APR FC itwaye Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-2023, nyuma yo gutsindira Gorilla FC 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru.

Uyu mukino wari uw’umunsi wa nyuma wa shampiyona ya 2022-2023, APR FC yagiye kuwukina ibizi ko isabwa gutsinda gusa, ikegukana igikombe cya shampiyona cya kane yikurikiranya.

Ibi yatangiye kubishyira mu bikorwa ku munota wa 34, ubwo yatsindaga igitego cya mbere gitsinzwe na Nshuti Innocent, igice cya mbere kirangira ari 1-0. Ku munota wa 77 APR FC yongeye kubona igitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco.

Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba APR FC
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba APR FC

Mbere y’uko umukino urangira ku munota wa 89, Murdah Victor yatsindiye Gorilla FC igitego kimwe ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umukino urangira APR FC itsinze 2-1.

APR FC yahise yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya (2019-2020, 2020-2021, 202-2022, 2022-2023), kuko yasoreje ku mwanya wa mbere n’amanota 63 n’ibitego 26 izigamye, aho yanganyije amanota na Kiyovu Sports ya kabiri, ariko yo izigamye ibitego 17.

APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona cya kane yikurikiranya
APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona cya kane yikurikiranya
Nshuti Innocent watsinze igitego cya mbere cya APR FC
Nshuti Innocent watsinze igitego cya mbere cya APR FC
Nshuti Innocent atsinze ibitego bine mu mikino ibiri yikurikiranya
Nshuti Innocent atsinze ibitego bine mu mikino ibiri yikurikiranya

Indi mikino yabaye:

Sunrise FC 0-1 Rayon Sports

Police FC 0-1 Marine FC

Etincelles FC 1-1 Rwamagana City

Bugesera FC 2-1 AS Kigali

Amafoto: Niyonzima Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni fausitn .APR.FC . nituzanire abanyamahanga

ni faustni APR yanditse ku itariki ya: 30-05-2023  →  Musubize

nibyiza kuba apr yatwaye igikombe cya champion

niyokwizerwa jeremie yanditse ku itariki ya: 29-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka