Menya emoroyide, indwara ifata mu kibuno

Emoroyide (Hemorroide) ni indwara ifata umwanya umwanda munini usohokeramo haba mo imbere cyangwa se inyuma, hakabyimba kuburyo iyo umuntu agiye kwituma ababara. Hari imitsi ikura amaraso muri uwo mwanya, iyo itagikora neza bituma ibyimba amaraso ntatembere neza bityo akitsindagira aho, bigatuma umuntu agira ibibyimba mu kibuno.

Amakuru dukesha journaldesfemmes.com avuga ko 75% by’abantu batuye isi barwara Hemorroide byibuze inshuro imwe mu buzima bwabo, 50% by’abantu bafite imyaka 50 kumanura bagakenera kwivuza, ariko 4% bakaba aribo bajya kwivuza.

Impamvu nyayo itera kubyimba no kudakora neza kwa ya mitsi twavuze ivana amaraso mu kibuno ntabwo iramenyekana neza, ariko hari bimwe na bimwe byagaragaye ko bishobora kuba bifitanye isano nabyo.

Bimwe muri byo ni ibi:

1. Kutituma neza cyangwa kwituma impatwe,
2. Gutwita, kuko umwana uri munda aba asa naho atsikamiye ya mitsi izamura amaraso, ibi bigatuma amaraso yigumira muri ya mitsi yo mu kibuno,
3. Gusaza,
4. Uruhererekane mu muryango,
5. Kurwara impiswi zidashira kandi igihe kirekire,
6. Kwicara no guhagarara umwanya muremure,
7. Gukora imibonano yo mu kibuno,
8. Kugira ibiro by’umurengera cyangwa se umubyibuho ukabije.

Ibimenyetso byakubwira ko urwaye Hemorroide

1. Ibimenyetso biratandukanye ariko ikimenyetso abantu bose bahuriraho ni ukuva amaraso nyuma yo kwituma, akenshi agaragara kucyo umuntu yihanaguje.

2. Hari ubwo umuntu azana ibintu bisa n’ururenda mu kibuno,

3. Kumva mu kibuno hakuryaryata ukumva wakwishima.

4. Kumara kwituma ukumva umwanda utashize neza mu kibuno,

5. Hari igihe utubyimba dusohoka mu mwenge w’ikibuno.

Ibinyetso bigenda bifata intera ndende bitewe n’uko indwara igenda ikura nkuko tubibona muri ibi byiciro:

1. Icyiciro cya mbere cya hemorroide kirangwa no kuva amaraso nyuma yo kwituma gusa,
2. Icyiciro cya kabiri kirangwa no kuva amaraso n’ibibyimba bisohoka hanze nyuma yo kwituma, ariko bigasubira imbere nyuma y’akanya gato.
3. Iyo igeze ku cyiciro cya gatatu kugira ngo ibi bibyimba bisubire imbere bisaba ko umurwayi abisubizamo akoresheje intoki ze,
4. Naho iyo Hemorroide igeze ku cyiciro cya kane ibibyimba birasohoka kubisubizayo ntibishoboke.

Waba wibaza niba Hemorroide ivurwa igakira?

Ku bantu benshi, iyi ndwara iyo ikiri ntoya ntibigombera imiti kuko akenshi nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu irikiza. Iyo bitabaye ibyo, umurwayi asabwa kureba muganga kuko bisaba kuyivura bitewe n’icyiciro igezeho.

Kuyirinda nabyo birashoboka.

1. Abantu batagira ingorane zo kwituma baba bafite amahirwe menshi yo kutayirwara, ariko mu gihe wituma bikugoye ihate kunywa amazi ahagije, kurya imbuto n’imboga kuko bizakurinda kwituma bigoye.
2. Mu gihe uri ku musarane irinde kwikanira cyane ufunze umwuka kuko bituma imitsi yo mu kibuno yirega cyane.
3. Igihe ushahatse kujya ku musarane hita ujyayo kuko iyo utinze bituma umwanda ukomera.
4. Irinde umubyibuho ukabije.
5. Irinde guhagarara no kwicara umwanya muremure.

Abantu bagirwa inama y’uko mu gihe bumva ibintu bibyimbye muburyo budasanzwe bakwihutira kureba muganga, kuko bishobora kuba ari ubundi burwayi nka cancer y’urura runini cyangwa se yo mu kibuno.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 51 )

Murakoze kubwizi nama mutanga.

ariko hari uwari uyirwaye abajij muganga aramubwira ngo iyo ndwara ntipfa gukira.
amugira inama yo gukoresha imiti y’abagorozi.

ese koko ntabwo ikira?

alias yanditse ku itariki ya: 4-03-2022  →  Musubize

Muraho Neza mfite igisubizo kubantu bafite icyo kibazo CY’UBURWAYI bwa Hemorrhoids kdi Hari nubuhamya mfite Kubo twafashije Bari bafite icyo kibazo,ndetse tuvura nizindi ndwara nka DIABETES,UMUVUDUKO WAMARASO,UMUTIMA,ASTHMA....Sinzi uko mwampuza nabo* whatsapp number+250784721024

Manizabayo Eric yanditse ku itariki ya: 26-01-2023  →  Musubize

Itakura neza cyane kuko njye mfite ubuhamya bwabo nayivuye neza kdi burundu

Manizabayo Eric yanditse ku itariki ya: 26-01-2023  →  Musubize

Murakoze kubwizi nama mutanga.

ariko hari uwari uyirwaye abajij muganga aramubwira ngo iyo ndwara ntipfa gukira.
amugira inama yo gukoresha imiti y’abagorozi.

ese koko ntabwo ikira?

alias yanditse ku itariki ya: 4-03-2022  →  Musubize

Jyewe mfise ikibazo burigihe numva nakwishima mu kibuno .ariko mu kwituma ntakibazo mfise mudufashe kbx

Turimurukundo cedrick yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Nge nayirwaye kuva 8:2012
Nubu yanze gukira Kandi nakoresheje imiti itandukanye byaranze

Munganyiki tawusi yanditse ku itariki ya: 11-01-2022  →  Musubize

Murakoze cyane amazi ni ingenzi nanjye yaramfashije

alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

Murakoze cyane mudufashe

alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

Murakoze cyane ibi bintu byambayeho

alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

murakoze cyane nkunze ubumenyi nkomeje kunguka kubwanyu

Zawadi yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Ese wamenyeshaniba harurwego igeramo ikanga gukira murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 5-07-2020  →  Musubize

Murakoze cyane murakarama kuko izinama ziradufashije

Ndayishimiye fidele yanditse ku itariki ya: 14-06-2020  →  Musubize

Nukuri muturangiye umuganga ubivura byaba aribyiza. Aho ugiye hose usanga bisa nibigoranye murakoze

UMURERWA josephine yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

umuntu areba muganga uvura izihe ndwara

alias maman bobo yanditse ku itariki ya: 25-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka