Pro-Femme yashyigikiye Perezida Kagame muri kampanye ya HeforShe

Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe, yanzuye ko izashyigikira gahunda Perezida Kagame yatangije yo kuvuganira uburinganire hagati y’ubukobwa n’umuhungu yiswe HeforShe.

Abanyamuryango ba Pro-Femme babitangaje mu nama rusange yabahuje kuri uyu wa 21 Kanama 2015.

Abahagarariye imiryango igize Pro-Femmes twese hamwe mu nama rusange.
Abahagarariye imiryango igize Pro-Femmes twese hamwe mu nama rusange.

Perezida Kagame ari mu bakuru b’ibihugu, abashoramari mpuzamahanga n’abahagarariye za Kaminuza, bagiriwe icyizere n’Umuryango w’abibumbye (UN) muri uyu mwaka, cyo guteza imbere ihame ry’uburinganire ku isi.

Imishinga yakozwe n’abo bantu bakomeye mu ruhando mpuzamahanga, igamije gushishikariza abagabo n’abahungu nibura miliyari imwe ku isi, kuba bitabiriye kubahiriza ihame ry’uburinganire mu gihe cy’imyaka itanu.

Ministiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Oda Gasinzigwa hamwe n'abahagarariye izindi nzego, ubwo bari bamaze gutangarizwa ko Perezida kagame yatowe muri kampanyi ya HeforShe mu kwezi kwa Kamena k'uyu mwaka.
Ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa hamwe n’abahagarariye izindi nzego, ubwo bari bamaze gutangarizwa ko Perezida kagame yatowe muri kampanyi ya HeforShe mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka.

Umukuru w’Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne d’Arc yagize ati “Gahunda ya HeforShe iradushishikaje muri iki gihe, aho abagabo batagomba kumva ko guharanira uburinganire ari progaramu z’abagore.”

Pro-Femme twese hamwe ivuga ko mu gushyira mu bikorwa iyi kampanye ya HeforShe, ngo izanakora ubuvugizi bwafasha abagore benshi bashoboka kugera ku bukire.

Umuyobozi w'Impuzamiryango Pro-Femme Twese hamwe.
Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-Femme Twese hamwe.

Iyi gahunda iri kandi mu murongo w’indi kampanyi yiswe New faces, New Voices; yatangijwe mu Rwanda muri uyu mwaka na Graca Machel (Madamu w’uwari Perezida wa Afurika y’epfo, Nelson Mandela).

Pro-Femme twese hamwe ihuriwemo n’imiryango 61 itagengwa na leta, ahanini igizwe n’abagore; iyo miryango ikaba iharanira iterambere ry’igihugu rishingiye ku burenganzira bungana bw’igitsina gabo n’igitsina gore, no kurwanya ihohoterwa.

Imibare ivuga ku buringanire mu Rwanda, igaragaza ko abagore n’abakobwa 34% biga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, 20% bari mu mirimo ijyanye n’ikoranabunga, 35% bafite telefone bagereranyijwe na 49% by’abagabo.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

yewe iyi gahunda ni nziza rwose birakwiriye kandi ni byiza rwose ko abagabo bashyigikira ihame ry’uburinganire, kandi natwe abagore dukwiriye kumva neza icyo uburinganire buvuze kuko hari ababwumva nabi bityo ugasanga babutwaye ukundi, ndetse bagateshuka no ku nshingano zabo mu muryango.

Tuyizere yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

guteza imbere ihame ry uburinganire kwisi ni ngenzi.abagore ni ba mama wacu ni abagore bacu ni bashiki bacu nimuze dufatanye twese mu bikorwa bya buri munsi mu iterambere ryabo ariryo ryacu

papi yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka