Menya emoroyide, indwara ifata mu kibuno

Emoroyide (Hemorroide) ni indwara ifata umwanya umwanda munini usohokeramo haba mo imbere cyangwa se inyuma, hakabyimba kuburyo iyo umuntu agiye kwituma ababara. Hari imitsi ikura amaraso muri uwo mwanya, iyo itagikora neza bituma ibyimba amaraso ntatembere neza bityo akitsindagira aho, bigatuma umuntu agira ibibyimba mu kibuno.

Amakuru dukesha journaldesfemmes.com avuga ko 75% by’abantu batuye isi barwara Hemorroide byibuze inshuro imwe mu buzima bwabo, 50% by’abantu bafite imyaka 50 kumanura bagakenera kwivuza, ariko 4% bakaba aribo bajya kwivuza.

Impamvu nyayo itera kubyimba no kudakora neza kwa ya mitsi twavuze ivana amaraso mu kibuno ntabwo iramenyekana neza, ariko hari bimwe na bimwe byagaragaye ko bishobora kuba bifitanye isano nabyo.

Bimwe muri byo ni ibi:

1. Kutituma neza cyangwa kwituma impatwe,
2. Gutwita, kuko umwana uri munda aba asa naho atsikamiye ya mitsi izamura amaraso, ibi bigatuma amaraso yigumira muri ya mitsi yo mu kibuno,
3. Gusaza,
4. Uruhererekane mu muryango,
5. Kurwara impiswi zidashira kandi igihe kirekire,
6. Kwicara no guhagarara umwanya muremure,
7. Gukora imibonano yo mu kibuno,
8. Kugira ibiro by’umurengera cyangwa se umubyibuho ukabije.

Ibimenyetso byakubwira ko urwaye Hemorroide

1. Ibimenyetso biratandukanye ariko ikimenyetso abantu bose bahuriraho ni ukuva amaraso nyuma yo kwituma, akenshi agaragara kucyo umuntu yihanaguje.

2. Hari ubwo umuntu azana ibintu bisa n’ururenda mu kibuno,

3. Kumva mu kibuno hakuryaryata ukumva wakwishima.

4. Kumara kwituma ukumva umwanda utashize neza mu kibuno,

5. Hari igihe utubyimba dusohoka mu mwenge w’ikibuno.

Ibinyetso bigenda bifata intera ndende bitewe n’uko indwara igenda ikura nkuko tubibona muri ibi byiciro:

1. Icyiciro cya mbere cya hemorroide kirangwa no kuva amaraso nyuma yo kwituma gusa,
2. Icyiciro cya kabiri kirangwa no kuva amaraso n’ibibyimba bisohoka hanze nyuma yo kwituma, ariko bigasubira imbere nyuma y’akanya gato.
3. Iyo igeze ku cyiciro cya gatatu kugira ngo ibi bibyimba bisubire imbere bisaba ko umurwayi abisubizamo akoresheje intoki ze,
4. Naho iyo Hemorroide igeze ku cyiciro cya kane ibibyimba birasohoka kubisubizayo ntibishoboke.

Waba wibaza niba Hemorroide ivurwa igakira?

Ku bantu benshi, iyi ndwara iyo ikiri ntoya ntibigombera imiti kuko akenshi nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu irikiza. Iyo bitabaye ibyo, umurwayi asabwa kureba muganga kuko bisaba kuyivura bitewe n’icyiciro igezeho.

Kuyirinda nabyo birashoboka.

1. Abantu batagira ingorane zo kwituma baba bafite amahirwe menshi yo kutayirwara, ariko mu gihe wituma bikugoye ihate kunywa amazi ahagije, kurya imbuto n’imboga kuko bizakurinda kwituma bigoye.
2. Mu gihe uri ku musarane irinde kwikanira cyane ufunze umwuka kuko bituma imitsi yo mu kibuno yirega cyane.
3. Igihe ushahatse kujya ku musarane hita ujyayo kuko iyo utinze bituma umwanda ukomera.
4. Irinde umubyibuho ukabije.
5. Irinde guhagarara no kwicara umwanya muremure.

Abantu bagirwa inama y’uko mu gihe bumva ibintu bibyimbye muburyo budasanzwe bakwihutira kureba muganga, kuko bishobora kuba ari ubundi burwayi nka cancer y’urura runini cyangwa se yo mu kibuno.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 47 )

None umuntu yagura umuti witwa ngwiki

Alias yanditse ku itariki ya: 24-02-2024  →  Musubize

Ntabwo Ari byiza kwivuza utabanje kuza muri consultation (kwisuzumisha)ngo tumenye uko uburwayi bwawe bumeze uwo mwanya

Kuko akenshi bitangira Ari constipation ( kugugara Munda ),ariko bikomeza byangiza amara , bigakomeza bikazaba hymoroid( karizo) ,iyo byageze kuri festil anale biba bigeze kuri level Yuko bashobora kugushyiramo sonde yaho umwanda uzajya unyura .nibyo bajya bavuga ngo isoni zirisha uburozi ( umuntu atinda kwivuza akanatinda gukira ) bityo rero ucyumva uburwayi ihutire kwivuza rwose .

Muze mwisuzumishe kuko ntakigoye kibirimo.

+250786430008

Mugire ubuzima buzima.

Petero yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

Muraho neza iyo ndwara irabangama cyane kuburyo ikubuza amahwemo
Gusa hari abantu nzi bayivura burundu iyi niyo number yabo 250728853922

Jackson yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Ubu burwayi akenshi impamvu burinda bugera ku ntera iri hejuru nuko abantu bagira isoni zo kuyifatirana ngo bayivuze hakiri kare .

Umuntu ufite ubu burwayi azatwandikire kuri +250786430008 tumuvure kuko ntampamvu yo kugira isoni Kandi urwaye bibaho birasanzwe ko abantu barwara rwose

Murakoze mugire amagara mazima!

Nsabimana Jean pierre yanditse ku itariki ya: 13-02-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza
Narimfise ikibazo kijanye nukumenya nirya umuntu amenyako arwaye hemorroide canke arwaye Cancer yo mukibuno?mwampa ubufasha .
Kubera ndakunze kubona bikunze kwisubiriza kuvyimba inyuma no mukubabara mukibuno Murakoze

Karonkano yanditse ku itariki ya: 4-12-2023  →  Musubize

Mfite products nziza wakoresha kuri ushaka kwirinda ndetse no kwivuza kuri wowe urwaye indwara ya hemorrhoid.
Nyandikira Whtspp cg umpamagare kuri +250780365548
Nahita ngufasha .

Francine yanditse ku itariki ya: 30-11-2023  →  Musubize

Nanjye ngira ikibazo cyo kumva ahaca umwanda harya, handiramo imbere ark kuburyo ntishimagura numva hababara,rimwe narimwe harikiza ubundi hakagaruka, cyane cyane iyo nariye isombe,cg ibirimo tungurusumu harifunga nkababara,inyuma ntadusebe numva ark iyo ndikwituma numva wangirango imyanda iriguca kukantu kagasebe nkibombarika. Njerageza kunywa amazi menshinimbuto ark nkumva ntibijyenda,nimiti yinzoka nkumva ntacyo imariye, ibi mbimaranye nkamezi abili (2)sindasobanukirwa mwangira inama.

Elias yanditse ku itariki ya: 29-11-2023  →  Musubize

Nshaka ko munsubiza, iyo umuntu yumva aryaryatwa inyuma hafi y’umwenge munini usohokeramo umwanda aba arwaye iki? Ababizi bambwire kbx

Tito yanditse ku itariki ya: 10-10-2023  →  Musubize

Ese ko nasanze umugabo urwaye karizo nange nkaba ndikwibonaho ibimenyetso byayo Yaba yarayinyanduje?

Ni twa Valentine yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

Ese ibaye ariyo nayo yakora.murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 20-08-2023  →  Musubize

Ese utubyimba tuza tugafata hafi numwenge wikibuno, mbese tugasa nutuwukikiza Kandi wajya kwituma ukababa ndetse ukava n’amaraso ubwo nabyo ni hemoroide? Murakoze munsubize kd ndabashimiye kubitekezo mwatugejejeho.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-08-2023  →  Musubize

Sha biba bigoye cyane ko wakira niyo bayibaga kuko ikiba cyayiteye kiba kigihari gusa hari abantu nzi barivura bakorera I Kigali wabavugisha kuri +250728853922

Elias yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Najye ndayitwaye mwamfasha kuko yarasohotse inyuma kdi numva bimbangamiye

Elias yanditse ku itariki ya: 6-02-2023  →  Musubize

Iyo yasohotse inyuma barayibaga kand birakirap

humurabrain yanditse ku itariki ya: 19-02-2024  →  Musubize

Muraho njye yasohotse hanze kdi nitwinshi pe ,ese kuzibaga Koko zirakira

Alias yanditse ku itariki ya: 27-01-2023  →  Musubize

Sha biba bigoye cyane ko wakira niyo bayibaga kuko ikiba cyayiteye kiba kigihari gusa hari abantu nzi barivura bakorera I Kigali wabavugisha kuri +250728853922

Elias yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza rekanze mbahe nbr zumu mama uvura karizo igakira burundu amaze kuvura benshi twiganaga pee ni 0788662614 muzamuhamagare murakoze.

Jean pierre yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka