Muhire Henry wari warahagaritswe na FERWAFA yasubiye mu kazi

Nyuma y’iminsi 15 yari amaze yarahagaritswe ku kazi, Muhire Henry yasubiye mu kazi nk’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA

Tariki 20/06/2022 ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryatangaje ko Henry Muhire wari Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe yahagaritswe mu nshingano ze kubera amakosa yakoze mu kazi.

Nyuma yo guhagarikwa kwe hakurikiyeho guhagarikwa kwa Nizeyimana Felix wari ushinzwe komisiyo y’amarushanwa, ndetse aza no gutabwa muri yombi aho ubu akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Muhire Henry yagarutse mu kazi
Muhire Henry yagarutse mu kazi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri babinyujije ku rubuga rwa Twitter, FERWAFA yatangaje ko Muhire Henry yagarutse mu kazi ke nyuma yo gusoza iminsi (15) yari yahagaritswe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arikose Mana dusenga ibyo mu Rwanda bizajya k’umurongo umwe ryari koko ubu umuntu ategeke abantu ibyo bakora nibarangiza bagarame kuri sima barya impungure undi ararya amafiriti koko uretse Excellence gusa we ufite igihugu mubiganza niwe washyira ferwafa k’umurongo p arikose uretse kumurenganya azakora byose koko kdi ashyiraho abo yizeye nyuma bakamutenguha ariko na Kafu ndabizi azabikora

Nteziryayo Sylvestre yanditse ku itariki ya: 5-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka