Abanyeshuri bakwiye gutozwa ikoranabuhanga kuko ari ryo rikoreshwa byinshi ku isi - Dr. Nigena

Umuyobozi w’umushinga w’ikoranabuhanga mu kigo cya Leta cyigisha gukora poroguramu za mudasobwa ‘Rwanda Coding Academy’ Dr. Nigena Papias, avuga ko abanyeshuri bakwiye gutozwa kwiga ikoranabuhanga hakiri kare, kuko ibintu byose ku isi bisigaye bigerwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bavuga ko kwiga ikoranabuhanga hakiri kare byabafasha kwihangira imirimo no kuyihatanira ku ruhando mpuzamahanga
Abanyeshuri bavuga ko kwiga ikoranabuhanga hakiri kare byabafasha kwihangira imirimo no kuyihatanira ku ruhando mpuzamahanga

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, ubwo mu Karere ka Kayonza hatangizwaga umushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri.

Ni umushinga uzamara imyaka ibiri, ukazakorerwa mu bigo by’amashuri yisumbuye 45 mu Karere ka Kayonza, ahazahugurwa abarimu bigisha ikoranabuhanga, siyansi n’imibare mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ndetse aba barimu bakaba ari bo bazashinga Club z’ikoranabuhanga (Coding Club) mu mashuri bigishamo.

Umukozi w’umushinga VVOB ufatanya na Minisiteri y’Uburezi mu gutanga ubumenyi bugamije iterambere, ushinzwe uburezi bunyujijwe mu ikoranabuhanga Steffan Vande Walle, avuga ko Kayonza ibaye intangiriro ariko nibabona bigenda neza iyi gahunda izagezwa mu gihugu cyose.

Agira ati “Uyu mushinga ugamije kuzamura ikoranabuhanga no gufasha abakobwa kwitabira amasomo ya Siyansi n’ikoranabuhanga, ku buryo bamwe bashobora no kubihitamo mu mashuri makuru ndetse bakabigira umwuga. Hano ni intangiriro ariko nitubona umushinga ugenda neza tuzawukomeza mu gihugu cyose”.

Umwarimu w’imibare n’ubugenge ku ishuri ryisumbuye rya Kinzovu, Nshizirungu Beatrice, avuga ko iyi gahunda izabafasha cyane kuko kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga bishobora gufasha umuntu kwihangira umurimo.

Nshizirungu ariko avuga ko hari imbogamizi z’umuriro w’amashanyarazi ku bigo byo mu cyaro no guhuza intenganyanyigisho isanzwe hakaba hiyongereyeho n’amasomo y’ikoranabuhanga y’umwihariko.

Nshizirungu Beatrice avuga ko afite impungenge z'umuriro w'amashanyarazi mu bigo byo mu cyaro
Nshizirungu Beatrice avuga ko afite impungenge z’umuriro w’amashanyarazi mu bigo byo mu cyaro

Ati “Imbogamizi twiteze ni izisanzwe mu mashuri yo mu cyaro kuko nta muriro w’amashanyarazi uhaba kandi mudasobwa ikenera umuriro. Ikindi ni intenganyanyigisho ya REB, ni ndende ku buryo bizagorana kongeramo iyi poroguramu y’ikoranabuhanga, keretse REB nibidufashamo”.

Umuyobozi w’umushinga w’ikoranabuhanga mu kigo cya Leta cyigisha gukora poroguramu za mudasobwa Rwanda Coding Academy Dr. Nigena Papias, avuga ko ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi Leta igifitiye ingamba ku buryo ntawe gikwiye gutera impungenge.

Naho kuba intenganyanyigisho isanzwe ari ndende ku buryo byagora abarimu gushyiramo iyi gahunda y’ikoranabuhanga, Dr. Nigena avuga ko bitazasaba umwanya munini, kuko byakorwa na nyuma y’amasomo asanzwe abanyeshuri bagahurizwa muri Club.

Avuga ko abanyeshuri bakwiye gutozwa kwiga ikoranabuhanga hakiri kare kuko ibintu byose ku isi bisigaye bigerwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Isi aho igeze ibintu byose bisigaye biri mu ikoranabuhanga, imashini dukoresha, ingendo tugira, aho duhahira, ni ngombwa ko abana bigishwa hakiri kare ikoranabuhanga kugira ngo babikunde kandi barikoreshe”.

Ku ruhande rw’abanyeshuri, ngo kwiga ikoranabuhanga bakiri bato babyitezeho umusaruro ukomeye, kuko uretse kwihangira imirimo ngo bazabasha no kuyihatanira ku ruhando mpuzamahanga, kuko ngo ubu akazi kenshi gasigaye gapiganirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

VVOB izatanga mudasobwa imwe kuri buri mwarimu uzahugurwa kugira ngo afashe abanyeshuri
VVOB izatanga mudasobwa imwe kuri buri mwarimu uzahugurwa kugira ngo afashe abanyeshuri

Abarimu bazahugurwa kwigisha izi porogaramu buri wese azahabwa mudasobwa izamufasha mu kwigisha abanyeshuri ikaba izunganira izisanzwe ku mashuri.

Mugihe cy’imyaka ibiri umushinga uzamara, abana basaga 1,300 bo mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Kayonza bazaba bamenye gukoresha porogaramu nshya ya mudasobwa ‘Scrach’ binyuze muri Club y’ikoranabuhanga.

Ni mugihe abanyeshuri bakabakaba ibihumbi 15 bazaba barize iby’iyi porogaramu binyuze mu masomo y’ikoranabuhanga, Siyansi n’imibare. Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa n’umuryango w’Ababiligi uharanira iterambere ry’uburezi mu Rwanda, VVOB.

Uzabikora ku bufatanye bw’ikigo cya Leta cyigisha gukora porogaramu za mudasobwa Rwanda Coding Academy, ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro Rwanda Polytechnic ku nkunga y’u Bubiligi hagamijwe kwihutisha iterambere rirambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka