Imibare y’abakobwa bari mu ishuri isigaye iruta iy’abahungu
Raporo y’umwaka ushize wa 2024 ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC),igaragaza ko umubare w’abakobwa mu mashuri abanza uruta uw’abahungu kuko abakobwa ari 50.5% mu gihe abahungu ari 49.5%.

Ubwo yari mu muhango wo kwizihiza imyaka 20 ishize Umuryango Imbuto Foundation utangije gahunda y’Inkubito y’Icyeza igamije gushimira abana b’abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, yavuze ko ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange bamaze gusobanukirwa ko uburezi ari uburenganzira bw’umwana wese.
Yagize ati “Ibizami bisoza icyiciro bitwereka ko abana b’abakobwa ari nabo batsinda ku kigero gishimishije, aho indashyikirwa muri bo, nibo twizihiza uyu munsi, kuko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza uyu munsi, nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika abagenera ishimwe, akanabatera ishyaka ryo kwiga no gukora ibirenzeho.”
Mu mashuri yisumbuye imibare igaragaza ko higamo abarenga ibihumbi 900, naho umubare w’abakobwa ukaba uruta cyane uw’abahungu bitandukanye n’uko byari bimeze mu mwaka ushize.
Irere Claudette ati “Umubare w’abakobwa niwo munini kurenza uw’abahungu, kuko dufitemo abakobwa 60% mu gihe abahungu ari 40%. Iki cyiciro muri rusange nicyo kidutera impungenge nka Minisiteri y’uburezi, kuko nk’uko mubyumva umubare w’abakobwa ni munini, kandi nibyo, n’ibyo kwishimirwa, ariko turacyasabwa imbaraga nyinshi cyane ngo tuzamure umubare w’abiga bakanarangiza iki cyiciro.”

Mu kwitabira amashuri makuru na Kaminuza, raporo ya MINEDUC, igaragaza ko nubwo muri rusange hakirimo umubare muto w’abanyeshuri, ariko umubare w’abakobwa ugabanuka mu buryo bukabije muri icyo cyiciro.
Irere ati “Umubare w’abakobwa ni 36%, mu gihe abahungu ari 64%. Iki cyiciro kiraduhamagarira twese guhaguruka tugakora iyo bwabaga, nibyo umubare w’abakobwa ariko n’uwabasaza babo muri rusange ukiyongera.”
Ubushakatsi bwa Karindwi ku mibereho y’ingo bwagaragaje ko 4.3% by’Abanyarwanda ari bo bonyine impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza. Ni umubare muto ugereranyije n’intumbero z’Igihugu z’icyerekezo 2050.
Nubwo bimeze bityo ariko raporo ya MINEDUC igaragaza ko abakobwa bakangukiye kwiga amasomo ya Siyanse, kuko umubare wabo wavuye kuri 56.6% mu 2023, ukaba ugeze kuri 58.7%.
Si mu mashuri yisumbuye gusa umubare w’abakobwa biga ibijyanye na Siyanse wazamutse gusa, kuko no mu mashuri ya Kaminuza wazamutse ukava kuri 36.9% ukagera kuri 39%, ibigaragaza ko imyumvire yabo yahindutse bagatinyuka amasomo yafatwaga nkaho atabagenewe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|