Airtel yaguze Tigo Rwanda

Isosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yamaze gutangaza ko yaguze bidasubirwaho Tigo Rwanda, isosiyete y’itumanaho imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda.

Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho
Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho

Bharti Airtel, ikigo cy’itumanaho cy’Abahinde, igira iti “Bharti Airtel Limited yamaze kugirana amasezerano n’isosiyete y’itumanaho yitwa Millicom International Cellular S.A. (Millicom) azatuma Airtel Rwanda yegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda.”

Ibyo bivuze ko abakiliya ba Tigo mu Rwanda bazahita bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda .

Ibyo bikazatuma Airtel Rwanda iba sosiyete y’itumanaho ya kabiri mu Rwanda ikomeye, yinjiza miliyoni zibarirwa muri 80 z’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 68Rwf).

Sunil Bharti Mittal, uyobora Bharti Airtel avuga ko kugura Tigo Rwanda biri mu rwego rwo kongera ingufu za Airtel mu Rwanda no kwigarura isoko ry’itumanaho muri Afurika.

Ikinyamakuru business-standard.com dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Raghunath Mandava, umuyobozi wa Airtel muri Afurika ahamya ko kuba Airtel yaguze Tigo Rwanda isoko ry’itumanaho mu Rwanda rizabyungukiramo kuko ngo abantu bazaryoherwa n’umurongo wa Airtel na interineti yayo ya 3G na 4G ndetse na Airtel Money.

Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni eshatu zirenga.

Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Kuri ubu ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 120 )

NDUNVA MWADUHOHOTEYE CYANE KUKO NK’ABAKIRIYA BA TIGO TWAYIKUNDAGA NIBA YARAHOMBYE NTITUBIZI ARIKO MBERE YO KUTUGURISHA YAGOMBAGA KUBANZA KUTUBAZA TUKABIJYAHO INAMA NAHO RWOSE WAPI!!

sinibagiwe zacharie yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

iyobagura MTN iratuzonze kuma network

ubuse aba agent ba tigo cash bazakomezabakore cyangwa?
a bafite amafaranga kuri account yatigo bizagenda bite?
mutubarize

twagirimana victor yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

amafaranga yabakozi batigo bari bafite bazayihomba mutubarize yuku kwezi bayiguzemo murakoze

viateur kamana yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

amafaranga yabakozi batigo bari bafite bazayihomba mutubarize yuku kwezi bayiguzemo murakoze

viateur kamana yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Rwose iyo bagura mtn kuko niyo ifite imikorere mibi

alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

None se kuba Airtel yaguze Tigo Rwanda,bivuga ko na licence ya RURA yo gukorera mu RDA ihinduka iya Airtel cg Hari ukundi biteganyijwe..? Regulator azadusobanurire.

Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Muraho! njyewe muvyukuri ndumva bidashoboka! ubwose tigo rwanda yabuze iki kuburyo ituma bayigura? nonese nkanjye ndumukozi wayo nitubwire aba agent bayo sim card za tigo cash twakoreshaga ibyazo bizagenda gute ? nonese tigo rwanda nitubwire izazana indi company? ubundise amasezerano azakurikizwa ryari? nkatwe aba agent cyangwa freelencer ntabwo twishimye pe!!

Nduwimana jean claude yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

nubundi tigo ntabakiriya yarikigira cyane kuko mtn yaririkuyikorana byahatari nkubunjye tigo nashoboraga kubanamara ukwezi ntamuntu watigo mpamagaye ariko mtn Internete na mtn voice call simbisiba kubikoresha bravo bravo mtn kuko ubay,ubukombepe

daccord silck yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

iyigahunda yoguza sim card izatangira ryari none ubu ntawemerewe kugura sim card nshya ya tigo

Simeon yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

iyigahunda yoguza sim card izatangira ryari none ubu ntawemerewe kugura sim card nshya ya tigo

Simeon yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

nukuri nubundi tigo nta net work yagiraga guaa na aittel yazamuye bikomeye ibiviro byayo bagerageze babyoroshye

Gatete yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Amafaranga akora byose, na Yezu yaramuguze ark nizereko bagiye kuduha byiza birusha ibyari bisanzwe

Nicolas Nyandwi yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka