Ni umukino watangiye ikipe ya Benin yari imbere y’abakunzi bayo isatira cyane ishaka igitego ariko amahirwe ntayisekereye imbere y’izamu rya Ntwali Fiacre. Nyuma y’iminota 10 Amavubi yagerageje gukina atuje ahererekanya umupira neza, ibi byatumye ku munota wa 13 Hakim Sahabo ari hagati aha umupira mwiza Mugisha Gilbert warobye umunyezamu wa Benin abanza gukuramo umupira, ariko Gilbert awusubizamo atsinda igitego cya mbere.
Nyuma yo kubona igitego ntabwo Amavubi yongeye guhererekanya umupira ahubwo yakinaga yugarira cyane ashaka gukoresha uburyo bwo gusatira byihuse, ibi byatumaga Benin ikomeza kotsa igitutu izamu ry’u Rwanda.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi afite igitego 1-0 ariko Benin iteye amashoti 11 arimo atanu yaganaga mu izamu mu gihe u Rwanda rwateye arindwi arimo 3 agana mu izamu.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 53 Imanishimwe Emmanuel yavunitse maze asimburwa na Ishimwe Christian.
Muri iki gice n’ubundi cyakomeje uko icya mbere cyarangiye Amavubi akinira inyuma cyane ngo arinde igitego yari afite atakaza imipira myinshi, byatumaga bakora amakosa ya hato na hato maze umusifuzi Joshua Bondo nawe akabaha amakarita mu buryo bwihuse.
Ibi ni byo byatumye ku munota wa 61 Hakim Sahabo akora ikosa umusifuzi wari wamuhaye ikarita ku munota wa 2 kubera kwambara umwenda w’imbere utajyanye amuha indi iya kabiri, imuviramo umutuku basigara bakina ari abakinnyi icumi.
Ku munota wa 68 umutoza Carlos Ferrer yakuyemo Muhire Kevin, Meddie Kagere na Djihad Bizimana ashyiramo Aboul Rwatubyaye, Mugenzi Bienvenue na Ally Niyonzima.
Izi mpinduka nta kintu kinini zahinduye kuko n’ubundi Benin yakomeje gusatira Amavubi yari agikinira inyuma ahubwo bituma Steve Mounie wari winjiye asimbura ku munota wa 71 atsindira Benin igitego ku munota wa 82 ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Muri rusange ni umukino wihariwe na Benin kuko yateyemo amashoti 27 arimo icumi(10) yaganaga mu izamu yihariye umupira ku kigera cya 68% iteye koruneri 11 mu gihe Amavubi yawihariye ku kigera cya 32% yateye amashoti icyenda(9) arimo ane(4) agana mu izamu nta koruneri nimwe ateye.
Uyu mukino usize u Rwanda rugize amanota abiri(2) ruri ku mwanya wa gatatu mu itsinda ryarwo mu mikino itatu rumaze gukina mu gihe Benin ifitemo inota rimwe naho Senegal iyoboye ifite amanota atandatu, Mozambique ikagira amanota ane(4) ku mwanya wa kabiri.
Umukino wo kwishyura u Rwanda ruzakiramo Benin uteganyijwe tariki 27 Werurwe 2023 kugeza ubu ntiharamenyekana igihe uzabera kuko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yavuze ko utakibereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye kuko Akarere ka Huye nta hoteli ziri ku rwego rwo kwakira amakipe gafite.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|