Amavubi anganyije na Bénin abura amahirwe y’umwanya wa kabiri (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" na Bénin mu mukino wo gushaka itike ya CAN wabereye kuri Kigali PELE Stadium

Amavubi yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 16 ubwo yabonaga penaliti, ariko Rafaël York awuteye umunyezamu araryama awurenza izamu uba koruneri.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ubusa ku busa, mu gice cya kabiri umutoza w’Amavubi yakuyemo Rubanguka Steve wari ufite ikarita y’umuhondo, ashyiramo Bizimana Djihad.

Ku munota wa 58 ku burangare bwa ba myugariro b’Amavubi, rutahizamu Oluwafemi Dokou yabaciye mu rihumye acenga umunyezamu atsinda igitego cya Bénin.

Umutoza w’Amavubi yongeye gukora impinduka akuramo Serumogo Ally na Rafaël York, ashyiramo Omborenga Fitina na Bizimana Yannick.

Ku munota wa 68 n’ubundi Amavubi yongeye gukora ikosa umukinnyi wa Bénin awunyuza ku munyezamu Ntwari Fiacre, ariko Emmanuel Imanishimwe arahagoboka awukuramo utararenga umurongo.

Ku munota wa 70 Amavubi yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe n’umutwe na Manzi Thierry ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Umusifuzi wa kane yaje kongeraho iminota ine nyuma y’iminota 90, Amavubi aza kubonamo uburyo bubiri bwashoboraga kuvamo igitego, kuri Ally Niyonzima ndetse na Bizimana Djihad batabashije kuboneza mu izamu.

Abakinnyi babanje mu kibuga

U Rwanda: Ntwari Fiacre, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Medie Kagere, Rubanguka Steve, Muhozi Fred, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Mutsinzi Ange, Rafael York, Manzi Thierry.

Bénin: Saturnin Allagbe, Youssouf Amouda, Assogba, Abdou Kaled Akiola, Adenon, Cedric Yannick Senami Hountondji, Mattéo Alrich Ahlinvi, Tosin Aiyegun, Enagnon David Kiki, Ishola Junior Olaitan, Francisco Dodo Abdel Dodji Dokou,
Jodel Harold Oluwafemi Dossou, Melvyn Doremus.

Nyuma yo kunganya uyu mukino Amavubi yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu, mu gihe Bénin nayo igumye wa nyuma n’amanota abiri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka