Rutsiro : Umuhungu yanze gusezerana n’umukobwa bikekwa ko yabonye undi umuha amafaranga

Umusore witwa Manirakiza Diogène w’imyaka 27 y’amavuko yamenyesheje Nyiransabimana Séraphine w’imyaka 25 ko ubukwe bwabo butakibaye bitewe n’uburwayi, mu gihe hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo basezerane imbere y’Imana ko bagiye kubana akaramata.

Umuryango w’umukobwa n’abaturage bahise batangira gushidikanya kuri iyo mpamvu yatumye umusore yanga gusezerana n’umugeni we.

Umukobwa ababajwe n'uko umuhungu ashobora kuba yaramwanze akikundira ufite amafaranga, mu gihe nyina we yahombejwe n'imyiteguro y'ubukwe.
Umukobwa ababajwe n’uko umuhungu ashobora kuba yaramwanze akikundira ufite amafaranga, mu gihe nyina we yahombejwe n’imyiteguro y’ubukwe.

Uwo musore n’umukobwa bombi batuye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro. Gusezerana imbere y’Imana kwabo byahagaze mu gihe bari baramaze gusezerana imbere y’amategeko, usibye ko bari bataratangira kubana.

Ku cyumweru tariki 23/02/2014 ni bwo umusore yabwiye umukobwa ko batagishyingiranywe, mu gihe bari kuzashyingirwa mu kiliziya ku wa Gatandatu tariki 01/03/2014. Umukobwa yananiwe kwakira ibyo umuhungu amubwiye, kuko imyiteguro yo gutangira kubana bari bayigeze kure.

Umuhungu yasobanuriye Padiri, imiryango yombi ndetse n’umukobwa, ko impamvu imuteye guhagarika ubukwe ari uburwayi bw’impyiko afite. Gusa yongeyeho ko atigeze ajya kwa muganga bitewe n’uko ikarita ye ya mituweli yatakaye.

N’ubwo nta muganga wigeze wemeza ko afite ubwo burwayi, umuhungu ngo yumvise ibimenyetso byabwo kuri radiyo, akurikije n’ukuntu yumvaga amerewe mu nda ahita yiyumvisha ko ari impyiko arwaye.

Ababyeyi bo ku mpande zombi bakimara kumenya inkuru y’uko umuhungu wabo adashaka gushyingirwa barumiwe babura icyo bakora, kuko ngo batashoboraga kumutegeka ngo ashyingirwe ku ngufu.

Se w’umuhungu na we avuga ko atazi impamvu nyakuri yatumye umuhungu we yanga gukora ubukwe, ariko ngo hari amakuru yumvaga abantu bamubwira ko hari umukobwa ushaka guha uwo muhungu amafaranga ibihumbi 200 n’inka noneho akaba ari we atwara akamugira umugore.

Umuryango w’umukobwa wo uvuga ko nta mafaranga cyangwa ubundi bufasha bari bigeze baha uwo musore, usibye ko bateganyaga ko mu gihe cyo gushyingirwa bazaha umukobwa amafaranga akayajyana, nk’uko umuhungu yari yarabwiye umukobwa ko ku munsi wo gushyingirwa agomba kuzaza yitwaje amafaranga ibihumbi 200 cyangwa 150 cyangwa se ibihumbi 100.

Umusore avuga ko namara gukira agasanga umukobwa agishaka ko babana nta kabuza bazahita basubukura iby’ubukwe bwabo.

Icyakora umuryango w’umukobwa wo uvuga ko wamaze gutera icyizere uwo musore. Umukobwa asanga n’ubundi yemereye umuhungu ko babana, icyamuteye kwanga ko bashyingirwa nyamara bari basigaje igihe gito yazongera akamuhinduka cyangwa akaba nta rukundo rugaragara amufitiye.

Umukobwa agaragaza impungenge ko bashobora no kugera imbere ya padiri ku munsi nyirizina wo gushyingirwa umuhungu akavuga ko adashaka ko bashyingiranwa.

Kimwe mu byababaje umuryango w’umukobwa ni imyiteguro bari bamaze kugeraho harimo ibinyobwa,ibiribwa n’amajyambere bari baramaze gutegura.

Nyina w’umukobwa ngo hari n’abari bamaze kumutwerera amafaranga arayabasubiza, abandi bagombaga kumutwerera arabahakanira, ababwira ko ubukwe butakibaye, ibi ngo bikaba byaramuteje igihombo gikomeye.

Muri ako gace havugwa abakobwa baha amafaranga abahungu kugira ngo bakunde babatware. Umuryango w’umukobwa wo urateganya kujya gusaba ubutane, aho kugira ngo bajye guciririkanya n’uwo muhungu amafaranga yifuza kugira ngo akunde atware umukobwa wabo.

Amategeko abivugaho iki?

Kanyemera Félicien, umukozi utanga ubujyanama mu by’amategeko mu karere ka Rutsiro, avuga ko iyo umugabo n’umugore bamaze gushyingirwa imbere y’amategeko baba bamaze kugirana amasezerano adashobora guseswa n’uwo ari we wese, cyane ko umwe aba yemereye undi ko amubereye umugore undi na we akemerera undi ko amubereye umugabo.

Nk’uko baba bashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko, ni na ko baba bagomba gutandukana mu buryo bwemejwe n’amategeko, badapfa gutandukana uko bishakiye.

Ubusanzwe ngo hari impamvu ziteganywa n’itegeko zishobora gutuma abantu batandukana, nk’igihe umwe mu bashakanye yaciye undi inyuma akajya gusambana ahandi. Icyo gihe umwe ngo ashobora kujya gusaba ubutane.

Ubutane na none bushoboka iyo abashyingiranywe bonyine babyumvikanyeho bagasaba ubutane bamaze kwemeranywa ku mpamvu idashidikanywaho hagati yabo. Ngo baragenda bakegera perezida w’urukiko rw’ibanze rw’aho batuye bakamusobanurira iyo mpamvu ituma bashaka gutandukana, akayisuzuma kugira ngo arebe niba ari impamvu yumvikana.

Icyakora hari ibindi bibazo bikunze kugaragara mu bamaze gushyingiranwa imbere y’amategeko ariko bataratangira kubana mu rugo rumwe. Umwe muri bo ashobora kubona undi muntu wifitiye imitungo, akifuza ko yasesa amasezerano na wa wundi wa mbere kugira ngo ajye kubana na wa wundi ufite imitungo.

Icyo gihe umwe ashobora kugenda akavuga ko yibeshye ku wo basezeranye no ku miterere ye no ku myitwarire ye imuranga. Icyo gihe ngo hashobora kubaho ubutane cyane cyane iyo bitangiye kugaragara ko umwe nta rukundo agaragariza undi, agatangira kumukorera amakosa kandi batarabana.

Icyo gihe ngo bashobora kwemererwa gutandukana kuko nta cyizere kiba gihari ko bazabana neza urugo rwabo rukabasha gutera imbere. Impamvu bashobora kwemererwa gutandukana ngo ni uko iyo babana mu bukene batiyumvanamo, umwe ashobora guca inyuma y’undi, n’ubundi bikazarangira batandukanye.

Icyakora mu gihe bemeranyijwe gutandukana kandi hari imitungo bakoresheje mu gusaba ndetse no ku munsi wo gusezerana ku murenge, uruhande rwatakaje imitungo, umwe ashobora kuyisubiza mugenzi we, cyane ko no mu gihe cyo gutandukana, ingaruka zo gutandukana zigera no ku mitungo yabo bombi kuko baba bagomba kuyigabana.

Ubusanzwe iyo abantu bavuye gusezerana mu murenge si ko bose bahita batangira kubana. Uwo musore n’umukobwa igihe gishobora kuzagera bakumva bashaka kongera gusubukura ibijyanye no kubana kwabo bakabikomeza. Icy’ingenzi gusa ngo ni uko bombi baba babyumvikanaho.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

ihangane mu isi habamo bibi byinshi Nyagasani akurinze bimwe muri ibyo

mimi yanditse ku itariki ya: 26-04-2014  →  Musubize

Uwomukobwa, niyobajy’imbereyamategeko, akemezako bashyakana nubundi namutekano wab’urihagatiyabo.Umukobwa niyihangane amwibajyirwe imana siwe yamugeneye azabona undi uzamuhoz’amarira yarize nakomera shikamea koreasenge gusaibindimanizabikora Uwomukobwanamubwirangoniyihangane
Gusuwomuhungu,agombakwinshuribinu,iwabowumukobwabatakajebitegurubukwe butazaba

Niyoyitajeanclaude yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

huum nange nakiriye guhemukirwa numufiancee wange ubu yinjiye umugore watante numugabo wabana babiri ngo numukene.ubu nange ndatuje nanigiriyeyo ndinjira byose ndabibona ubu nagahinda.cyakora sinzongera gukunda.
j

alias yanditse ku itariki ya: 20-04-2014  →  Musubize

uyu musore yarahemutse. agomba kubanza akishyura ibyo umukobwa yatakaje byose mu myiteguro y’ubukwe. leta ibimufashemo.

alias yanditse ku itariki ya: 20-04-2014  →  Musubize

uyu mukobwa yari kuzarushinga ndetse nta n’icyo abaye niyihangane azabona undi, iyi ni inda nini umuhungu yamweretse,yari kuzamurira mu buriri!

ana yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

IHANGANE SHA BIBAHO

EMMY yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

ihangane ntahantu kure Imana itakura umuntu

innocent yanditse ku itariki ya: 11-04-2014  →  Musubize

Ihangane Mukobwa Mwiza Buriya Ukize Byinshi.

Alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

arkoc uyu muhungu koko ubu ngewe ndumiwe rwoc! habura icyumweru 1 none ngo wapi ubukwe ntibukibaye gutec! azishyure ibyo uwo mukobwa yatakaje byose ubundi yangare araka pu!

alias yanditse ku itariki ya: 30-03-2014  →  Musubize

birababaje cyane ,gusa abo bibabaje bihangane

alias yanditse ku itariki ya: 28-03-2014  →  Musubize

Uwo mwana w’umukobwa y’ihangane,kandi reta ishizwe imibereho myiza ikurikirane ikibazo cyuwo mushiki wacu.

bonaventure yanditse ku itariki ya: 27-03-2014  →  Musubize

Uyu mukobwa acitse kwicumu kuko uyu muhungu ntiyamukundaga kuko nubundi uru ruhungu rwari rwamuhaye condition yo kuzaza yitwaje amafranga kumunsi wubukwe.nihahandi nabwo yari bubone ahari abagore bafite cash nyinshi agata umukobwa.ahubwo uyu mushiki wacu nasingize Imana itumye imukura mu kababaro yaragiye kuzapfana.Imana izaguha umufasha ugukwiriye,humurasha ntiwihebe.Yezu arakuzi harimpamvu utazi uzabona umukiro uhishwe imbere yawe nuwo muzabana akaramata.

Alias Rugwe yanditse ku itariki ya: 23-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka