Ruhago: Igikombe cy’abatarengeje imyaka 19 cyatashye muri Kenya

Igikombe cy’abatarengeje imyaka 19 bakina muri za ‘Academies’ z’umupira w’amaguru muri aka karere cyateguwe na Academy ya SEC cyegukanywe na National Youth Talent Academy yo muri Kenya nyuma yo gutsinda SEC Academy penaliti 5 kuri enye ku mukino wa nyuma wabereye ku cyumweru kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Ikipe yaje ku mwanya wa gatatu ni Vision Academy yatsinze FREWAFA Academy.
Iyi mikino yabayemo gutungurana ku makipe amwe namwe aho nka Proline Academy ikomeye muri Uganda nayo yari yitabiriye iyi mikino iza kuvamo ku ikubitiro.

Academy ya Ferwafa nayo yari mu yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe yaviriyemo muri ½ cy’irangiza, mu gihe Nationa Youth Talent Academy yari yitabiriye iri rushwanwa bwa mbere, n’ubwo yari yitwaje abakinnyi bakuru ugereranyije n’andi makipe, yatunguye abantu igatwara igikombe.

Munyandamutsa Augustin, Umuyobozi wa Academy ya SEC wanateguye aya marushwanwa yadutangarije ko umupira w’amaguru ushingiye ku bana urimo kuzamuka muri aka karere, ndetse ko harimo n’abakinnyi bashimwe n’inzobere mu gushakisha abakinnyi bafite impano y’umupira w’amaguru ‘football scouts’uretse ko amazina y’abo bakinnyi bashimye Atari yatangazwa.

Gusa ngo ikibazo cy’imyaka mike gishobora kuzaba imbogamizi ku bakinnyi bo mu Rwanda kuko bataruzuza imyaka 18 ngo babone kujyanwa i Burayi nk’uko Munyandamutsa yabisobanuye.

“Hari abakinnyi b’abanyarwanda bashimwe ariko kubera ko bataruzuza imyaka 18 byagorana ko bahita bajya i Burayi, gusa nihamara gutangazwa amazina yabo tuzaba tuganira n’aba bakeneye ubwo bazajye i Burayi umwaka utaha bamaze kuzuza iyi myaka isabwa”

Iri rushanwa ribaye ku ncuro yaryo ya kabiri rikaba ryari ryitabiriwe n’amakipe atandatu yo mu Rwanda ariyo SEC, APR, Vision, FERWAFA, Esperance na Dream, n’abiri yo hanze ari yo Proline Academy yo muri Uganda na Nationa Youth Talent Academy yo muri Kenya.

Théoneste NISINGIZWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka