Airtel yaguze Tigo Rwanda

Isosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yamaze gutangaza ko yaguze bidasubirwaho Tigo Rwanda, isosiyete y’itumanaho imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda.

Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho
Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho

Bharti Airtel, ikigo cy’itumanaho cy’Abahinde, igira iti “Bharti Airtel Limited yamaze kugirana amasezerano n’isosiyete y’itumanaho yitwa Millicom International Cellular S.A. (Millicom) azatuma Airtel Rwanda yegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda.”

Ibyo bivuze ko abakiliya ba Tigo mu Rwanda bazahita bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda .

Ibyo bikazatuma Airtel Rwanda iba sosiyete y’itumanaho ya kabiri mu Rwanda ikomeye, yinjiza miliyoni zibarirwa muri 80 z’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 68Rwf).

Sunil Bharti Mittal, uyobora Bharti Airtel avuga ko kugura Tigo Rwanda biri mu rwego rwo kongera ingufu za Airtel mu Rwanda no kwigarura isoko ry’itumanaho muri Afurika.

Ikinyamakuru business-standard.com dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Raghunath Mandava, umuyobozi wa Airtel muri Afurika ahamya ko kuba Airtel yaguze Tigo Rwanda isoko ry’itumanaho mu Rwanda rizabyungukiramo kuko ngo abantu bazaryoherwa n’umurongo wa Airtel na interineti yayo ya 3G na 4G ndetse na Airtel Money.

Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni eshatu zirenga.

Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Kuri ubu ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 120 )

Ndabona amaherezo hazasigara sosiyete y’itumanaho imwe. kuko na Rwandatel Niko yagiye! reta ihatubere nkabaturage tutabangamirwa. nibiba na ngombwa haze izindi twibere mwipiganwa kuko rirafasha mugutanga Ibikenewe kugihe Mandi vuba.

Ephrem yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Uwadukiza MTN ni we waba Nakoze kuko iteye Ishozi pee Uzi kugura Internet bundle ikarangira nta cyo Ikumariye,harya Aba client barebererwa na Nde ko MTN ikabije kutwiba

Elie yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Airtel kuba iguze tigo turahombye kuko tigo yatangaga internet ahantu hose naho airtel tubonye harigihe bandle zishira Iran a in ores he she kdi wafunguyr data ubwo icyifuzo nuko yakongera iminara network ikagera kuri bose

Uzarama Remouard yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

KANDI IBYO NTACYO BIDUTWAYE NKABAKILIYA ICYANGOMBWA NUKO BADUHA UMURONGO NGENDERWAHO

Gilbert NIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Kiguzwe bitunguranye Muzihangane muduteguze Amafaranga yacu mutazaya fungirago

Niyomukiza David yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ndasobanuza neza igihe bizashyirwa mubikorwa muburyo busobanutse umukiriya yumva. murakoze ndabakunda

Gilbert NIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Kiguzwe bitunguranye Muzihangane muduteguze Amafaranga yacu mutazaya fungirago

Niyomukiza David yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Njye sinumva impamvu Aitel yaguze Tigo. Ubwo se aba client bayo ntitubihombeyemo? Gusa Aitel izongere connection igere hose nk’ uko iya Tigo yarimeze bityo tujye tuyikoresha nta kibazo ndetse na connection yiyongere.

Mukandayisenga Francoise yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

wellcome! icyo dukeneye ni service nziza Ku giciro cyiza cyangwa gito,ibyo ni byo dukeneye, ibya simcard muzakore Ku buryo change iba automatic, thx

Bayingana Gaspard yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

TIGO NA AIRTEL,,,,, ahantu hose biri kwivanga
bikaba AIRTEL/TIGO

IMBWA yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Tigo igendeye igihe.

APROMIEN yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Nonese ko mutatubwiye niba Sim card ya tigo izahita iva ku murongo? Nonese murabona ntangaruka tuzagira kugirango umuntu abone nimero z’abantu yarafite?

Jean yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

njyewe mbona ntakibazo cyasimucad kotwahranye 08 ubu akaba ari 078 ntibyabaye nkoguhumbya kandi burimuntu akagumana umurongowe ntekerezako bizaba nkuko tukagumana imirongo yacu

Murigo yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

abantu uzababona icyo udashobora kubona ni resaux ya tigo

bitegwamaso alphonse yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka