Mauritius yatsinze u Rwanda amahirwe yo kujya CAN aragabanuka

Ikipe y’igihugu Amavubi ntiyabashije kwikura imbere ya Mauritius yari imbere y’abafana bayo

Igitego kimwe cyatsinzwe ku munota wa 16 w’igice cya kabiri,cyaje guha ibirwa bya Maurice intsinzi ku kibuga cya Anjalay, maze u Rwanda rwizeraga gutsinda uyu mukino rukaba rwabona amahirwe yo kuza ku mwanya wa kabiri muri iri tsinda, byari kuzatuma amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika yiyongera.

Abafana b'amavubi kuri Anjalay Stadium
Abafana b’amavubi kuri Anjalay Stadium
Mbere y'umukino
Mbere y’umukino
Baririmba Rwanda nziza
Baririmba Rwanda nziza

Abakinnyi babanjemo

Umuzamu: Ndayishimiye Eric Bakame

Abakina inyuma: Omborenga Fitina, Sibomana Abouba, Rwatubyaye Abdoul na Nirisarike Salomon .

Hagati: Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Haruna Niyonzima (c), Iranzi Jean Claude , na Nshuti Savio.

Ba rutahizamu: Habimana Yussuf na Uzamukunda Elias.

Abakinnyi babanjemo
Abakinnyi babanjemo

Abasimbura: Nzarora Marcel, Kayumba Sother, Celestin Ndayishimiye, Yannick Mukunzi, Rushenguziminega Kwame Quintin, Hakizimana Muhadjiri na Sugira Ernest.

Iranzi Jean Claude atera koruneri
Iranzi Jean Claude atera koruneri

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino iyi kipe yahise igaruka mu Rwanda ,aho ije gutegura umukino wo kwishyura uzaba ku wa kabiri taliki ya 29/03/2016 kuri Stade Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

hhhhhh ntaho turajyera mwabonye he champion idakinwamo umunyamahanga ese mwabonye umutoza arinda ajyana ikipe y’igihugu ataratangaza abakinnyi azatwara birababaje umutoza utazi guhitamo abakinnyi gutora ikipe bikamunanira ni duhagarare dusebe birangire tubuze chan tubuze kwerekeza muri can ubwose twavugako dufite ikipe y’igihugu birababaje champion itagira umunyamahanga ubwose mwayibonyehe?urense urwanda gusa harahandi mwabibonye biramfira mubuyobozi bwa ferwafa erega ni tubareke bicare birire arko ntakatagira iherezo bashaka bakisubiraho HE kagame poul buri munsi atanga ingero kandi agashyira mubikorwa arko abari hasi barica ubuyobozi atuvuganire bisubireho bahindure ubuyobozi umupira utere imbere mu rwanda

nsengumuremyi selaphin yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

twihangane nyine,, ko ntakindi twakora se,, nagahinda gusa, ubu koko Urwanda rwabura umushahara uhemba umutoza ukakaye ? ibi birambabaza cyne , sinzi ,sinzi impamvu uyu mutoza atoneshwa kbis kd ntacyo yerekanye, urabona basi iyo Abwirwa ko azongerwa amasezerano mugihe yatsinze Alle na Retour. byarigutuma agira igitutu agakora cyane.

ariko bene data baba bakeneye Commissions ntibyabyemera. Twihanagure rwose,, kd na CAN tuyibagirwe... kuko niyo twatsinda imikino yose yi kgl ntaho twajya , amanota 9 ntahao yatujyana kuko deja andi makipe ya kabiri agiye afite 6..9..10.. niBADUTEGURIRE CECAFA ntakundi.. gusa birambabaza cyneeee. AMAVUBI ndayakunda nuko ayoborwa nabi.. AMAGARE Oyeeeeee

Dave yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

bibaho twihangane

james yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

igihekiragezeabanyamahangabahabweumwanyankakagerendetsenabandibafateimodokabajyekubashakamurakoze

marius yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

ubundi uwaburiye umubyizi mukwe ntako abatagize bajyerajyeje kbs niza hano kuwa 2bazayi tsinde byinshi kbsa.

king muswati yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

Njyewe Mbona Ikipe Yigihugu Umutoza Apangirwa Ikipe Bikamunanira Kwifatira Umwanzuro Cyane Muguhitamo Abakinnyi Na Baribubanze Mukibuga.Kubera Ikimenyane Nogutinya Abamwoherereza Risti Yabatoranyijwe.Umusaza, HE: PAUL KAGAME Na Dutabare. Niwe Wagira Icyo Akora.

ntambara yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

Ndabona Igihe Kigeze Ngo Umupira Wacu Uyoborwe Nabawuzi Biragoye Kumva The Gore 2006 Hari Uwarumuzi,ariko Kubera Indwara Yatubayeho Akarande Hatorwa Abanyura Inyuma. Mugihe Tuyoborwa Nabatazi Gupanga Championa, Nigute Umupira Uzatera Imbere? Ikindi Championa Izamara Amazi 2 Idakinwa Amakipe Azakurahe Afranga Yo Guhemba Abakinnyi Niyo Mpamvu Ntaforume Baba Bafite Mbega Nta Competition.

njambara yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

Abanyarwanda barakabya, bariyemera kandi ntibajya bemera ko hari ibyo badashoboye. Tujye twemera ko Federation ya Football ifite ibibazo! Imeze nkaho itazi icyo ishaka. Abagize federation baherekeza Amavubi wagirango bigiriye gutembera no mu kiruhuko. Bajye barebera kuri Rwanda Cycling Federation (izi icyo bita amarushanwa no gufata neza abakinnyi).

Twisubireho naho ubundi ni umutungo w’igihugu uhatikirira.

Dukunde igihugu kandi tugiserukire neza kandi uko bikwiye!

Murakoze.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

tukimara kubona amafoto yo mu rugendo aho twari twahise tuvuga ko amavubi atazatsinda kandi abanyamakuru mwabigizemo uruhare mutuma batsindwa ngo nta mupira bazi

eddy nsabimana yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

Jackson, ibyo uvuze ndabishyigikiye 100%. Abirukanye abanyamahanga bajye bakina uriya mupira

teyo yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

Umupira wamaguru wapfuye tukimara kwirukana abanyamahanga kandi nibo batumaga tugira shampiyona ikomeye kurwego rwafurika. Ninabwokandi duherukakubona, Amavubi. Igisubizo ntakindi nimugarure abanyamahanga muri champion yacu, ibempuzamahanga nkuko tubibona muri shampiyona zibindi bihugu byateyimbere muri ruhago. nahubundi abanyarwanda twemereko turitwenyine ntamupira wamaguru dushoboye rwose. ikicyifuzo kandi tugisabye UMUBYEYI WACU MUKURU HE:PAUL KAGAME kuko niwe NTWARI dufite wenyine ushobora kudukemurira ibyatunaniye twese.

Jackson yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

umutoza na degore babirukane

ndayizeye yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka