Kaminuza za Afurika zirasaba akayabo ko kwigisha ubumenyi bw’ikirenga

Abayobora Kaminuza za Afurika n’ibigo by’ubushakashatsi barasaba ibihugu byabo kubagenera nibura 1% by’ingengo y’imari buri mwaka, kugira ngo batange ubumenyi bw’ikirenga(Doctorat na PhD).

Abayobozi ba Kaminuza zo muri Afurika bemeranyijwe gusaba ibihugu byabo kongera ingengo y'imari ishyirwa mu bushakashatsi
Abayobozi ba Kaminuza zo muri Afurika bemeranyijwe gusaba ibihugu byabo kongera ingengo y’imari ishyirwa mu bushakashatsi

Bagaragaza ko Afurika ifite abahanga bake cyane ugereranyije n’indi migabane, bitewe n’uko ibikoresho bigenda ku muntu umwe mu kwigisha ubumenyi bw’ikirenga ngo bihenze ku rugero rukabije.

Aba bayobozi ba za kaminuza n’ibigo by’ubushakashatsi muri Afurika bakoreye inama y’iminsi itatu i Kigali kugera ku wa gatanu tariki 26 Mata 2019, aho bafashe umwanzuro w’ubufatanye mu guhererekanya ubumenyi bw’ikirenga.

Muri iyo nama harimo abayobora kaminuza nyafurika zifite gahunda yo guhugurana mu by’ubushakashatsi buhanitse (Consortium for Advanced Research Training in Africa/CARTA), hamwe n’Ihuriro rya za Kaminuza Nyafurika riteza imbere Ubushakashatsi(ARUA).

Aya mahuriro yombi agizwe na kaminuza zo mu bihugu bya Afurika 25 byo hepfo y’ubutayu bwa Sahara, arimo kwifashisha ibihugu nka Afurika y’epfo, Kenya, Nigeria na Ghana kugira ngo hatagira kaminuza itakara mu bumenyi bugezweho.

Umwe mu bashyizeho gahunda ya CARTA, Prof Sharon Fonn wo muri kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’epfo, agira ati “Uburyo dutanga ubumenyi bw’ikirenga muri Afurika burashaje, usanga nta bushakashatsi abiga PhD bakora”.

“Niba ushaka guhanga imirimo mishya, ukeneye n’ubumenyi bushya bwagufasha kugira aho ugeza igihugu cyawe. Nta bahanga dufite, abakabidukoreye bari hanze y’uyu mugabane kandi abenshi ni abakomoka muri Afurika. Dukeneye gushora amafaranga menshi kugira ngo tubone abahanga benshi”.

Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ARUA, Prof Ernest Aryeetey wo muri Kaminuza ya Ghana akomeza avuga ko bemeranyijwe gusaba buri gihugu gutanga 1% by’ingengo y’imari buri mwaka, yo kwigisha abashakashatsi bo ku rwego rw’ikirenga.

Mu gihe ingengo y’imari ya Leta y’u Rwanda buri mwaka irenga amafaranga miliyari ibihumbi bibiri, 1% by’asabwa mu kwigisha ubumenyi bw’ikirenga yaba ari amafaranga miliyari 20.

Abayobozi ba Kaminuza za Afurika baravuga ko indi migabane ikomeje kubarusha ubuhanga kubera ubukene
Abayobozi ba Kaminuza za Afurika baravuga ko indi migabane ikomeje kubarusha ubuhanga kubera ubukene

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Phil Cotton, avuga ko Leta ntako itagira ngo iteze imbere ubushakashatsi ifashijwe n’ibihugu birimo u Busuwisi, kandi ko ikomeje kongera ingengo y’imari yo gushyira iyi Kaminuza ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro twagiranye n’uwari Depite Dr Rutijanwa Medard, avuga ko ubumenyi bw’ikirenga buhenda kubera ibikoresho uwiga asabwa biri ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Ikintu kiri rusange ku biga PhD ku isi, ni ubwenge bw’imashini butari karemano. Kububona bisaba kugira imashini zifite ubuhanga bwitwa ‘quantique’ burenze ubushobozi bwa mudasobwa inshuro miliyoni, kandi izo mashini zirahenze cyane”.

“Ni mudasobwa zo ku rwego rwa gatatu kuko hatangiye imashini zibara bita ‘calculatrice’, nyuma haza mudasobwa dusanzwe tuzi, ariko noneho hari ubuhanga burenze ubwo tuzi kandi twebwe ntabwo dufite”.

Amakuru ku biciro bya mudasobwa za ‘quantique’ tubasha kubona kuri murandasi, ni uko imwe igurwa amadolari ya Amerika atari munsi ya miliyoni 15 (ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda).

Mu bijyanye n’ubugenge ni ho havutse ubu buhanga bushya bwiswe “quantique” mu kinyejana cya 20, bwo ngo bukaba bushobora gusobanura imiterere n’imikorere y’ibintu bifatika n’ibidafatika nk’imirasire, amashanyarazi na rukuruzi, kurusha ubugenge busanzweho.

Ubumenyi bwa “quantique” bukaba ari bwo bukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu mirimo ya buri munsi, ariko bukaba butarasakara mu Banyafurika benshi bitewe n’uko batarasobanukirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,ibihugu byinshi byo muli Afrika bishyira amafaranga make muli Education Sector,ugereranyije na Military Sector.Ni imwe mu mpamvu Ireme ry’Uburezi rigabanyuka.Ahandi amashuli yarakwiye gushyira ingufu,ni mu byerekeye Iyoboka-mana.Gusa byo bikwiye kureba amadini.Niba koko abanyamadini bakoreraga Imana,ntashyire imbere ibyubahiro n’amafaranga,abayoboke babo bahinduka abantu beza.Urugero,nta Genocide yali kuba mu Rwanda.Yateguwe n’abantu bize za Kaminuza zikomeye kandi bitwaga abakristu.Turamutse dukoze ibyo bible idusaba,isi yaba nziza.Twakundana,intambara zikavaho,ruswa,akarengane,ubusumbane mu mishahara y’abakozi ba Leta,etc...bikavaho.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 28-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka