Umuyobozi w’umushinga w’ikoranabuhanga mu kigo cya Leta cyigisha gukora poroguramu za mudasobwa ‘Rwanda Coding Academy’ Dr. Nigena Papias, avuga ko abanyeshuri bakwiye gutozwa kwiga ikoranabuhanga hakiri kare, kuko ibintu byose ku isi bisigaye bigerwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Umwuga w’ubukanishi kimwe n’indi myuga itandukanye, ngo ushobora kuwukora kugeza no mu zabukuru kuko harimo byinshi bikorwa kandi bisaba imbaraga. Bagabo Saleh ni umugabo ufite imyaka 55 y’amavuko. Atuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Akora umwuga w’ubukanishi guhera mu 1988, ariko ngo mu 1990 ngo (...)
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rusanga umwana witwa Emmanuel Bamvuginyumvira wo mu Karere ka Rusizi wakoze radiyo, impano ye ikwiye gusigasirwa igatera imbere kuko yagaragaje ubuhanga, nubwo ibyo yakoze byo kwiha umurongo ivugiraho bitemewe.
Abashakashatsi mu by’ubuhinzi bavuga ko guhinga mu kuzimu bizafasha guhangana n’ibura ry’ibiribwa ndetse no gukumira iyangirika ry’umubumbe rikomeje gufata indi ntera bitewe n’ihindagurika ry’ikirere.
Ikompanyi y’ikoranabuhanga yo mu rwego rwo hejuru ‘Tesla’ yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ivuga ko mu mpera z’uyu mwaka izaba yabashije gukora imodoka zitwara.
Abanyeshuri bane bo mu ishuri rya Kigali Integrated College (KIC), bakoze ikoranabuhanga rizaca impaka ziba hagati y’ibigo by’ubwishingizi n’abakiriya babyo iyo bibaye ngombwa kwishyurana, kuko akenshi birangirira mu nkiko.
Abanyeshuri 45 basanzwe biga ikoranabuhanga mu ishuri ry’ubumenyi ngiro i Karongi (IPRC Karongi) batangiye kwiga ubumenyi mu gukoresha Drones, ayo masomo bakaba barayahawe n’inzobere zitabiriye irushanwa ryiswe Lake Kivu Challenge mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, mu nama ya gatanu yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga.
Abanyeshuri biga muri Wisdom School batangiye kwiga uburyo bw’ikoranabuhanga rishingiye ku gukora utudege duto twitwa ‘drone’ no kudukoresha mu bikorwa bitandukanye.
Mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kunoza serivisi zihabwa abagana ibigo bitandukanye, haba ibya leta n’ibyigenga, Kigali Today yakoze ubushakashatsi ngo imenye neza uburyo ibyo bigo byitaba ubihamagaye kuri telefone zitishyurwa ziba zaratanzwe.
Si ngombwa umubare w’iminara(antenne) uhwanye n’uwa televiziyo ziri mu nzu iwawe cyangwa mu baturanyi, kuko ngo wagura umunara umwe ukaziha amakuru zose.
Urubyiruko 50 rwo mu Karere ka Ruhango rwigishijwe uburyo bwo gukora imihanda y’ibitaka rwifashishije ikoranabuhanga rya Do-Nou (Duno) ruravuga ko bizarufasha kwihangira imirimo.
Uretse urusyo n’ingasire, inkono yo mu ibumba n’ibindi bikoresho birimo kugenda biba amateka, aho bisimburwa n’ibifite ikoranabuhanga riteye imbere, hari imirimo nk’uwo gutwara abagenzi ku magare na moto na byo ngo bishobora gucika kuri bamwe mu gihe cya vuba.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangije amasomo y’ikoranabuhanga (IT) rishingiye kuri mudasobwa, agenewe abagore n’abakobwa kugira ngo biyongere ku isoko ry’umurimo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahamagariye Abanyafurika muri rusange, by’umwihariko abayobozi gushyira hamwe kugirango umugabane wa Afurika utere imbere mu ikoranabuhanga.
Robo ivuga, ikagira imiterere n’ijwi nk’iby’umugore, yitabiriye inama ya Transform Africa 2019, yashimye uburyo u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga muri gahunda zinyuranye zireba ubuzima bw’abaturage.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente, yatangije ihuriro rya kabiri ry’ubukungu mu nama ya gatanu yiga ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu rugamba rwo guhindura amateka Afurika (Transform Africa Summit), inama ya mbere nini y’ikorabuhanga ku mugabane wa Afurika.
Abayobora Kaminuza za Afurika n’ibigo by’ubushakashatsi barasaba ibihugu byabo kubagenera nibura 1% by’ingengo y’imari buri mwaka, kugira ngo batange ubumenyi bw’ikirenga(Doctorat na PhD).
Minisiteri y’Ikoranabuhanga ifatanyije na Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango hamwe n’umushinga wa DOT barashishikariza abagore n’abakobwa gukoresha ikoranabuhanga.
Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho iravuga ko ifite gahunda yo kubaka andi mashuri yigisha kwandika porogaramu za mudasobwa ‘Coding academies’, azigisha ibijyanye n’umutekano mu ikoranabuhanga, kwandika za porogaramu za mudasobwa, n’ibindi mu ikoranabuhanga riteye imbere.
Marie Claire Ingabire, ufite inzu itunganya imisatsi y’abagabo n’abagore (salon de coiffure) mu Mujyi wa Kigali akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatunganya imisatsi muri Kigali, avuga ko umwuga wo kogosha ari umwuga abenshi bafata nk’umwuga ugayitse, bigatuma hari abatawibonamo bitewe n’uko ahanini ufatwa nk’umwuga (...)
Abasore n’inkumi bize mu ishuri ry’imyuga rya Kigali (KIAC) bemeza ko umwuga bize wo gufotora, gufata amavidewo no kuyatunganya utazatuma basaba akazi ahubwo ko bazagatanga.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanije na Kaminuza ya Massachusetts (Massachusetts Institute of Technology), izashyira kuri Mugogo (Musanze) icyuma kimenya ingano y’imyuka ihumanya ikirere.
Abanyeshuri 60 bazatsinda neza ikiciro rusange mu mibare, ubugenge (Physics) n’icyongereza, mu kwezi kwa mbere 2019 bazerekeza I Mukamira mu karere ka Nyabihu kwiga ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa.
Gahunda y’igihugu y’ikoranabuhanga itangaza ko hari miliyari zisaga 44.6Frw zatangiye gushorwa mu mishinga y’urubyiruko y’ikoranabuhanga hagamijwe gukomeza kuriteza imbere.
Ku nkunga y’Ubuyapani, u Rwanda rurateganya kugira icyogajuru cyarwo mu kirere, ibyo bikazarufasha kwigenga mu bijyanye n’isakazamakuru ku buryo busesuye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edourad Ngirente yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo gushyiraho ikigega kizaharirwa gutera inkunga imishinga yo guhanga udushya no gukora ubushakashatsi.
U Rwanda rugiye kohereza Abanyarwanda mu Buyapani kwiga ikoranabuhanga rya Satellite, nyuma y’amasezerano rwasinyanye n’ikigo cyo mu Buyapani gikora satellite.
Perezida Paul Kagame yatangarije abayobozi b’Afurika ko ahazaza h’uyu mugabane hashingiye ku nkingi eshatu zirimo,kwegurira urubyiruko ubushobozi bwo guhanga udushya mu ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), gitangaza ko gifasha kandi kizakomeza gufasha abiga ubugeni ku Nyundo mu Karere ka Rubavu.