Airtel yaguze Tigo Rwanda

Isosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yamaze gutangaza ko yaguze bidasubirwaho Tigo Rwanda, isosiyete y’itumanaho imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda.

Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho
Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho

Bharti Airtel, ikigo cy’itumanaho cy’Abahinde, igira iti “Bharti Airtel Limited yamaze kugirana amasezerano n’isosiyete y’itumanaho yitwa Millicom International Cellular S.A. (Millicom) azatuma Airtel Rwanda yegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda.”

Ibyo bivuze ko abakiliya ba Tigo mu Rwanda bazahita bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda .

Ibyo bikazatuma Airtel Rwanda iba sosiyete y’itumanaho ya kabiri mu Rwanda ikomeye, yinjiza miliyoni zibarirwa muri 80 z’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 68Rwf).

Sunil Bharti Mittal, uyobora Bharti Airtel avuga ko kugura Tigo Rwanda biri mu rwego rwo kongera ingufu za Airtel mu Rwanda no kwigarura isoko ry’itumanaho muri Afurika.

Ikinyamakuru business-standard.com dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Raghunath Mandava, umuyobozi wa Airtel muri Afurika ahamya ko kuba Airtel yaguze Tigo Rwanda isoko ry’itumanaho mu Rwanda rizabyungukiramo kuko ngo abantu bazaryoherwa n’umurongo wa Airtel na interineti yayo ya 3G na 4G ndetse na Airtel Money.

Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni eshatu zirenga.

Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Kuri ubu ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 120 )

Abafite amafaranga kuri Togo cash bazayabona cute?

Deky beni yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ibi bibaye nibishimishije nabusa Airtel abayifite mu Rwanda n’ibacye bivuzeko biramutse bibaye abenshi twasigara dukoresha MTN gusa kuko Togo imikorere yayo nintagereranwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Nonese abafite sim za Togo bizagenda bite? Abafite amafaranga kuri Togo cash bazajya bayabonagute?

Deky beni yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Nonese abafite sim za Togo bizagenda bite? Abafite amafaranga kuri Togo cash bazajya bayabonagute?

Deky beni yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Nubundi Tigo nta network yaguraga mubyaro reka turebe ko hari ikizahinduka

Pattos yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

nonese mutubwire itariki tigo izaba itagikoreramurwanda

0728730190 yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

igendere Tigo gusa nagukundaga! nzagukumbura peeee!!!
gusa n’ubu sindi kwemera ko ugiye! please Tigo garuka

sparks yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Nibyiza ariko bazagerageze kwagura iminara kandi internet yabo bayongerere ubushobozi

Alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

ahaaaaa! bizagendekera bite abakiriya kombona bishya bishyira kuba monopole!

varensi yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Birababaje nkatwe twagiraga simcard za tigo cash turahomba ayomafranga yabagaho?

alias IA yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

nibyiza Chane

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Mbega byiza weeeee!!!! Airtel oyeeee

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka