Abanyeshuri ba IPRC Karongi bahawe ubumenyi mu gukoresha Drones

Abanyeshuri 45 basanzwe biga ikoranabuhanga mu ishuri ry’ubumenyi ngiro i Karongi (IPRC Karongi) batangiye kwiga ubumenyi mu gukoresha Drones, ayo masomo bakaba barayahawe n’inzobere zitabiriye irushanwa ryiswe Lake Kivu Challenge mu Rwanda.

Umwe mu mpuguke yereka abanyeshuri Drone
Umwe mu mpuguke yereka abanyeshuri Drone

Amakipe atandukanye yitabiriye amarushanwa yo kugurutsa utudege duto tuzwi ku izina rya ‘Drones’ ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi zavuye mu bihugu by’u Busuwisi, Korea y’Epfo, u Buholandi, u Budage, Amerika na Esipanye.

Umwe muri abo banyeshuri bitabiriye ayo masomo witwa Nshuti Pacifique avuga ko ibyo yabonaga nk’inzozi byabaye impamo.

Yagize ati “Amatsiko nari mfite ndeba ibintu mu mashusho, ndi kubireba n’amaso yanjye, ndi kubyiga ndi kubikoraho. Ikindi niteze gukuramo ubumenyi bwamfasha cyangwa bugafasha bagenzi banjye kuba twakwihangira imirimo tugakora udushya twagirira akamaro abaturage.”

Ati “Njyewe na bagenzi banjye tukaba twazakora indege izafasha abaturage kuko njyewe natangiye umushinga wo gukora Drone yacunga umutekano hano mu kigo. Nasanze Indege yifashishwa mu kazi kenshi nk’umutekano, ubuhinzi, gutanga amakuru, uyu ni umwanya mwiza rero wo kugira ngo mbigereho.”

Abumvaga Drones nk'inzozi bagiye kuzikabya
Abumvaga Drones nk’inzozi bagiye kuzikabya

Uwitonze Clementine na we uri kwigishwa avuga ko bigiye kumwongerera ubumenyi; Ati “Ndanezerewe kuba ndi mu bantu bazitabira aya mahugurwa. Bizamfasha kongera ubumenyi nari mfite. Icyo nari nzi ni uko zikoreshwa mu gutwara amaraso, sinari nzi ko zakwifashishwa mu gutera imiti yica imibu. Urebye hari byinshi maze kunguka.”

Dr. George Mulamula, ari kumwe n'abayobozi b'Akarere ka Karongi ndetse na IPRC Karongi, baganira n'abanyeshuri
Dr. George Mulamula, ari kumwe n’abayobozi b’Akarere ka Karongi ndetse na IPRC Karongi, baganira n’abanyeshuri

Dr. George Mulamula, Umukozi muri Banki y’Isi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Akanama ngishwanama k’Ihuriro Nyafurika ry’Ibijyanye na Drones (Chief of Advisory Board of African Drone Forum) asaba abanyeshuri gukoresha ubumenyi baziga mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Twazanye Drones hano mu rwego rwo gufasha abaturage kandi amahugurwa no gutanga ubumenyi ni bumwe mu buryo bwo gufasha abaturage. Abanyeshuri bazigishwa gukoresha Drones mu gihe cy’ibiza, mu gihe cy’imvura,mu buhinzi, mu bucuruzi no mu buvuzi.”

Akomeza agira ati ; “Turashaka kubaha ubumenyi mu birebana n’ikoranabuhanga rishya rya Drones, turashaka kubaka abanyeshuri benshi bazi ibya Drones kugira ngo badufashe guhindura ubuzima bw’abaturage, mu minsi itanu buri wese azaba abasha kuzamura Drone mu kirere.”

Bazanye zimwe muri Drones zo kwigiraho
Bazanye zimwe muri Drones zo kwigiraho

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, ashimira ibihugu byitabiriye amarushanwa, akavuga ko amasomo y’iminsi itanu yahawe abanyeshuri ba IPRC azabafasha nk’abahawe ubumenyi bw’imyaka itanu.

Agira ati; “Muzabyaze umusaruro ukwiye amasomo mwahawe, kuko si ubwanyu gusa, ni ubwa bagenzi banyu, akarere, igihugu kandi ndabasaba kugira ngo muzabugeze ku isi yose.”

Abanyeshuri bo muri IPRC Karongi bigishijwe ibyerekeranye na Drones
Abanyeshuri bo muri IPRC Karongi bigishijwe ibyerekeranye na Drones

Musabe Liliane, Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange muri IPRC Karongi avuga ko ubwo bumenyi abanyeshuri bahawe ikigo kizabafasha kububyaza umusaruro ndetse no kubugeza ku bandi.

Abanyeshuri 45 biga mu mashami atatu, ibijyanye n’ikoranabuhanga (Information Technology), Ubukanishi (Production and Manufacturing Technology) n’ibijyanye n’amashanyarazi (Electrical Technology), ni bo bahuguwe muri iyi gahunda.

Abanyeshuri n'abababahaye ubumenyi mu gukoresha Drones bafashe ifoto y'urwibutso
Abanyeshuri n’abababahaye ubumenyi mu gukoresha Drones bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka