Wari uzi ko hari imvugo zishobora kugufungisha ugira ngo ni ibikino?

Uko imyaka ishira indi igataha, ni ko umuco n’ururimi bigenda bihinduka bitewe na politiki n’imiyoborere by’igihugu, biba bigamije imibereho myiza y’abaturage nta busumbane hagati y’abagore n’abagabo, abakobwa n’abahungu. Ni yo mpamvu hari amagambo n’imvugo bitandukanye bigenda bicika mu rurimi, bimwe ndetse bikaba byafatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko.

Mu Rwanda, imvugo zipfobya abagore (cyangwa zisesereza, zisebya, zibatesha agaciro, cyangwa zibashinyagurira), zishobora guhanwa n’amategeko, bitewe n’uburemere n’imiterere y’izo mvugo.

Dore zimwe muri izo mvugo:

Uruvuze umugore ruvuga umuhoro

Imvugo ‘Uruvuze umugore ruvuga umuhoro’, usibye gushaka gupyinagaza umugore, yuzuyemo no kumupfobya no kugaragaza ko icyo avuze cyose gishobora guteza impagarara mu muryango, bityo agahora afatwa nk’umuntu ugomba kuba nyirandarwemeye, nta kugira icyo arenza ku ijambo rivuzwe n’umugabo uwo ari we wese, n’iyo cyaba kibangamiye umuryango mugari.

Umugabo umwe agerwa kuri nyina

Iyi mvugo na yo yumvikanishaga ko umugabo umwe adashobora kwikura mu bibazo wenyine adafatanyije n’abandi, bityo bakamugereranya n’umugore bashaka kuvuga ko ntacyo yakwimarira atiyambaje amaboko y’abandi bagabo.

Ayo ni ay’abagore

Iyi mvugo nubwo idahita yumvikanamo gupfobya umugore mu buryo bweruye nk’izavuzwe haruguru, na yo iri mu zo kwitonderwa bitewe n’igihe ikoreshejwe, uyibwiwe n’impamvu ayibwiwe.

Ni imvugo ishaka kumvikanisha ko abagore bagira amagambo menshi cyangwa amatiku, cyangwa ari abantu badashobotse. Ni hahandi usanga n’umugabo ugira amatiku bavuga ko agira amagambo nk’ay’abagore, boshye kugira amatiku bireba igitsina runaka!

Abagore mwabaye mute! (Abagore we!)

Izi mvugo na zo ntizihita zumvikanamo gusebanya cyangwa gutukana, ariko mu miterere yazo zumvikanamo agasuzuguro gashingiye ku gitsina.

Ese amategeko ateye ate?

1. Itegeko Ngenga No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, ririmo ingingo zishobora gukoreshwa mu guhana imvugo zipfobya abagore:

Ingingo ya 140: Gutukana

Umuntu wese utuka undi, amuharabika cyangwa amusebya mu buryo bushobora kumwangiriza isura mu bandi, aba akoze icyaha.

Igihano: Igifungo kuva ku mezi 8 kugeza ku myaka 2, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ashobora kugera kuri Miliyoni imwe.

Ingingo ya 121: Gukoresha amagambo cyangwa imyitwarire isuzuguritse

Ukoresha amagambo, ibimenyetso cyangwa ibikorwa bigamije gusebya, gutesha agaciro, cyangwa gutesha icyubahiro undi muntu bitewe n’igitsina, imiterere ye, cyangwa igitekerezo, aba akoze icyaha.

Igihano: Igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu.

2. Itegeko No 59/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigenga kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iri tegeko ryemerera guhagurukira amagambo, ibikorwa, cyangwa imyitwarire yose igaragaza ivangura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ihohoterwa rishingiye ku magambo

Iri hohoterwa ririmo gukoresha amagambo asesereza, ateye isoni cyangwa arimo imvugo zifatwa nk’izibasira umuntu kubera igitsina cye.

Igihano: Ibihano bigenwa bitewe n’uburemere, birimo no gufungwa cyangwa gutanga indishyi.

Icyitonderwa:

• Imvugo zipfobya abagore kuri murandasi (internet), imbuga nkoranyamba (social media) na zo zishobora gufatwa nk’icyaha, cyane cyane iyo zisesereza cyangwa zikangurira urwango (cyber harassment).
• Hari inzego nk’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), cyangwa izindi nka Gender Monitoring Office (GMO) na Umurenge Gender Officer, zishobora kwakira ibirego.

Ubukangurambaga bwa ‘HeForShe’

HeForShe ni ubukangurambaga mpuzamahanga bwatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women), bugamije guteza imbere uburinganira binyuze mu gushishikariza abagabo n’abasore kugira uruhare rugaragara mu gushyigikira uburenganzira bw’abagore, no kwamagana ivangura rishingiye ku gitsina.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bushyigikiye HeForShe

Mu 2014, u Rwanda rwashyizwe mu bihugu 10 byatoranyijwe mu gushyigikira ubukangurambaga bwaHeForShe.

Inkuru bijyanye:

Pro-Femme yashyigikiye Perezida Kagame muri kampanye ya HeforShe

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yahize imihigo itatu y’ingenzi ku ruhare rw’u Rwanda muri iyo gahunda:
1. Gukuraho ubusumbane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
2. Gukuba inshuro eshatu umubare w’abakobwa biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).
3. Kurandura ihohotera rishingiye ku gitsina binyuze mu kongerera imbaraga inzego zibishinzwe no kubahiriza amategeko.

Perezida Kagame ashyigikiye HeForShe
Perezida Kagame ashyigikiye HeForShe

Ibyagezweho n’Ubuyobozi bwa Kagame:

• Ku rwego rw’Isi, u Rwanda rufite umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko (hejuru ya 60%).
• Hashyizweho amategeko n’ingamba zikomeye zigamije guteza imbere uburinganire n’iterambere ry’umugore.
• Perezida Kagame yagaragaje ko uburinganire atari impano ihabwa abagore, ahubwo ari uburenganzira bwabo ndetse n’inkingi ikomeye y’iterambere ry’Igihugu.
• Umubare w’abakobwa bari mu mashuri uri hejuru y’umubare w’abahungu:

Inkuru bijyanye:

Imibare y’abakobwa bari mu ishuri isigaye iruta iy’abahungu

Uruhare rwa Perezida Kagame muri HeForShe rwuzuzanya n’intego rusange z’Igihugu mu guteza imbere imiyoborere ihuriweho na bose, no guteza imbere abaturage.

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo mubijyane,munteko yururimi babikure mururimi rw’ikinyarwanda,Gasana we!

Ibyo mwakora byose,uwagutumye umubwire ko :
INTARE IZAGUMYA ARI INTARE,imbeba igumye ibe Imbeba!

Umugore agumya yitwe Umugore
Akagabo kagumye kitwe Akagabo
Umusaza agumye abe Umusaza

Murarushywa nubusa!

Ruvuyanga yanditse ku itariki ya: 2-07-2025  →  Musubize

None c Gasana we abavuga ngo umugabo ni umwna w’uwundi, abagabo niko mwabaye, abgabo ni nkabana ko ntacyo wabivuzeho byo biremenwe cg kuvuga abagabo twimenye ntakundi ... inkuru ntabwo iri balanced pe cg ubwo wenda ni ahubutaha...

Sam yanditse ku itariki ya: 1-07-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka