Umwuga bize ntuzatuma basaba akazi
Abasore n’inkumi bize mu ishuri ry’imyuga rya Kigali (KIAC) bemeza ko umwuga bize wo gufotora, gufata amavidewo no kuyatunganya utazatuma basaba akazi ahubwo ko bazagatanga.
Byatangajwe na bamwe muri bo bize uwo mwuga mu gihe cy’amezi atandatu, barangije bishyira hamwe ari icumi bakora koperative bise ‘Silverback Studio’. Ubu ngo batangiye gukora bakinjiza amafaranga abafasha kwibeshaho ndetse bakaba baraniguriye bimwe mu bikoresho bifashisha.
Babivuze ku wa 21 Mutarama 2019, ubwo bari mu gikorwa cyo kwerekana ibyo abarangije muri icyo kigo bagezeho ndetse hanakirwa n’abagiye kucyigamo uyu mwaka.
Umuyobozi wa koperative Silverback Studio, Alexis Ndemezo, warangije kaminuza mu by’ibinyabuzima, avuga ko yabonye kongeraho umwuga ari byo byamufasha.
Agira ati “Nakuze nkunda ibintu by’amavidewo ari yo mpamvu ndangije kaminuza nahise nshaka aho mbyiga, ngira amahirwe KIAC ibimfashamo. Mbere nabonaga abakora ibyo gufotora ari abantu batabyize ariko nkabona amateka y’ab’ahandi byakijije, ni ko kubishyiramo imbaraga”.
“Ubu jye na bagenzi banjye twakoze koperative, twatangiye kubona ibiraka kandi twizeye ko imbere ari heza kurushaho ku buryo tudateze kujya mu basaba akazi. Hari ibigo bitandukanye turimo kuvugana byiteguye gutanga amafanga tukabikorera akazi kuko twamaze kwizerwa”.
Iyo koperative ngo yatangiriye ku dufaranga duke abanyamuryango bagendaga bakusanya, bagakodesha ibikoresho bajyana mu biraka ariko na bo ngo ubu hari ibyo bamaze kwigurira.
Nadine Ikirezi Nkurunziza, umwe mu banyamuryango b’iyo koperative wize gufotora, avuga ko ari umwuga uzamutunga nubwo nta bindi yajyamo.
Ati “Uyu ni umwuga nemeza ko wantunga kuko hari benshi nabonye utunze kandi nkanjye ubikora kinyamwuga nizeye imbere heza. Ikindi nabigiyemo ngamije no kwereka abandi bakobwa ko gufotora atari umwuga w’abahungu gusa nk’uko hari ababivuga, igikuru ni ugutinyuka”.
Kuri ubu ngo batangiye urugendo rwo gukorana na BDF ku buryo bizeye kubona amafaranga vuba bakagura ibikoresho bihagije bagakora bakiteza imbere, bagaha n’akazi abandi.
Umuyobozi wa KIAC, Ruhumuriza Athanase, avuga ko icyo kigo cyahisemo gufasha urubyiruko kwiga imyuga kugira ngo rwiteze imbere, cyane ko barushakira n’inkunga yunganira amikoro yarwo.
Ati “Twakira abanyeshuri kuva ku barangije icyiciro rusange bakiga imyuga itandukanye. Tugira umwihariko w’uko abadafite amikoro ahagije bishyurirwa amafaranga y’ishuri, aho batangirwa ibihumbi 260Frw mu bihumbi 350 bakagombye kwishyura, bakitangira ibihumbi 90 gusa”.
Yongeraho ko abamaze guterwa inkunga muri ubwo buryo ari 242, bakaba bagiye gufasha abandi 400 baziga muri uyu mwaka.
Umuyobozi w’Umurenge wa Remera iryo shuri riherereyemo, Kalisa Jean Sauveur, akangurira ababyeyi kohereza abana kwiga imyuga kuko ibafasha muri byinshi.
Ati “Turakangurira ababyeyi kureka abana bakiga imyuga nk’iyi kuko ibafasha kwibeshaho neza kandi ikabarinda ibishuko byabajyana mu guterwa inda zitateguwe no mu biyobyabwenge. Ni gahunda nziza inashyigikiwe na Leta kandi iyo barangije bafashwa kubona igishoro”.
Icyo kigo cyigisha mu gihe cy’amezi atandatu, kikagira amashami yo gufotora, gufata videwo, gutunganya amashusho, gukora za mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, gushushanya, umuziki n’ibindi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyane gufasha urubyiruko kwiteza Imbere arko umuyobozi wicyo kigo ni umwambuzi cyane yambura abakozi be ,arabakoresha ntabahembe biragoye kuba ireme ry’ uburezi mukigo cye ryatera imbere mugihe abarezi barera abo bana badahabwa agaciro ngo bahembwe nkeka ko icyo kibazo cy’ imitwarire itari myiza yuyu muyobozi wikigo ni inzego za leta zikizi arko hakaba ntagikorwa kugirango bamufatire ingamba mugukoresha abakozi ntabahembe. Biragoye kuba ireme ry’ uburezi mu Rwanda rizatera imbere mugihe hakiri ikibazo cyabakoresha bambura abakozi babo leta y’ u Rwanda ihari ntibarenganure. #RIB,#RNP. uwo mugabo muzamukorere audit kuko ahohotera abakozi be muburyo bwo kubakoresha atabahemba. Murakoze