Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko, gukoresha ikoranabuhanga bizarinda abaturage gutanga ruswa, kubyo bagenewe guhabwa ku buntu.
Abanyeshuri 25 b’abakobwa batsinze kurusha abandi ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bari gukurikirana amasomo y’ikoranabuhanga muri TCT (Tumba College of Technology) bavuga ko ntacyabarutira ikoranabuhanga.
Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kavumu ryabonye igikombe cy’ubudasa n’ubudashyikirwa mu ikoranabuhanga mu gusoza imurikabikorwa ryahuzaga abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyanza.
Abagize umuryango Girls in ICT w’abakorerabushake bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga, baravuga ko bishyize hamwe kugira ngo bateze imbere ikoranabuhanga mu bagore n’abakobwa bato kandi babashishikarize kurijyamo.
Abakuru b’imidugudu mu Karere ka Musanze, baribaza uburyo bazigishamo abaturage kwaka ibyangombwa bifashishije ikoranabuhanga mu gihe ubwabo badasobanukiwe uko rikoreshwa.
Muri Transform Africa2015, Umunyarwanda Prof Romain Murenzi uyubora Umuryango Mpuzamahanga wa TWAS, yasabye gukemura ikibazo cy’ibura ry’abarimu b’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Madame Jeannette Kagame arasaba abakobwa kutatinya ikoranabuhanga, ahubwo ko bagomba kurikoresha bavumbura udushya.
Ikigo cy’ikoranabuhanga gikorera mu Rwanda kitwa Rwanda Online, kigiye gutangira guhugura abanyeshuri barangiza kwiga ikoranabuhanga muri kaminuza, bakavamo abanyamwuga bo ku rwego mpuzamahanga.
Abaturage mu karere ka Rutsiro bishimiye gahunda yo kwandika ubutaka no kububarura kuri nyirabwo hakoreshejwe mudasobwa yahatangijwe kuko yihutisha serivise bitandukanye na mbere aho hakoreshwaga ibitabo.
U Rwanda rwishimiye ko ibitekerezo biva mu nama mpuzamahanga yiswe Smart Rwanda ibera i Kigali kuva tariki 02-03/10/2014, bizafasha abayitabiriye guhanga ishoramari rishya mu gukoresha ikoranabuhanga, bashingiye ku bimaze kugerwaho mu iterambere ry’ikoranabuhanga no korohereza ishoramari mu Rwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Philbert Nsengimana, atangaza ko u Rwanda rwanyuze mu nzira ndende kuva mu mwaka w’i 2000, aho rwari ruherekeje ibindi bihugu bya Afurika mu ikoranabuhanga ariko ubu rukaba rubiyoboye kandi rugikomeza kwiyubaka.
Ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) n’Ishuri nyafurika riri mu Rwanda ryigisha itunganyamakuru ririmo sinema (ADMA), bagaragaje ko uburyo bwo gukora filimi bitwa motions capture ari amahirwe yo gushora imari muri sinema, ndetse n’abiga muri ADMA bakaba bagomba gushaka ibyo kuvugaho, kandi ngo ni byinshi.
Abana 33 bo mu mashuri banza arindwi mu murenge wa Kibungo basoje amasomo ku ikoranabuhanga bahawe mu mushinga ICT 4 KIDS w’ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo.
Umugabo witwa Niyigena Emmanuel utuye mu kagari ka Kazabe mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero avuga ko nyuma yo gusezererwa mu Ngabo z’Igihugu agasubira mu buzima busanzwe yahisemo kwimenyereza imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga kuko yari afite ikibazo cy’akaboko kadakora neza agasanga atashobora ubuhinzi.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi ibiri kuri uyu wa 20/07/2014 bafashe ingamba zirimo no guhugura abaturage gukoresha ikoranabuhanga cyane mu bice by’icyaro.
Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi, Nsengimana Jean Philbert, mu mahugurwa y’iminsi b’ibiri y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahagarariye abandi mu turere tugize Intara y’Uburengerazuba yasojwe ku wa 13 Nyakanga, yibukije ko n’ubwo ikoranabuhanga rimaze kongera byinshi mu iterambere ry’u Rwanda ari (...)
Minisitiri w’Urubyirubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, arakangurira abaturage bo mukarere ka Gicumbi n’abandi Banyarwanda muri rusange gukoresha ikoranabuhanga kuko ari bimwe mu byabateza imbere.
Urubyiruko rwahize urundi mu gukora porogaramu zishobora kugira akamaro rwahembwe, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), Jean Philbert Nsengimana, aboneraho gukangurira urubyiruko muri rusange kwihangira imirimo mu rwego rwo kwicyemurira ibibazo.
Leta y’u Rwanda na sosiyete ya Ngali Holdings byasinyanye amasezerano yo gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa "Rwanda Online" bugamije guhuriza hamwe serivisi zose z’inzego za Leta, ku buryo byorohereza abaturage kubona serivisi zihuse bifashishije ikoranabuhanga.
Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Siyansi n’Ikoranbuhanga yegukanye umwanya wa mbere wo guhagararira u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kubera porogaramu bakoze isuzuma imiterere y’ubutaka umuntu yifashishije ifoto yafashe na telephone.
Mu rwego rwo gukusanya amakuru no gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo bwihuse, akarere ka Gisagara kashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa e-kayi, bugakoreshwa hatangwa amakuru kuva mu nzego zo hasi kugera ku karere ndetse n’umuturage akabasha kureba imyanzuro ku kibazo cye.
Urubyiruko rwo mu Rwanda rwashyiriweho ikigo kitwa "Think" kizafasha ba rwiyemezamirimo bazahiga abandi mu gukora imishinga myiza ijyanye n’ikoranabuhanga.
Abakozi 25 biganjemo aba leta barangije amahugurwa bahabwaga ku kubika no gukoresha inyandiko zitandukanye, bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga bahugurwagamo n’ikigo cy’ikoranabuhanga Victor Technologies (VT).
Isosiyete ya Microsoft yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’Uburezi yo guhindura ireme ry’uburezi. Aya masezerano azanazamura guhanga udushya mu burezi n’imikoranire hagati y’umurezi n’umunyeshuri mu Rwanda.
Kuri uyu wa 06/11/2013, Imboni z’ikoranabuhanga mu mirenge 17 igize akarere ka Nyamagabe zasoje amahugurwa y’iminsi ibiri yari agamije kuzifasha gukarishya ubwenge mu ikoranabuhanga, zisabwa gufasha abandi mu mirenge zikoreramo nabo bakarikoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko igiye kongera imbaraga mu ikoranabuhanga n’itumanaho rijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, harimo kunyuza amakuru n’amatangazo mu bitangazamakuru no muri telefone zigendanwa, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibiribwa uhagije abaturarwanda no gusagurira amasoko.
Abakuru b’ibihugu by’Afurika bitabirirye inama yiswe Transform Africa isuzuma inyungu z’ikoranabuhanga (ICT), hifashishijwe umurongo mugari wa Internet yihuta cyane (4G LTE), bifuza ko ICT yatangwa ku baturage nk’uko amashanyarazi n’amazi biri mu bikorwaremezo by’ibanze bikenerwa n’abaturage mu byo bakora buri munsi.
Akarere ka Nyamasheke ngo gashyize imbere gahunda yo kwigisha abaturage ikoranabuhanga ku buryo hazakorwa ubukangurambaga mu baturage bose kandi kugeza ku rwego rw’umurenge hakaba hazashyirwaho “Icyumba Mpahabwenge” kizabafasha kubona ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, aratangaza ko kuva u Rwanda rwashyiraho gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), hari byinshi bimaze guhinduka mu mibereho y’abaturage cyane cyane ibiganisha ku bukungu.
Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushyiraho igishushanyo mbonera cy’imiyoborere ikoresheje ikoranabuhanga kizakuraho inzitiri zose zagaragaraga mu nzego z’ubuyobozi. Iyi gahunda u Rwanda ruzayifashwamo na sosiyete yo muri Koreya y’Epfo yitwa NIPA.