Mauritius yatsinze u Rwanda amahirwe yo kujya CAN aragabanuka

Ikipe y’igihugu Amavubi ntiyabashije kwikura imbere ya Mauritius yari imbere y’abafana bayo

Igitego kimwe cyatsinzwe ku munota wa 16 w’igice cya kabiri,cyaje guha ibirwa bya Maurice intsinzi ku kibuga cya Anjalay, maze u Rwanda rwizeraga gutsinda uyu mukino rukaba rwabona amahirwe yo kuza ku mwanya wa kabiri muri iri tsinda, byari kuzatuma amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika yiyongera.

Abafana b'amavubi kuri Anjalay Stadium
Abafana b’amavubi kuri Anjalay Stadium
Mbere y'umukino
Mbere y’umukino
Baririmba Rwanda nziza
Baririmba Rwanda nziza

Abakinnyi babanjemo

Umuzamu: Ndayishimiye Eric Bakame

Abakina inyuma: Omborenga Fitina, Sibomana Abouba, Rwatubyaye Abdoul na Nirisarike Salomon .

Hagati: Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Haruna Niyonzima (c), Iranzi Jean Claude , na Nshuti Savio.

Ba rutahizamu: Habimana Yussuf na Uzamukunda Elias.

Abakinnyi babanjemo
Abakinnyi babanjemo

Abasimbura: Nzarora Marcel, Kayumba Sother, Celestin Ndayishimiye, Yannick Mukunzi, Rushenguziminega Kwame Quintin, Hakizimana Muhadjiri na Sugira Ernest.

Iranzi Jean Claude atera koruneri
Iranzi Jean Claude atera koruneri

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino iyi kipe yahise igaruka mu Rwanda ,aho ije gutegura umukino wo kwishyura uzaba ku wa kabiri taliki ya 29/03/2016 kuri Stade Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Umutoza yapanze ikipe nabi nubwo yari yagerageje guhamagara ikipe neza, ubutaha agerageze gukosora amakosa yabonetsemo
bravo kuba kwizera olivier yarasigaye kuko vraiment agenda akora ibintu muri equipe bitanshimisha, wenda macnstry azabanzemo sugira kugirango dushake ibitego kare.
God bless my team for this hard thorn way to Gabon where african cup competitions will held.

Kwizera gad yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

rwose uwo mutoza ya panze ikipe nabi cyane hagati yagombaga gufata 6:migi 7:haruna 8:yanick 9:uzamukunda 10:iranzi 11:savio nicyo cyishe amavubi yahamagaye neza apanga nabi

patrin yanditse ku itariki ya: 26-03-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka