Menya emoroyide, indwara ifata mu kibuno

Emoroyide (Hemorroide) ni indwara ifata umwanya umwanda munini usohokeramo haba mo imbere cyangwa se inyuma, hakabyimba kuburyo iyo umuntu agiye kwituma ababara. Hari imitsi ikura amaraso muri uwo mwanya, iyo itagikora neza bituma ibyimba amaraso ntatembere neza bityo akitsindagira aho, bigatuma umuntu agira ibibyimba mu kibuno.

Amakuru dukesha journaldesfemmes.com avuga ko 75% by’abantu batuye isi barwara Hemorroide byibuze inshuro imwe mu buzima bwabo, 50% by’abantu bafite imyaka 50 kumanura bagakenera kwivuza, ariko 4% bakaba aribo bajya kwivuza.

Impamvu nyayo itera kubyimba no kudakora neza kwa ya mitsi twavuze ivana amaraso mu kibuno ntabwo iramenyekana neza, ariko hari bimwe na bimwe byagaragaye ko bishobora kuba bifitanye isano nabyo.

Bimwe muri byo ni ibi:

1. Kutituma neza cyangwa kwituma impatwe,
2. Gutwita, kuko umwana uri munda aba asa naho atsikamiye ya mitsi izamura amaraso, ibi bigatuma amaraso yigumira muri ya mitsi yo mu kibuno,
3. Gusaza,
4. Uruhererekane mu muryango,
5. Kurwara impiswi zidashira kandi igihe kirekire,
6. Kwicara no guhagarara umwanya muremure,
7. Gukora imibonano yo mu kibuno,
8. Kugira ibiro by’umurengera cyangwa se umubyibuho ukabije.

Ibimenyetso byakubwira ko urwaye Hemorroide

1. Ibimenyetso biratandukanye ariko ikimenyetso abantu bose bahuriraho ni ukuva amaraso nyuma yo kwituma, akenshi agaragara kucyo umuntu yihanaguje.

2. Hari ubwo umuntu azana ibintu bisa n’ururenda mu kibuno,

3. Kumva mu kibuno hakuryaryata ukumva wakwishima.

4. Kumara kwituma ukumva umwanda utashize neza mu kibuno,

5. Hari igihe utubyimba dusohoka mu mwenge w’ikibuno.

Ibinyetso bigenda bifata intera ndende bitewe n’uko indwara igenda ikura nkuko tubibona muri ibi byiciro:

1. Icyiciro cya mbere cya hemorroide kirangwa no kuva amaraso nyuma yo kwituma gusa,
2. Icyiciro cya kabiri kirangwa no kuva amaraso n’ibibyimba bisohoka hanze nyuma yo kwituma, ariko bigasubira imbere nyuma y’akanya gato.
3. Iyo igeze ku cyiciro cya gatatu kugira ngo ibi bibyimba bisubire imbere bisaba ko umurwayi abisubizamo akoresheje intoki ze,
4. Naho iyo Hemorroide igeze ku cyiciro cya kane ibibyimba birasohoka kubisubizayo ntibishoboke.

Waba wibaza niba Hemorroide ivurwa igakira?

Ku bantu benshi, iyi ndwara iyo ikiri ntoya ntibigombera imiti kuko akenshi nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu irikiza. Iyo bitabaye ibyo, umurwayi asabwa kureba muganga kuko bisaba kuyivura bitewe n’icyiciro igezeho.

Kuyirinda nabyo birashoboka.

1. Abantu batagira ingorane zo kwituma baba bafite amahirwe menshi yo kutayirwara, ariko mu gihe wituma bikugoye ihate kunywa amazi ahagije, kurya imbuto n’imboga kuko bizakurinda kwituma bigoye.
2. Mu gihe uri ku musarane irinde kwikanira cyane ufunze umwuka kuko bituma imitsi yo mu kibuno yirega cyane.
3. Igihe ushahatse kujya ku musarane hita ujyayo kuko iyo utinze bituma umwanda ukomera.
4. Irinde umubyibuho ukabije.
5. Irinde guhagarara no kwicara umwanya muremure.

Abantu bagirwa inama y’uko mu gihe bumva ibintu bibyimbye muburyo budasanzwe bakwihutira kureba muganga, kuko bishobora kuba ari ubundi burwayi nka cancer y’urura runini cyangwa se yo mu kibuno.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 51 )

Muraho njye yasohotse hanze kdi nitwinshi pe ,ese kuzibaga Koko zirakira

Alias yanditse ku itariki ya: 27-01-2023  →  Musubize

Sha biba bigoye cyane ko wakira niyo bayibaga kuko ikiba cyayiteye kiba kigihari gusa hari abantu nzi barivura bakorera I Kigali wabavugisha kuri +250728853922

Elias yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza rekanze mbahe nbr zumu mama uvura karizo igakira burundu amaze kuvura benshi twiganaga pee ni 0788662614 muzamuhamagare murakoze.

Jean pierre yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Umuti wa karizo uraboneka hari uw’amavuta basigaho iyo iri inyuma n’uw’amazi kuy’imbere baza :0788354951 uko wakugeraho

Emmy yanditse ku itariki ya: 22-12-2022  →  Musubize

Mundangire umuti uyikiza ndayirwaye yarasohotse nahuye na doctar arambwira ngo niyambaga ,none nayobewe icyo nakora

Xavera yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

Hello Nitwa Mugabo nanjye nari ndwaye Hemorrhoids imereye nabi ngira amahirwe bampuza naba Nutritionists bakorera I KIGALI barankurikiranye ubu narakize burundu Wenda nawe bagufasha nimero zabo ni 0784721024

Elias yanditse ku itariki ya: 4-01-2024  →  Musubize

Mwiriwe neza nange nabyumvise ko mfite ikibazo nkiki kuwa26/9/2022 ngiye kwituma nihanaguye mu kibuno mbona amaraso kucyo nihanaguje none ntegereze ya minsi itatu ishobora kwikizamo cg njye kwa muganga?

Ntakirutimana surdue yanditse ku itariki ya: 26-09-2022  →  Musubize

Muraho neza?Umuntu ushaka gukira karizo azanyandikire kuri email:[email protected]

Manzi yanditse ku itariki ya: 4-09-2022  →  Musubize

Najye mfite icyo kibazo naratuvuje turagenda nkituma simbabare ark ubu turahari mwapfasha nukuri

Uwayarakizwa yanditse ku itariki ya: 21-09-2023  →  Musubize

Nukuri chr yari afite ikibazo nkiki ndaje mufashe gusobanukirwa urakoze. @nadia

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-07-2022  →  Musubize

Nasabaga ko mwambwira impamvu itera umugore kwituma mu gihe cyo kurangiza n’umuti ubivura. Murakoze.

Birori yanditse ku itariki ya: 8-06-2022  →  Musubize

Ibyo bibaho ariko biba biteje inkeke pe uzahamagare iyi nbr: 0788354951 azagufasha

Emmy yanditse ku itariki ya: 22-12-2022  →  Musubize

Murakoze cyane kubwaya makuru ese ko njyewe maze igihe kinini kigera kumyaka 3 mfite akanyama Kari hagati yigitsina nahava umwanda ukomeye muri uku kwezi nkaba narahuye na doctor nivuza indwara yo mumura yakabona akambwira ko ariyo ndwara mfise nakora iki mungire inama nigeze kumpara 2 weeks mfite diarrhoea ubundi njya ngira ikibazo cyo gukora ibikomeye bikanga kdi mywa amazi menshi mubuzima bwanjye

Rosine yanditse ku itariki ya: 13-05-2022  →  Musubize

Uzambaze nzagufasha :0788354951

Emmy yanditse ku itariki ya: 22-12-2022  →  Musubize

Njye yarasohotse iza hanze none iyo nituma numva hari ibindi bishaka gusohoka ariko narangiza bigasubirayo. Ese buriya buryo bwo kuyibaga burizewe?

Elias yanditse ku itariki ya: 27-04-2022  →  Musubize

Murakoze cyane kbx,ese hari ingaruka igira kuyirwaye,ativuje cg atinze? Irakira ikiciro icyo aricyo cyose?

Akade yanditse ku itariki ya: 23-04-2022  →  Musubize

Ndumva bitoroshye kbs

Lias yanditse ku itariki ya: 4-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka