanganyije na Senegal yari yazanye ikipe ya kabiri kuko yari yamaze kubona itike 1-1. Amavubi yasoje urugendo rw’imikino itandatu nta n’umwe rutsinzwe ruri ku mwanya wa kane wa nyuma n’amanota atatu yaturutse ku mikino itatu rwanganyije.

Amavubi yabonye umutoza mushya atsinda umukino nyuma y’umwaka n’igice nta ntsinzi

Amavubi yongeye gutsinda umukino nyuma y'umwaka n'igice adatsinda, ubwo yatsindaga Afurika y'Epfo ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026
Amavubi yongeye gutsinda umukino nyuma y’umwaka n’igice adatsinda, ubwo yatsindaga Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Nyuma yo kugenda kwa Carlos Ferrer nyuma y’amezi atatu Amavubi yabonye umutoza mushya watangajwe tariki 1 Ugushyingo 2023, orsten Frank Spittler akaba ari umudage wavutse mu mwaka wa 1962.

Uyu mutoza yatangiriye ku mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi 2026 aho ari mu itsinda rya gatatu hamwe na Afurika y’Epfo, Benin, Zimbabwe, Nigeria na Lesotho. Umukino wa mbere wakiniwe kuri stade mpuzamahanga ya Huye tariki 15 Ugushyingo 2023 Amavubi yakiriye Zimbabwe baganya 0-0 ariko tariki 21 Ugushyingo 2023 ahatsindira Afurika y’Epfo ibitego 2-0 bituma kuri ubu ari ku mwanya wa mbere n’amanota ane.

Ingimbi na zo zaraserutse

Amavubi U15 yitabiriye CECAFA yabereye muri Uganda avayo nta mukino n'umwe atsinze mu mikino itatu bakinnye nta no kunganya
Amavubi U15 yitabiriye CECAFA yabereye muri Uganda avayo nta mukino n’umwe atsinze mu mikino itatu bakinnye nta no kunganya

Amakipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15 na 18 yitabiriye CECAFA z’abatarengeje iyo myaka muri Uganda na Kenya. Ikipe y’abatarengeje imyaka 15 yitabiriye iri rushanwa muri Uganda hagati y’itariki 4 na 18 Ugushyingo 2023 ariko ivayo nta mukino n’umwe itsinze mu itsinda yari irimo hamwe Tanzania, Zanzibar, Somalia dore ko yatsinzwe na Tanzania 2-1,Zanzibar 3-0 rusoza rutsindwa na Somalia 1-0.Nyuma y’iyi kipe abatarengeje imyaka 18 nabo baserutse muri CECAFA yabereye muri Kenya hagati y’itariki 25 Ugushyingo 2023 kugeza 8 Ugushyingo 2023.

Iyi kipe mu itsinda yatsinze Sudani 3-0 na Somalia 1-0 ariko itsindwa na Kenya 1-0 gusa igera muri ½ cy’irangiza yahuriyemo na Uganda igasezererwa itsinzwe 1-0 maze ikajya guhatanira umwanya wa gatatu. Mu mukino w’umwanya wa gatatu Amavubi yatsinzwe na Tanzania ibitego 3-1.

Amavubi y’abagore yarakinnye akorerwaho amateka na Ghana

Ku ikubitiro, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mikino yo gushaka itike y’imikino olempike yakinnye na Uganda imikino yose yabereye mu Rwanda ubanza bakanganya 3-3 tariki 16 Nyakanga 2023 ariko tariki 16 Nyakanga 2023 atsindwa 1-0 arasezererwa.

Mu gushaka itike yo kwitabira imikino Olempike,ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore y'abatarengeje imyaka 23 yasezerewe na Uganda itsinze ibitego 4-3 mu mikino ibiri yose yabereye mu Rwanda
Mu gushaka itike yo kwitabira imikino Olempike,ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore y’abatarengeje imyaka 23 yasezerewe na Uganda itsinze ibitego 4-3 mu mikino ibiri yose yabereye mu Rwanda

Ikipe y’igihugu y’abagore yongeye guseruka ishaka itike y’igikombe cya Afurika 2024 maze ahura na Ghana. Ni imikino ibiri itaroroheye Amavubi kuko mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda tariki 20 Nzeri 2023 Amavubi yatsinzwe ibitego 7-0 maze tariki mu mukino wo kwishyura muri Ghana atsindirwayo ibindi 5-0 arasezererwa.

Rayon Sports yaguye ku muryango w’amatsinda, APR FC isezererwa inyagiwe:

Amakipe ya Rayon Sports na APR FC yasohokeye u Rwanda mu mikino Nyafurika 2023-2023 ariko asezererwa atageze mu matsinda. APR FC yari muri Champions League kubera gutwara shampiyona ya 2022-2023 na Rayon Sports iri muri CAF Confederation Cup nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro 2023 .

Ikipe ya APR FC mu ijonjora ry’ibanze yahuye n’ikipe ya Gaddidka FC yo muri Somalia mu mikino ibiri yabereye mu Rwanda yose. Mu mukino ubanza wakinwe tariki 19 Kanama 2023 amakipe yombi banganyije 1-1 mu gihe uwo kwishyura tariki 24 Kanama 2023 APR FC yatsinze 2-0 igera mu cyiciro gikurikira yasanzemo ikipe ya Pyramids FC.

Umukino ubanza APR FC yawakiriyemo Pyramids FC tariki 17 Nzeri 2023 amakipe yombi banganya 0-0,mu mukino wo kwishyura wabereye mu Misiri tariki 29 Nzeri 2023 APR FC yanyagiwe ibitego 6-1 isezererwa itageze mu matsinda nkuko yabyifuzaga.

Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal Benghazi kuri penaliti 4-2, ibura amahirwe yo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederation Cup
Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal Benghazi kuri penaliti 4-2, ibura amahirwe yo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederation Cup

Muri CAF Confederation Cup Rayon Sports itarakinnye ijonjora ry’ibanze kubera kuba yaritwaye neza muri iri rushanwa mu mwaka wa 2017-2018 ahubwo ikinjirira mu ijonjora rya kabiri nayo yarinaniwe imbere y’abakunzi bayo. Mu mikino ibiri yayihuje na Al Hilal Benghazi ikabera mu Rwanda kuko muri Libya hari hari yo ibiza, iyi kipe yananiwe gusubiramo amateka.

Mu mukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1 ndetse no mu mukino wo kwishyura banganya 1-1 bitabaza penaliti Rayon Sports isezererwa itsinzwe 4-2

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka