Menya emoroyide, indwara ifata mu kibuno

Emoroyide (Hemorroide) ni indwara ifata umwanya umwanda munini usohokeramo haba mo imbere cyangwa se inyuma, hakabyimba kuburyo iyo umuntu agiye kwituma ababara. Hari imitsi ikura amaraso muri uwo mwanya, iyo itagikora neza bituma ibyimba amaraso ntatembere neza bityo akitsindagira aho, bigatuma umuntu agira ibibyimba mu kibuno.

Amakuru dukesha journaldesfemmes.com avuga ko 75% by’abantu batuye isi barwara Hemorroide byibuze inshuro imwe mu buzima bwabo, 50% by’abantu bafite imyaka 50 kumanura bagakenera kwivuza, ariko 4% bakaba aribo bajya kwivuza.

Impamvu nyayo itera kubyimba no kudakora neza kwa ya mitsi twavuze ivana amaraso mu kibuno ntabwo iramenyekana neza, ariko hari bimwe na bimwe byagaragaye ko bishobora kuba bifitanye isano nabyo.

Bimwe muri byo ni ibi:

1. Kutituma neza cyangwa kwituma impatwe,
2. Gutwita, kuko umwana uri munda aba asa naho atsikamiye ya mitsi izamura amaraso, ibi bigatuma amaraso yigumira muri ya mitsi yo mu kibuno,
3. Gusaza,
4. Uruhererekane mu muryango,
5. Kurwara impiswi zidashira kandi igihe kirekire,
6. Kwicara no guhagarara umwanya muremure,
7. Gukora imibonano yo mu kibuno,
8. Kugira ibiro by’umurengera cyangwa se umubyibuho ukabije.

Ibimenyetso byakubwira ko urwaye Hemorroide

1. Ibimenyetso biratandukanye ariko ikimenyetso abantu bose bahuriraho ni ukuva amaraso nyuma yo kwituma, akenshi agaragara kucyo umuntu yihanaguje.

2. Hari ubwo umuntu azana ibintu bisa n’ururenda mu kibuno,

3. Kumva mu kibuno hakuryaryata ukumva wakwishima.

4. Kumara kwituma ukumva umwanda utashize neza mu kibuno,

5. Hari igihe utubyimba dusohoka mu mwenge w’ikibuno.

Ibinyetso bigenda bifata intera ndende bitewe n’uko indwara igenda ikura nkuko tubibona muri ibi byiciro:

1. Icyiciro cya mbere cya hemorroide kirangwa no kuva amaraso nyuma yo kwituma gusa,
2. Icyiciro cya kabiri kirangwa no kuva amaraso n’ibibyimba bisohoka hanze nyuma yo kwituma, ariko bigasubira imbere nyuma y’akanya gato.
3. Iyo igeze ku cyiciro cya gatatu kugira ngo ibi bibyimba bisubire imbere bisaba ko umurwayi abisubizamo akoresheje intoki ze,
4. Naho iyo Hemorroide igeze ku cyiciro cya kane ibibyimba birasohoka kubisubizayo ntibishoboke.

Waba wibaza niba Hemorroide ivurwa igakira?

Ku bantu benshi, iyi ndwara iyo ikiri ntoya ntibigombera imiti kuko akenshi nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu irikiza. Iyo bitabaye ibyo, umurwayi asabwa kureba muganga kuko bisaba kuyivura bitewe n’icyiciro igezeho.

Kuyirinda nabyo birashoboka.

1. Abantu batagira ingorane zo kwituma baba bafite amahirwe menshi yo kutayirwara, ariko mu gihe wituma bikugoye ihate kunywa amazi ahagije, kurya imbuto n’imboga kuko bizakurinda kwituma bigoye.
2. Mu gihe uri ku musarane irinde kwikanira cyane ufunze umwuka kuko bituma imitsi yo mu kibuno yirega cyane.
3. Igihe ushahatse kujya ku musarane hita ujyayo kuko iyo utinze bituma umwanda ukomera.
4. Irinde umubyibuho ukabije.
5. Irinde guhagarara no kwicara umwanya muremure.

Abantu bagirwa inama y’uko mu gihe bumva ibintu bibyimbye muburyo budasanzwe bakwihutira kureba muganga, kuko bishobora kuba ari ubundi burwayi nka cancer y’urura runini cyangwa se yo mu kibuno.

Ibitekerezo   ( 92 )

Murakoze cyane, mukecuru wanjye yari arwaye HEMORRHOIDS we wari hejuru cyane, nari narabuze igisubizo kuko nari narivurije ahantu henshi nyuma yigihe naje Guhura numuganga uvurisha Imiti ituruka muri America ariko ubu yarakize neza cyane, ibyo Bimenyesto byose yarabifite ariko ubu ntanakimwe agaragaza, Numuvuduko uri normal, Nakurangira uwo Muganga niba nawe ukeneye Gufashwa 0783122103

niyigena danny yanditse ku itariki ya: 3-12-2024  →  Musubize

Iyindwara Nanjye iranzengereje.Umuntu ifasfe namugira Inyama yoguhita ujya kwamuganga.

Goretti yanditse ku itariki ya: 2-12-2024  →  Musubize

UBU BURWAYI BWA HEMORRHOIDS HARI BENSHI NZI BARI BABURWAYE NDETSE BARI BAGEZE KURWEGO RWO KUBAGWA , RERO NJYE NDUMUGABO WO GUHAMYA KO IKIRA KABONE NUBWO ABAGANGA BABA BARAGUSEZEREYE

HARUKENEYE AMAKURU YAMBAZA 0788877177

Nshimabahizi Jerome yanditse ku itariki ya: 19-11-2024  →  Musubize

Iyondwara ndayirwaye ubungubu 26/11/2024 injyezekure ikibyimba cyaraje Arik cyanze gusubirayo?? Murakoze merereye Gisagara mamba rugunga amajyepfo😭😭🙏

Manishimwe Gilbert yanditse ku itariki ya: 26-11-2024  →  Musubize

UBU BURWAYI BWA HEMORRHOIDS HARI BENSHI NZI BARI BABURWAYE NDETSE BARI BAGEZE KURWEGO RWO KUBAGWA , RERO NJYE NDUMUGABO WO GUHAMYA KO IKIRA KABONE NUBWO ABAGANGA BABA BARAGUSEZEREYE

HARUKENEYE AMAKURU YAMBAZA 0788877177

Nshimabahizi Jerome yanditse ku itariki ya: 19-11-2024  →  Musubize

Murahoneza amazina ni ndikumana jelime ndi umugabo ndubatse mubyukuri najye nahuye nikibazo nzakurwara iyi,ndwara ya hemorroide nayimaranye igihe cyitari gitoya Koko nayimaranye imyaka3 yaranzengereje narivuje kwamuganga byaranze naragerageje imiti yahantu hatandukanye byaranze kugeza naho najyiraga ipfunwe jyokujya mubandi nyuma narihebye nahuye numugabo twari twarahuriye mukazi mutekerereza ibyanjye urumirwa angira inama ampuza numuntu wivurije mucyigo cyabanyamerika gikorera mumugi wa Kigali baramfashije ariko ntabwo nabyizeraga ariko nyuma yamezi2 nkoresha product zabo naje gucyira neza cyane ubu mezeneza ntakibazo ndashimira umuvandimwe koyapfashije akampa aya makuru nsoza ntanga Nimero zoku cyigo nivurijeho nawe nagufasha 0735454502

habimana yanditse ku itariki ya: 6-11-2024  →  Musubize

Muraho!Amazon nitwa Umwiza Anik ntuye Kigali narwaye indwara ya hemoroide imerera nabi cyane kugeza aho nitumaga amaraso,nkajya kwituma nkababara kurwego turi hejuru. Byari ikibazo gikomeye Kuko nari maze kwiheba ubuzima bugeze habi. Nyuma y’ibyumeru bibiri nibwo ngiye n’umukobwa twiganye andangira ikigo cy’abanyamerika gikorera mumugi njyayo ntakizere ariko bampaye imiti mugihe cy’icyuweru nari maze kumera neza nakize .Imana ishimwe kuba narahuye na mushuti wange ububmba ndembejwe na hemoloide ark ubu meze neza! Nawe niba urwaye iyi ndwara ntiwihebe Kuko urakira hamagara muganga cg utwandikire WhatsApp kuri+250789931092 nawe agufashe. Murakoze!

Umwiza Anik yanditse ku itariki ya: 5-11-2024  →  Musubize

Murahoneza amazina ni ndikumana jelime ndi umugabo ndubatse mubyukuri najye nahuye nikibazo nzakurwara iyi,ndwara ya hemorroide nayimaranye igihe cyitari gitoya Koko nayimaranye imyaka3 yaranzengereje narivuje kwamuganga byaranze naragerageje imiti yahantu hatandukanye byaranze kugeza naho najyiraga ipfunwe jyokujya mubandi nyuma narihebye nahuye numugabo twari twarahuriye mukazi mutekerereza ibyanjye urumirwa angira inama ampuza numuntu wivurije mucyigo cyabanyamerika gikorera mumugi wa Kigali baramfashije ariko ntabwo nabyizeraga ariko nyuma yamezi2 nkoresha product zabo naje gucyira neza cyane ubu mezeneza ntakibazo ndashimira umuvandimwe koyapfashije akampa aya makuru nsoza ntanga Nimero zoku cyigo nivurijeho nawe nagufasha Nimero yabo ni0792940838/0734673660 nawe uzatange umusanzu wo gutanga ubuhamya murakoze cyane 🙏

Ndikumana jelime yanditse ku itariki ya: 21-10-2024  →  Musubize

Nunjye ndarwe bikomeye twakwivurizahe? Mituwere mayo iremewe? Murakoze

Alias musinga yanditse ku itariki ya: 17-10-2024  →  Musubize

Muraho neza nshimiye Cyane inzobere kundwara ya Hemorrhoids 🤝

Niba nawe ufite cg Uzi uwaba arwaye iyi ndwara ya Hemorrhoids wabaza hano ugafashwa ikibazo kigakemuka burundu ntikigaruke benshi tumaze gufasha badushimira by’umwihariko
+250787998183

Moise yanditse ku itariki ya: 20-08-2024  →  Musubize

nkanjye mfite ikibazo cyo kuba narabyibye mo imbere mukibuno,simbasha kwituma,sinicara,yewe no kuryam nubitse inda nikibazo,ikindi ndababara munsi yumukondo hari nigihe kunyara byanga knd mishaka nabazag ngo niki kibitera😔

murakoze

clever yanditse ku itariki ya: 1-07-2024  →  Musubize

Nabasangahekonyikeka iyondwara

Nduwayezu yanditse ku itariki ya: 25-06-2024  →  Musubize

Yego iyirwara irakabije cyane ariko mbafitiye inkuru nziza Yuko iyindwara umuntu uyirwaye afashwa Kandi agakira mpamagara cyangwa unyandikire nkufashe kuri 0798512779 turakuvura ugakira burundu

Pascal yanditse ku itariki ya: 3-05-2024  →  Musubize

Sh imereye nabi ahubwo mutubwire aho bayivura igakira

Elie yanditse ku itariki ya: 3-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka